Site icon Rugali – Amakuru

NI IKI CYIHISHE INYUMA YO KURWANYA GUVERINEMA YO MU BUHUNGIRO YASHYIZWEHO NA PADIRI NAHIMANA THOMASI?

Ngo “Urwishe ya nka ruracyayirimo” Igihe.com.

Nanjye nti koko “Urwishe ya nka ruracyayirimo”: Inda, ubwikanyize, irondakoko n’ ironda karere byuje ubujibwe n’ubujiji. Naho Paul Kagame ati, “injiji ziba mu bize” na zo ziti, “Perezida w’u Rwanda aratukana…”
http://www.france-rwanda.info/article-amashyaka-ya-politiki-y-impunzi-naseswe-lyarahoze-samuel-122179093.html

Navuga ikindi ki? Burya Abanyarwanda barababaye koko. Ndabasaba gusoma no kuzirikana aya magambo y’umunyamakuru w’Igihe.com
“Ku rundi ruhande ariko, si ubwa mbere bigaragaye aho abatavuga rumwe na Leta y’Ubumwe bagerageza kwishyira hamwe ariko bikarangira binaniranye.

Mu bihe byashize amashyaka akorera mu mahanga yagerageje kwiyegeranya arimo RDI Rwanda rwiza ya Faustin Twagiramungu umenyerewe ku izina ‘Rukokoma’, RNC ya Kayumba Nyamwasa n’andi arimo n’ishyaka rya BEM Emmanuel Habyarimana, aba bari mu mugambi wo gushyira hamwe ndetse bakifatanya na FDLR ariko ku mpamvu zitandukanye zirimo amacakubiri, ubwikanyize, disipulini nke n’ibindi, umugambi wabo waje gupfuba ndetse habamo no kurebana ay’ingwe kwa bamwe muri bo.
Hari kandi umugambi wari ugamije gutera icyuhagiro inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR wari ushyizwe imbere cyane na Twagiramungu, RNC ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta bari bashyigikiwe n’uwahoze ayobora Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete. Uyu mugambi warindimukanye no gucyura igihe kw’ingoma y’uyu mugabo wayoboye Tanzania imyaka icumi kuva mu 2005.

Mu gihe gishize kandi, abagize ishyaka RNC bagiranye ubushyamirane bukomeye kugeza aho batukanye ibitutsi bya gishumba, biza kurangira RNC icitsemo kabiri ku buryo magingo aya igizwe n’igice cya Kayumba Nyamwasa, ku rundi ruhande hakaba igice cya Théogène Rudasingwa.”
http://igihe.com/politiki/amakuru/article/urwishe-ya-nka-ruracyayirimo-%E2%80%8Bbombori-bombori-hagati-ya-%E2%80%8Bfdu-inkingi-%E2%80%8Bna

None twavuga iki kuri iki gitekerezo cy’Igihe.com? Ndakivugaho gusa ibintu bibiri hanyuma niyongerereho icyanjye, nabonye mu matangazo anyuranye ari gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga: (I) Umunyamakuru w’Igihe ashyigikiye ko abarwanya Leta ya Kagame bakwishyira hamwe bagatabara Abanyarwanda bari ku ngoyi. (II) Abashinze amashyaka ari mu buhungiro ni “ibyontazi”. (III) Inda ndede ni cyo cya gatatu mbona abarwanya Padiri bashingiraho.

