Site icon Rugali – Amakuru

NI GUTE DUSHOBORA GUTERERA AGATI MU RYINYO IMBERE Y’UBUGOME BUNGANA BUTYA?

Uyu munsi kurenza ejo hashize societé nyarwanda ikeneye umurava w’Urubyiruko rwunze ubumwe mu ku rwanya amarorerwa nk’ayangaya yakorewe uyu muvandimwe wo muri FDU-Inkingi.
Nimutekereze niba uyu muvandimwe yari umubyeyi Ipfubyi asize, umupfakazi asize, inshuti, ndetse yemwe n’igihugu ubwacyo uko kibuze umuntu wari ugifite imbaraga zo kugikorera kiba gihobye cyane.

Nimurebe iyi foto mubwire niba abanyarwanda turi abantu cyangwa niba turi ibikoko!

Hakenewe ubutwari bwacu urubyiruko, ubutrwari butagereranwa. Ni mureke dutsinde ubwoba, dutere ikirenge mu cya Diane Shima Rwigara, twisuganye tugire icyo dukora bigishoboka kugirango dusigasire ubusugire bw’i Gihugu cyacu bukomeje kwangizwa n’abitwa ko baturebera.

Tugomba kwumva ko tugomba gusaranganya byose! Niba tugomba gusaranya ibyizabyIgihugu, nanone kurushaho dufite inshingano zo gusaranganya Responsibilities and difficulties bikomeje kubangamira ukwishyira ukizana kw’umunyarwanda.

Urubyiruko mubyumve dufite inshingano zo guharanira kuba protagonists mu kubaka igihugu cyacu tukirinda amarorerwa nk’aya, twamagana urugomo nk’uru n’umuco mubi wo kudahana abayakora. Dufite inshingano zo kurinda igihugu cyacu andi marira y’ipfubyi, andi marira y’abapfakazi, andi marira y’ababyeyi ect… Igihe cyo gukorera igihugu cyacu ni iki, kandi nidukomeza kwigira bantibindeba natwe amateka azabitubaza.

Icyakoze ntabwo dushaka guharanira ibi byose twubaka inkuta hagati yacu, hagati y’abashyigikiye n’abadashyigikiye leta y’i Kigali irebera ntikumire amabi nk’aya.
Au contraire turashaka kwimakaza umuco wo kwubahana, wo gushakira hamwe ibisubizo mu kwubaka societé itagira numwe iheza, societé isaranganya byose. Ibyiza n’ibibi, ubukungu n’ubutindi, ibyishimo n’akababaro.

Rubyiruko rw’igihugu cyacu, ni twebwe Rwandarwuyumunsi, ntabwo turi rwanda rw’ejo, ejo ni kera igihugu cyacu kidukeneye bidasubirwaho uyu munsi. Ni mureke rero tube amizero y’igihugu cyacu uyumunsi.

Murakoze.

Yvonne Uwase

Exit mobile version