Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagaragaye mu murenge wa Karambi uhana imbibe n’ ishyamba rya Nyungwe mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.
Ubuyobozi buravuga ko abo bantu binjiye mu ishyamba rya Nyungwe, ingabo z’igihugu zikabakurikira yo bakarwana. Ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko ntacyo bubiziho.
Abo barwanyi bivugwa ko bari hagati ya 85 n’100 barimo abambaye impuzankano za gisirikare abandi bambaye gisivili, binjiriye mu kagari ka Kagarama aho muri Karambi barangisha inzira yabageza mu ishyamaba rya Nyungwe.
Amakuru y’abo bantu bitwaje intwaro binjiye muri Nyamasheke avuzwe nyuma y’igitero cyagabwe umwaka ushize wa 2018 ku modoka 3 zitwara abagenzi. Aho hari mu ishyamba rya Nyungwe ku gice cy’akarere ka Nyamagabe gahana imbibi n’aka Nyamasheke binasangiye ishyamba rya Nyungwe.
Inzego z’igisirikare cy’u Rwanda zivuga ko icyo gitero cyo mu mpera z’umwaka ushize cyahitanye abantu batandatu. Zivuga ko abakigabye bahungiye mu Burundi.
Kuva icyo gihe kugeza ubu umubare w’abasirikare warongerewe mu ishyamba rya Nyungwe, ndetse bagaragara mu bikorwa byo guhacunga umutekano amanywa n’ijoro.
VOA