Ibi bintu nibyo byagize FPR ubukombe: icengezamatwara ryayo, abanyamahanga, abahutu n’abatutsi, abanyamadini. Muri ubu busesenguzi ntabwo abanyamahanga ndibugire icyo mbavugaho n’ubwo abanyarwanda dukunze kubikoma.
Ntibizanye kdi ntacyo bari gukora tutabibafashijemo aka wa mugani NGO usenya urwe umutiza umuhoro.
Mbere y’uko tujya mbere reka twiyibutse bimwe bivugwa mu mateka.
Amateka atubwira ko kera u Rwanda dufite ubu rwari rugizwe n’uduhugu twinshi twayoborwaga n’abami, hamwe b’abahutu, ahandi b’abatutsi kugeza igihe hadukiyeho intambara muri ayo Mami abami n’abatutsi b’abanyiginya baza gutsinda amami yose bubaka u Rwanda dufite ubu wongeyeho uduce twometswe Ku bindi bihugu mu gihe cy’abakoroni
Ahagana mu 1959 Bamwe mu abahutu bize batangiye kunenga imiyoborere ya cyami, cyane ko n’umwami Rudahigwa yari yaramaze kubonamo inenge no gukora amavugurura atarashimishije bamwe mu abatutsi ndetse bikavugwa ko baba baragize uruhare mu gutanga kwe igihe yari mu ruzinduko Usumbura.
Hadutse amashaka menshi yaje guhamagaza amatora birangira ubwami busimbuwe na Repubulika.
Parmehutu ya Kayibanda niyo yatsinze amatora bityo haboneka Parmehutu habura Parmututsi.
Koko yarabuze? Muri izo mpinduka zose bivugwa ko habaye imvururu zatumye bamwe mu batutsi bikura barahunga, hari n’abavuga ko bamwe bahunze kubera gukunda umwami cg kudashaka kuyoboka.
Abo bahunze bakomeje kugerageza gushaka kugaruka Ku ngufu byanga kugeza babigezeho mu mwaka wa 1990 Ku iturufu ya FPR inkotanyi. Hari ubwo abantu babaseka cg bakabannyega, ariko urwego Abatutsi bariho ni urwo bari bagiye kujyaho nta muntu usanzwe wapfa kubyakira. Abahunze muri 1994, bashobora kugenekereza kuko bageze hakurya ntibabyakiriye uko byagenze muzababaze
Ni ubwo ntazi neza imitegekere ya repubulika ya mbere ariko nashoboye kumva amakosa nibura abili.
Gutanga imitungo y’abahunze ikegurirwa abandi Bantu, ikintu Nkurunziza w’u Burundi yakemuye.
Igihe nacishaga ijisho muri manifesto b’abahutu nasanze barareze ubwami kudasimburana Ku ngoma (ibiringo bizwi, manda ) icyo ntabwo Kayibanda yacyubahirije, Habyalimana wamusimbuye nawe ntiyacyubahirije yewe na Kagame w’ubu ni uko ni ubwo abantu Baja bamuseka, bamujora nabo cg ba se bakoze cg bakoreye muri iryo kosa ryo kugundira ubutegetsi.
Kayibanda yaje guhirikwa Ku ubutegetsi na Habyalimana wayoboraga ingabo ndetse Kayibanda n’abo bari bafunganwe bishwe urw’agashinyagura.
Kayibanda na Habyalimana bahuje ikosa rikomeye ryo kuyoboka no kwiyegurira idini ry’abanyamahanga ariryo Kiliziya gatolika y’i Roma. Habyalimana akiharira ikosa ryo kugirara nabi umukuru bw’igihugu n’abafasha be ba hafi ari nabyo byabaye intandaro yo kutizerana hagati y’Abakiga n’Abanyenduga. Byaje kurangira abakiga nabo badakwiriye mu bwato batangira kugambanirana no gufungishanya no kwicana, urugero ni urwa Rizinde, Kanyarengwe na Mayuya.
Isomo riri aha ni uko ikibazo cy’u Rwanda kirenze amoko yacu n’uturere.
Ntibyatinze Habyalimana yemera amashyaka menshi ndetse n’abari hanze bashinga iryabo ryari rifite umwihariko kuko ryari ryitwaje n’imbundo.
Habyalimana naryo yararyemeye, yemera no kuganira naryo no gusaranganya ubutegetsi NGO ubumwe n’amahoro n’amajambere yahoraga aririmba bisagambe.
Icyo atamenye ni agakino k’ababingwa ba FPR n’abafatanyabikorwa bayo. Ako gakino n’abatabonaga ibintu kimwe nawe ntibakarabutswe, barahuruye barahutera bati reka twifatanye n’abavandimwe tuzane demokarasi nabo ntibamenye ko buzuyemo ibipinga n’intagondwa zari kubagora.
