Site icon Rugali – Amakuru

Ni gute umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside Kagame-FPR bashobora kumugerekaho Jenoside?

Umuntu bizwi ko muli 1994 yiciwe umuryango, akicirwa uwo bashakanye akicirwa abana n’abavandimwe agasigara ari incike, uwo muntu ko yacitse ku icumu rya jenoside, ni gute Kagame-FPR bashobora kumugerekaho jenoside ?

Ni gute se bashobora kuvuga ko uwonguwo atayemera kandi yarayirokotse, bagahagurutsa ingufu za Leta ngo bamubuze kubaho kandi bitwa ko bahagaritse jenoside bakaba bahangayitswe no kurasanira abacikacumu ?

Bakundarwanda, bavandimwe, mu rwego rwo guhindura ubutabera igikoresho cyo kubungabunga ingoma-mpotozi ya Kagame-FPR no kuyikingira ikibaba ku mabi yakoreye abanyarwanda, ubutegetsi bw’u Rwanda bubyukije gahunda yo kubeshyera no gutoteza mu nkiko z’amahanga abatavuga rumwe nayo baba hanze.

Ibi bisanzweho, aliko byongerewe ubukana nyuma y’aho Sena ikoze urutonde rw'”abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi”. Ay’ubusa aliko…!

Dr Biruka, 14/10/2019

Exit mobile version