Site icon Rugali – Amakuru

Ni iki cyihishe inyuma y’umugambi wa Paul Kagame wo gutera u Burundi anyuze muri Congo?

Abakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga binini mumaze igihe mwumva mu nasoma mu bitantangazamakuru bitandukanye  bivuga ku mwuka mubi uri mu karere. Ariko kandi abenshi babibona batyo batazi ikibyihishe inyuma. Kuva Kagame yafata ubutege tsi mu Rwanda muri 1994 yari afite umugambi wo kwihindura umwami w’abami mu karere k’ibiyaga binini akoreshe ingufu za gisirikare. Umugambi we wari ugushyiraho ubuyobozi muri Kongo, Burundi ndetse na Tanzaniya buzamukorera bityo akaba umwami w’abami uganje. Yaje kugira imbogamizi ubwo ibyo biguhu byamutahuye hakiri kare ariko ntiyacika intege, ubu akaba  yongeye kubyutsa uwo mugambi noneho bisa n’ukwiyahura cyane ko azi neza ko bitazamworohera ndetse ntawabura no kuvuga ko ari intandaro y’iherezo rye. Uburyo akoresha bwagiye butandukana bitewe n’igihugu yifuza guteramo akaduruvayo no gushyiraho ubuyobozi ashaka.

Gucamo Kongo ibice nubwo byagiye bimupfubana mbere

Kuva muri 1996 iki gihugu yagiteje ibyago bikomeye ariko bimunanira kukigiramo ijambo bitewe ni uko bamwe mu ngabo za Kongo yari yishimikirijeho zatahuye umugambi we hakiri kare bituma umugambi we uburizwamo. Nubwo ariko wamupfubanye imyaka yose ishize, ubu noneho asa n’uwiyemeje gusubukura uwo mugambi mubisha atitaye ku ngaruka izo arizo zose. Ibi abiterwa n’uburyo ububanyi n’amahanga bwe bwamaze kwangirika  duhereye mu bihugu u Rwanda rufitanye imbibi nabyo. Ngarutse kuri uyu mugambi mubisha afitiye Kongo ni uko noneho yifuza gukora igisirikari mu kindi cyane cyane muri kivu zombi. Amakuru dufite yizewe avuga  ko hari inyeshamba yashyize muri Kivu y’amajyepfo ahazwi kw’izana rya Kiryama mu gace ka Rurambo, izo nyeshamba zigizwe n’abanyarwanda n’abarundi bahabwa amabwiriza kuva Kigali. Abaturiye ako karere izo nyeshamba zikambitsemo  bavuga ko umugambi wazo ari kurwanya ubutegetsi bwa Kongo, ariko zo zivuga ko zishaka gukuraho ubuyoboz buriho I Burundi.  Igiteye impungenge ni uko izo ngabo zikomeza ziyongera kandi zishaka kwiyegereza urubyiruko zirubeshya ko umugambi wazo atari intambara  ahubwo baje kubacungira umutekano. Izi nyeshamba zifitanye isano n’izindi zacengeye mu mitwe y’inyashyamba ibarizwa muri kivu ya ruguru bose bahuriye ku mugambi wo gutangiza intambara hagamijwe gufata byibuze Kivu zombie bizera ko iyo nkundura izakongezwa muri Kongo yose nko mubice bya Kasai, n’ Ahandi.

Gukuraho ubutegetsi mu Burundi akoresheje inyashamba ziri Kongo/sud kivu

Nyuma yaho agerageje kenshi gukuraho ubutegetsi buriho I Burundi ariko agasanga abarundi baryamiye amajanja nibwo yafashe umugambi wo gukora umutwe w’inyeshamba ziyongera kuzari zisanzwe yo zirwanya u Burundi. Izi nyeshamba zikambitse ahantu hatandukanye  muri Kivu y’amajyepfo ndetse zikaba zinakorana n’imwe mu mitwe ya Mai Mai ahitwa muri Plaine de Ruzizi ariko by’umwihariko abahuzabikorwa bazo zose bari ku Kiryama ho navuze haruguru. Amakuru dufite yizewe ni uko Kagame afite umugambi wo gutera u Burundi aturutse mu misozi miremire ihanamiye plane de Ruzizi aho bakunze kwita Remera. Ku ruhande rundi agatera aturutse Kamanyola, umupaka uhuza Kongo n’u Burundi ndetse n’uwa Ruhwa nawo uhuza u Burundi n’u Rwanda. Tubitege amaso!

Kwica abanyekongo cyane cyane abagiye batambamira imigambi ye mibisha.

Uyu mugambi amaranye igihe, kuwushyira mubikorwa byagiye bimugora kubera ko hari abanyekongo bawutahuye rugikubita bamwe muri bo barishwe abandi barahunga.  Nyakwigendera Andre Kissassi Ngandu ari mu bishwe kw’ikubitiro, uko intembara yakomezaga ninako abandi banyekongo batangiye gutahura uwo mugambi mubisha uhereye ku Banyamulenge. Muri icyo gihe umuntu wese ugaragayeho kuwinubira yahitaga yicwa. Aha twavuga bamwe mu banyamulenge nka Nicolas Kibinda, Sendoda Gakunzi, Budurege n’abandi benshi tutibagiwe na Laurent Nkunda umaze igihe afungiwe mu Rwanda. Nubwo yishe benshi ariko abandi benshi niko basobanukiwe n’ Umugambi wa Kagame. urugero ni Masunzu, Makanika, Bisogo n’abandi benshi mu banyapolitike. Umugambi afite muri ino minsi ni ukurasa abanyekongo cyane cyane abigeze gukorana nawe. Urubyiruko muri Kivu zombi rugomba gushyirwa mu mitwe ya gisirikare imukorera, abatabyemeye bakicwa. Amakuru yizewe avuga ko Umugambi wamupfubanye muri 1995-1996 wo kuzana Abanyamulenge ku ngufu mu makambi zo mu Rwanda wongeye gutekerezwaho n’ibyegera bye. Kuwushyira mu bikorwa nubwo bitamworohera ariko afite gahunda yo kuryanisha abanyamulenge n’andi moko babana bityo bigatuma haduka intambara yakwitwa iyamoko nk’iriya ahora ateza muri Ituri noneho izo mvururu zigatuma bahunga igihugu.

Kwigarurira ubutunzi bwa Congo

Uyu mugambi wo yawugezeho ku kigero gihagije nubwo ibyifuzo bye ari ukuwugeraho ijana kw’ijana. Prezida Kagame arifuza kugenzura mu buryo butaziguye kandi buhoraho uduce twose turimo amabuye y’agaciro n’ubundi butunzi kamere. Ibi arabiterwa n’ubukungu butameze neza mu Rwanda aho buca amarenga ko mugihe kiri imbere bizaba bibi cyane bikaba byatuma abanyarwanda bivumbura ku kubutegetsi bwe bakamwiruka. Navuga ko uyu mugambi ari moteri y’iriya migambi yindi navuze haruguru kubera ko uzamufasha kugura ibikoresho bya gisirikari n’ibindi byose bimufasha kugira imbaraga akigarurira karere bityo akaba umwami uganje mu karere. Abaturage baturiye akarere, bashobora kuburizamo Iyi migambi mibisha bafatanyije hatitawe ku ubwoko, uturere n’amateka bityo Kagame akabura ibyuma n’intama cyangwase itambara ashoje ikaba yamuhitana.

Kayitsinga Renee

Exit mobile version