Ntabwo natangazwa cyane n’imyambarire y’uwo munyarwanda mwene wacu uko yambaye ahubwo natangajwe cyane n’imibereho ye ,ushingiye ku kiciro cy’ubudehe arimo. Wabwira abantu ute ukuntu hariho ibyiciro bine by’ubudehe maze umuntu utabasha kwivuza,utagira icyo arya,icyo yambara,…….ajya mu kiciro cya 3 muri 4?
Ibi bihita byerekana nta shiti rya tekinika duhora tuvuga ry’inzego za Leta ya Kigali ikora ihuma abanyarwanda n’amahanga berekana ko u Rwanda twahezwe kandi benshi tumerewe nabi! Dushaka abaherwe twareka kwishongora tukiyakira uko abanyarwanda tumeze,tukishima aho dushyikira.
Mwizerwa Sylver