Site icon Rugali – Amakuru

Kagame utubuza kujya Uganda na Goma ntiyagobye kuvuga aya magambo: “Ni gute habaho urujya n’uruza rw’ibintu ariko utemera urw’abantu?

Ni gute habaho urujya n’uruza rw’ibintu ariko utemera urw’abantu?-Perezida Kagame. Perezida Kagame yashimangiye ko amasezerano yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika, abumbatiye inyungu nyinshi zirimo kuba natangira gushyirwa mu bikorwa abanyafurika bose batazongera gusabwa viza yo kujya mu bihugu byo kuri uyu mugabane n’ubundi burenganzira bwinshi.

Muri Mutarama 2018 Inama y’Inteko rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bemeje ibikubiye mu masezerano y’urujya n’uruza rw’abantu, ishyirwa mu bikorwa ryayo n’ibijyanye na Pasiporo Nyafurika.

Muri Werurwe 2018 ubwo hasinywaga amasezerano y’isoko rusange, ibihugu ntibyabashije kumvikana ku ngingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu kuko zasinyweho n’ibihugu 27.

Ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi yiswe ‘Golden Business Forum’, kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 15 ishize ibihugu bya Afurika byashyize imbere guhindura imikorere y’ubucuruzi kandi bimeze neza nk’uko Banki y’Isi ibigaragaza.

Yavuze ko icy’ingenzi kurushaho ari intambwe yatewe mu kwihuza yaba mu turere no muri Afurika muri rusange, aho amasezerano y’isoko rusange rya Afurika arimo gushyirwa mu bikorwa kandi ubucuruzi bukaba buzatangira muri Nyakanga 2020.

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu yasinywe ndetse kuyemeza burundu birimo gukorwa, ku buryo igihe azaba yashyizwe mu bikorwa, abanyafurika batazongera gusabwa viza yo kujya mu bihugu byose bya Afurika ndetse banagire n’ubundi burenganzira bw’agaciro.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu igihugu cyakwemeza amasezerano y’urujya n’uruza rw’ibintu ariko bigaseta ibirenge ku kwemeza ay’urujya n’uruza rwa ba nyirabyo.

Ati “Ni gute habaho urujya n’uruza rw’ibintu ariko utemera ko habaho urujya n’urujya rw’abantu?. Tugomba gusobanukirwa nanone ko nubwo hariho inzitizi ku kwishyira no kwizana kw’abantu no gusaba za viza, abantu bakomeje kugenda, barambuka imipaka waba ubahaye viza cyangwa utayibahaye”.

Yakomeje agira ati “Bamwe muri aba bantu nubwo batuye hirya y’ibyo tuzi nk’imipaka, usanga ari abavandimwe. Abanyapolitiki ni inshingano zacu kubyoroshya kuko birangira twese tubigizemo inyungu”.

Ihuriro rya Golden Business Forum ribaye bwa mbere, ryitabiriwe n’abacuruzi, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika, Aziya, i Burayi no muri Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko abikorera ni inkingi ikomeye y’impinduka za Afurika, ababwira ko iterambere ry’uyu mugabane rikomeje kugaragara rikeneye ubufatanye cyane cyane mu by’ubucuruzi n’indi migabane.

Ati “Uko turushaho gucuruzanya hagati yacu muri Afurika ni nako tuzarushaho kohereza ibicuruzwa n’ahandi ku Isi ariko binongera ubwumvikane hagati yacu ndetse no gushimangira umubano mwiza n’abaturanyi bacu”.

“Amasezerano y’isoko rusange azatanga umusaruro twiteze mu gihe cyose mwebwe nk’abikorera, abacuruzi mubiha agaciro”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Bapfakurera Robert yavuze ko ari ngombwa guteza imbere ubucuruzi no gukemura imbogamizi zose zirimo n’izishingiye ku misoro kugira ngo amasezerano y’isoko rusange azagere ku ntego yayo.

Mu kiganiro cyagarukaga ku cyakorwa ngo abikorera babyaze umusaruro isoko rusange rya Afurika, hagaragajwe ko hakwiye guhindura imyumvire yo gutekereza ku gihugu kimwe ahubwo hakabaho gutekereza ku rwego rw’umugabane muri rusange.

Hari kandi ubushake bwa politiki bushingiye ku gushyiraho imirongo n’amategeko ngenderwaho agamije kurengera abacuruzi n’abaguzi hirindwa ko ibigo binini bitwara isoko uko byishakiye bikabangamira ibigo bito.

Indi mbogamizi yo kwitabwaho ni ukongerera ubushobozi abanyafurika, ibikorwa remezo ariko abikorera bagashyira igitutu kuri guverinoma zabo kugira ngo zishyireho uburyo buboneye bubafasha gukora ubucuruzi.

Golden Business Forum rihuje abashoramari n’abagira uruhare mu ishyirwaho rya za politiki rihuje barenga 600 baturutse hirya no hino ku Isi. Inama ifite insanganyamatsiko ivuga ku gufungura ishoramari rya Afurika ku Banyafurika no ku baturutse hanze ya Afurika.

Perezida Kagame, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’Umuyobozi w’abikorera Robert Bapfakurera

Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 600 baturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-gute-habaho-urujya-n-uruza-rw-ibintu-ariko-utemera-urw-abantu-perezida

Exit mobile version