Site icon Rugali – Amakuru

Ni gute nakoresha imisoro y’abaturage njya muri Amerika kandi mu rugo hari ibibazo-Magufuli

Perezida wa Tanzania atangaza ko atabashije kwitabira inama ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye ku bwo kurondereza amikoro.

Uyu mukuru w’igihugu n’ubusanzwe udakunda gukora ingendo zijya hanze, Global News ivuga ko ubwo yasobanuraga impamvu atagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bitari guhsoboka bitewe n’uko ubushobozi buhari buri gukoreshwa mu gukemura ibibazo biri imbere muri Tanzania.

Yashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga yohereje ngo amuhagararire muri iyo nama, avuga ko we iyo aza kujyayo nka Perezida byari gutwara amafaranga menshi ugereranyije n’aya koreshejwe.

Ati “ Sinigeze njya muri Tanzania kuko dufite ibibazo byinshi mu rugo [Tanzania]. Kohereza Ministiri n’abamwungirije birahendutse ugereranyije no kohereza perezida n’itsinda ryaba rimuherekeje. Mahiga avuye mu nama ya LONI aho yari ampagagarariye mu rwego rwo gukoresha amafaranga macye ya Leta.”

Kuva Perezida Magufuli yatangira kuyobora Tanzania mu 2015, uyu mukuru w’igihugu yasuye Uganda inshuro ebyiri, mu Rwanda, Kenya na Ethiopia inshuro imwe muri buri gihugu.

Mu rwego rwo gukoresha neza imari ya Leta, Magufuli yagabanyije ingendo z’abakozi ba Leta bajya hanze y’igihgu ndetse no guhangana n’abakozi ba baringa bahembwaga badakora.

Exit mobile version