FPR yaje ivuga ko ari umuryango w’abanyarwanda. Ibi bintu sibyo kuko ushaka kubimenya yabirebera mu buryo bwo gucagura abinjizwa mu gisirikare duhereye kuri positive one to positive five n’ubuhotozi bwahakorewe. Ikindi wareba ni amayeri 1000 yo kuburagiza no kujuragiza abanyarwanda cyane abahutu n’abagizwe bo. Bagombaga gucunaguzwa , bagasuzugurwa, bagatukwa, bagakeneshwa,…..
Icengezamatwara rya FPR ryari ukubeshya kdi ryari kirimbuzi kuko ryavanguraga amoko. Aho abacezamatwara bamaze kuzurira igihugu cyose abatutsi bari mu Rwanda batangiye kwitarura abandi baturage, bahora mu tunama n’iminsi mikuru idashira. Bamwe iyo babaga bahaze agatama hari ubwo ibanga ryabacikaga. Iryo banga ntarindi uretse gusimbuza ubutegetsi bitaga ubw’abahutu ubw’abatutsi n’ibyagombaga kujyana nabyo.
Ubutegetsi bwa FPR ntibwigeze buba ubwo abanyarwanda Bose. Bwabaye kdi bukorera abatutsi kugeza igihe butabakwiriye batangira kuburwaniramo, bicamo ibice kuva Ku bavuye I Bugande bishyize hejuru ariko haza nabo kubonekamo ababaga mu migi n’ababaga mu nkambi, abize n’abatize, abega n’abanyiginya, aba Kagame n’aba Kaguta na RNC ya Kayumba. Nguko uko ijambo agatsiko ryadutse ryibutsa akazu ko kwa Habyara
Ibigarasha n’abarenga umurongo utukura byibutsa ingwizamurongo n’abataye umurongo.
Ngiyo Rwanda.
Ngaho aho abahutu n’abatutsi, abakiga n’abanyenduga babera akaga.
Ni gute abatutsi bemeye umugambi wa génocide wari muri gahunda politiki ya FPR kdi ubakoramo? Ni gute bemeye kubabikira ibanga kugeza aho bongeye kubahukamo.
Ibi bintu bikwiye kuzigwa n’abashakashatsi kdi mbaye mbakopeje muzasangamo ubufana n’irondakoko.
Koko FPR ibice, ibicishe mubimire munume imyaka irenga 20.
Nahoze mbona bavuze Ku rupfu RWA Munyarugerero n’umuryango we batawe muri Rweru. Ni byiza ariko biratinze cyane.
Abazungu bati mieux tard que jamais, accusé de réception. hhhha. Nta kundi ngo ubuze inda amena umugi.
Abantu nibakomeze batange amakuru naho yaba abamenera ibanga, erega n’abahutu batanze amakuru uretse bo ko bitabahiriye ariko ndasaba ko abafite amakuru yagira umumaro bayatanga babikuye Ku mutima kdi bakizezwa kuzaba mu Rwanda amahoro. Simvuze amakuru nk’amwe yatangiwe I Gabiro arimo inyifato itabereye.
Ngarutse Ku abahutu, ko mwari mwafatanyije n’abandi mu budasa bwanyu mugashinga amashyaka yajegeje ubutegetsi, mu Nterahamwe zo Ku Mulindi na Kinihira n’izo muri Kigali mwashakagayo iki? Bamwe ngo bari power abandi ngo ari modelés!!! Ni uko yeee, mwaragaragaye. ESE buried iriya ndege mwayipakiragamo bariya Bantu Bose, cyane Gasitari, mugamije iki?
Muri ibi bibazo byose navuze n’ibyo ntavuze twatewe b’abahutu n’abatutsi ntibyarangiriye aho, ahubwo byagarutse mu isura y’amadini.
Ni ubwo Kiliziya Gaturika ariyo iza Ku isonga kuva Ku mwaduka w’abazungu kugeza kuri Msgr. Kambanda NGO wemeje ko Kagame ari Impano y’Imana, sindibuyivugeho.
Ndavuga Ku Isiramu, aba Seventh n’amadini ya FPR dukunze kwita ay’inzaduka cg cg ayigisha “prophétie de la prospérité cg Eglises de réveil”
Mu mugambi wa FPR ifata ubutegetsi harimo gusenya ibyo isanze byose ikabisimbuza ibyayo, ibyo idashoboye gusenya ikabiha abayobozi bayiyobotse, bakayiha raporo. Ingero ni amadini n’amakipe y’imikino inyuranye .
Idini yari Isramu yari mu migi inyuranye yo mu Rwanda, ariko nyuma ya 1994 , binyuza mu bayobozi bayo no mu ishyaka ryayo PDI bashyigikiye FPR. Ibyo byagaragariye mu kiganiro cyaciye kuri BBC gahuzamiryango ni ubwo Hari abagize ubutwari bwo kukivuguruza ariko idini ryari ryagerageje gutaka FPR ngo yabakuye Ku cyavu. Binyuze mu bahagariye iryo dini mu nteko no muri Leta, abo bagize uruhare mu guhindura itegeko nshinga ryimitse Kagame binyuze mu duseke no mu kwamamaza FPR, cyane za Nyamirambo.
