Kenshi hari igihe bijya bigorana gutandukanya amashyaka amwe n’amwe yiyita opposition nyarwanda na FPR Inkotanyi kuko usanga ayo mashyaka adafite porogaramu zihamye, ahubwo ugasanga abiba urujijo muri rubanda.
Nta na rimwe uzabona aba biyoberanya (bigira aba opposition) bavuga ibitoneka FPR. Ahanini barangwa no gucabiranya.
Code: Oppisition igomba guhuriza ku kintu kimwe bita kuvugisha ukuri.
Niba RNC ivuze ibisa n’ibya FDLR,
FDLR ikavuga ibisa n’ibya FDU Inkingi, FDU Inkingi nayo ikavuga ibisa nk’ibya P5. Mbese amashyaka yose ya opposition akavuga ibisa, intore na FPR bazabura aho bakwirwa.
Buriya mu gihe cya Chegevara abarwanyi be bose bari bafite code (gutereka umusatsi n’ubwanwa) bahuriyeho kugira ngo umwanzi abinjirire byamusabaga gusa nabo n’ubwo bitashobokaga. Umusatsi wagombaga gusa n’uwabo ubwo bahitaga bakuvumbura.
Natwe tuvuze rumwe, tukavuga tudaca ukuri n’amateka ku ruhande, uwajya azana indi mvugo yajya ahita avumburwa akamaganirwa kure.
Jean Rukika