I. N’UMUNYAMAKURU W’IGIHE.COM ASHYIGIKIYE KO ABAGIZE OPOZISIYO KURI KAGAME BAKWISHYIRA HAMWE!
Uti kagire inkuru. Ndabihamya kuko ni ibyo we, umunyamakuru w’Igihe.com, yiyandikiye ati, “urwishe ya NKA ruracyayirimo”. Ibi bisobanura gutya: icyatumye abanyamashyaka batajya muri guverinema ya Padiri Nahimana gisanzweho, ni “amacakubiri, ubwikanyize, disipulini nke n’ibindi.” “Inka” aha avuga ni ukwishirahamwe kw’abanyamashayaka akorera mu buhungiro, bagashyiraho guverinoma. Iyi NKA ni yo yagombye gutanga amata. Amata avura bwaki akica n’akanyota. Iyi nka ni yo yonyine izavana Abanyarwanda ku ngoyi y’agatsiko. Icyababaje cyane uriya munyamakuru ni uko yatekerezaga, nkanjye, ko abanyamashyaka bamaze guca akenge, barikubita agashyi bakitabira ubutumire bwa Padiri Nahimana, bagashyiraho iyo guverinoma ikorera mu buhungiro. Baba baritabiriye iriya nama nibura bakumva icyo avuga; bakakigaya bahari, aho kwandika amatangazo no gutukana nk’abashumba. Baba barayitabiriye bakamubwira amafuti ye mu ibanga aho kwiha urwamenyo y’abahisi n’abagenzi, no gutuma Kagame n’gatsiko ke bicinya icyara bati, “Nimwumve bya byontazi birongeye biramaranye”. Na we yumiwe abonye aho kujya kumwumva, bahisemo kumutuka no kumusenya.

II. ABASHINZE AMASHYAKA AKORERA HANZE NI “IBYONTAZI”.
Iri jambo ry’igitutsi « ibyontazi » ni inshamake y’imyumvire y’umunyamakuru w’Igihe.co. Ngo « usubiye mu gitutsi na we aba atukanye ». Ariko se natwe twibaze ku buhamya bw’Igihe.com. Aryoha asubiwemo : « Hari kandi umugambi wari ugamije gutera icyuhagiro inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR wari ushyizwe imbere cyane na Twagiramungu, RNC ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta bari bashyigikiwe n’uwahoze ayobora Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete. Uyu mugambi warindimukanye no gucyura igihe kw’ingoma y’uyu mugabo wayoboye Tanzania imyaka icumi kuva mu 2005. »

Abanyarwanda bagomba kumenya ko aya makuru avuga ko Tanzaniya ya Kikwete yo kwirukana agatsiko ka Kagame ku butegetsi, gucura impunzi zemye no kuzana Demokarasi mu Rwanda, nk’iraanga Tanzaniya, itari ibihuha. Ni ukuri kwambaye ubusa. Reka mbaze Abanyarwanda : Murumva abanyamashyaka akorera mu buhungiro atari abanzi b’abari ku ngoyi y’agatsiko, koko ? Kagame ati, « burya amahirwe aboneka rimwe gusa ». Ayo mahirwe twari tubonye, « IBYONTAZI » by’injiji zize zatumye ayoyoka. Umunyamakuru w’Igihe ati, «Uyu mugambi warindimukanye no gucyura igihe kw’ingoma y’uyu mugabo wayoboye Tanzania imyaka icumi kuva mu 2005. » Birabaje cyane : imyaka 10 (icumi) yose Kikwete ashaka gufasha Abanyarwanda, ingirwa abanyapolitiki bakabirwaniramo ! Hari igihe nigeze kwandika nti, « uwabavumye ntiyakarabye ». Ariko se uyu muvumo uterwa n’iki ? Ibihuna, bya bindi bivugwa na Bikindi.

