Ni iki cyakurikijwe ngo urukiko rwemeze aho Kigeli V azashyingurwa?

Nk’uko byumvikanye mu makuru y’ikinyarwanda kw’ijwi ry’Amerika, impuguke mu by’amategeko Karoli Kambanda yasobanuye icyakurikijwe ngo urukiko rwemeze ko umurambo wa Kigeli Ndahindurwa ushyingurwa mu Rwanda.

Kambanda asobanura ko Amerika itarwana kuri Kigeli, kuko kimwe cyo, ngo usibye no kuba ataranditse uko yagennye bizagenda napfa , ngo Kigeli ntiyigeze anasaba ubwene gihugu bw’Amerika, bwo butuma igihugu kikurwanaho bibaye ngombwa.

Kambanda avuga kandi ko ngo n’iyo abashaka gushyingura Kigeli muri Amerika bajurira nta cyo byatanga.

Ubundi abaturage b’i Nyanza kw’ivuko rya Kigeli bo barishimye ko umuntu wabo azatura iwabo ubuziraherezo.

Umva hano uhereye ku munota wa 7

Agnes Murebwayire