Idini RYA Isramu rifite inkomoko muri Asia si irinyarwanda, imico yaryo mu mirire, mu minywere , mu mihango no mu myambarire no mu mikorere ni mvamahanga ni abakozi b’abashinze iryo dini kuruta ko ari abanyarwanda kimwe n’andi madini yose.
Amadini y’abaporoso yose n’imuryango iyashamikiyeho byose byahawe abayobozi cg biterwamo umwiryane. Irizwi cyane ni ADEPR yaranzwemo amacyakubiri kuva mu 1994 kugeza ubu byose biterwa na FPR, yewe byageze no hanze iyo za Mozambike iyo abanyarwanda bahungiye. Inkomoko yaryo ni I Buraya kimwe n’Abangilikane bo kwa Msgr. Rucyahana wa FPR.
Aba seventh bafite inkomoko muri USA, inyigisho zabo nabonye ari izo gusopanya amadini aho bikoma Kiliziya y’i Roma, gusopanya USA n’uburayi, cyane Uburusiya aho badatinya kuvuga ko mu minsi y’Imperuka USA, ishyanga ryubaha Imana rizakomera, Russia, ishyanga ryataye Imana rikagwa kdi Israheli ikongera igakomera.
Izi nyigisho zashyizwemo umurego mbere y’uko inkotanyi zitera. Abo mu gihugu biga izo nyigisho, babaza kujya mu gisirikare kdi bari kohereza abana babo, bababuza kujya muri politiki kdi bo bayirimo, bababuza kujya mu mashyirahamwe no gutanga imisanzu kdi bo bari kwibumbira muri za PSD, PL na FPR, barimbura amakawa, ibyayi n’amakashi,….naho abo hanze bakiga igitabo amateka ya Israël cyabakan guriraga gutaha.
Abaseventh byageze n’aho bavuga ko Yezu azaza mu 2000 kdi bizashoboka ari uko nta mpunzi ikiri hanze, batumiza abigisha n’abaririmbyi bavuye hanze no mu mpunzi. Bagira ibiterane bizwi n’ibitazwi aho ntawakwemeza ko byose, tugendeye Ku bimenyetso byakusanyijwe, byari bigendereye ikiza.
Rirya dini riri mu ya mbere, nyuma ya ya 1994, ryihutiye gusiba igifaransa Ku birango byaryo byose no kuva mu gace kavuga urufaransa ( division ya Abidjan) bakajya mu gace kavuga ikingereza (division ya Naïrobi). Aho ntibahagiye bonyine kuko, mu cyo nise gusambura Congo ( umugambi w’abazungu) bajyanye n’igice cya Kivu y’ubuvazuba, itandukanwa na RDC.
Iri dini ubu uburyo riyobowemo, havugwamo ivangura rikomeye, ikibazo cyageze mu nteko ishinga amategeko no muri RGB ariko kubera ubucuti na FPR ntacyo byatanze.
Ubwo mvuze ivangura mwakumva abahutu n’abatutsi, oya kuko no mu barokotse batari abagogwe bibasiwe, ndetse cyane, mu maso ya FPR NGO yabarokoye da.
Andi madini ni ayazananye na FPR. Aha arazwi . uzasinga avuga ko Kagame ari impano y’Imana, ari Kuro. Ahanura ubutunzi buri mu misozi y’u Rwanda nta Mont Kigali cg Kanombe, yahanuriye ibyiza ibanki yitwa BCDEI itaramaze kabili, abo nibo bakangurira abanyekongo n’abatutsi kwanga ubwenegihugu bwabo mu gihe bashaka kugitegeka,
Bafite ihembe rikumira intambara rikarwanya abanzi bw’igihugu kuko ngo uvuze umurenge nabi aba akoze mu jisho ry’Imana,
Basengera amatora, bakanashimira Imana yabo ibyavuyemo ( Kagame)
Sinarondora amanjwe yabo yose,ariko ngo ninabo basabwe kongera umubare w’abakizwa
NGO Imana ibone ibahe igihugu nyuma y’ibitambo by’abantu.
Amadini yose mu Rwanda ahuriye kuko ari amanyamahanga, akorera inyungu z’ayo mahanga ashaka ubutunzi no gukomera. Abayakoramo n’abayayobotse kimwe na bariya bacengezamatwara ba FPR ni abanyarwanda, ni abahutu n’abatutsi, nibo batwishe urwo dupfuye.
FPR nyigereranya n’umwana uvutse apfuye aho kumushyingura abahutu n’abatutsi bakamufata, bakamusomagura, bakamushyigashyira, bakamusimbiza bakamuvugiriza ubuhuha n’ubuguyiguyi, bakamuha impano n’amaturo, bakamusasira ibidarafu na za mudarasini, bakamubikiriza indirimbo, imbyino, ibisigo n’ibisingizo, bakanamucira imigani igana akariho (ubwami buzahoraho)
Kuri MWe mwese, ndangira nti musigeho mwa nkozi z’ibibi mwe, bwa bashinyaguzi mwe,
Nimusezere Ku murambo, muwushyingure.
Amina.
Mpogazi Gitaminsi