III. ICYO ABANYAMASHYAKA BAHURIYEHO MU KWAMAGANA Padiri Nahimana ni INDA.
Imvugo ni imwe ngo « Padiri Nahimana yanyibye abayoboke, navumwe » ! Vraiment ? !!! Abandi bati, « Yemwe yemwe muratabare, Padiri yashenye opozisiyo » ! Opozisiyo ya he se ? Opozisiyo yananiwe gukora ifashijwe n’igihugu nka Tanzaniya, ubu se ni ho iri gukora ? Umusesenguzi w’umuhanga Edmond Munyangaju yaravuze ati aba basaza b’abanyamatiku nibave mu nzira :
https://www.youtube.com/watch?v=cN2F_Y-n8HY
Nanjye ndabyemera. Aba bantu b’inda ndende bagombye kureka abafite ubushake bwo gukora bagakora.
Uti inda ndende se yo ivahe ? Nasesenguye ku buryo burambuye iby’iyi nda. Bisome kuri « link » yambere. Dore agace gato « a. Kubera iki amashyaka y’impunzi arenze 20?
Na ko da, bamwe mubashinga amashyaka bishakira ”umusala” kugirango babone uko barya imitsi y’impunzi -imisanzu. Nta n’uwakwibagirwa ko abenshi mu bayashinga ari bamaneko ba Yakobo Nziza, nka Bonavantire Habimana mwene Bitihuse na Nyiramakuba. Inda.” INDA GUSA, GUSA!!!
Ndabisubiramo: Umusanzu no kurya imitsi ya rubanda. Ngibyo ibirigutera abanyamashyaka kuvumira Padiri ku gahera. Bari gutekereza bati, Padiri antwaye umuyoboke, nako antwaye umusanzu w’amafaranga yampaga. Ngibyo nguko. Aho kumenya no kwemera ko abo bayoboke bagiye, kuko barebye, bagasanga ibyari amashyaka yabo n’abayobozi babo ari ntacyo bakoraga; ko ahubwo ahubwo ko akazi kabo kari ako kubakama n’ayo mu misokoro, barimo barutuka Padiri Nahimana! Bari kumuhora iki se ko abamugannye ari ukubera ko bakunze ibitegerezo bye?

Twanzure.

Mu by’ukuri icyihishe inyuma y’ivumwa rya Padiri Nahimana ni ibintu bitatu.
1. Ni ibivugwa n’umunyamakuru w’Igihe.com. Ni rwa rundi rwishye ya nka rukiyirimo ari rwo ”impamvu zitandukanye zirimo amacakubiri, ubwikanyize, disipulini nke n’ibindi…”
2. Ni inda nini y’abanyamashyaka bari hanze nk’uko nabisonuye tariki ya 22 Janvier 2014 Publié par La Tribune Franco-Rwandaise AMASHYAKA YA POLITIKI Y’IMPUNZI NASESWE! (Lyarahoze Samuel)
3. Ni amagambo amwe n’amwe y’ubunararibonye buke Padiri yagiye avuga namaganye kera muri iyi nyandiko: http://intabaza.com/?p=2340. Gusa aha mbona Padiri yarihannye kuko ashaka gukorana n’abandi, ndetse n’Ingabo zatsinzwe zirimo.

Ndarangiza mvuga nti, uko byagenda kose, abanyamashyaka bagomba kumenya ko abayoboke babo atari inka zo kuragirwa no gukamwa. Ni abantu bakuze, bafite uburenganzira bwuzuye bwo guhitamo, bakava kandi bakajya mu mashyaka bishakiye. Niba udakorera Kagame n’agatsiko ke rero ntiwagombye kujya ku karubanda ngutuke mugenzi wawe, mufatanije kurwanya akarengane gakorerwa Abanyarwanda. Bikindi ahora atwibutsa ati ”ba bahutu badahamagara uwokoshe ngo bamuhanire iyo ngiyo, mu mbere, maze ubuhoro buboneke”; njye mbabona nk’abagambanyi.
Gusa Padiri aributsa ko INKA yacu ikirwaye, itari yapfa burundu. Amarembo aracyafunguye yo kuyivura: Gushyiraho guverinoma ihuriweho n’amashyaka hafi yayose, yitabiriwe cyane cyane n’abakiri bato, kuko abasaza nanjye ndimo, turananiwe.

Yanditswe na Samuel Lyarahose
Taliki ya 22 Gashyantare 2017

Exit mobile version