Site icon Rugali – Amakuru

Ni gute abaturage batakomeza kuba mu bukene niba ruswa ikomeje kumunga inzego z’ibanze – Ruswa muri gahunda ya Girinka na VUP!!!!

Huye: Ubushakashatsi bwerekanye ko Ruswa iri muri Girinka na VUP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burashishikariza abaturage kugira umuco wo kugaragaza ababasaba ruswa mu gihe bagiye gushaka service kuko ngo byafasha kuyirandura.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Transparency International Rwanda mu turere 8 ku birebana n’uburyo abaturage bishimiye servise bahabwa, Huye yagaragajwe nk’ahari ruswa nke mu turere 8 ikaba iri ku gipimo cya 9.9%.

Muri aka karere ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko ruswa yiganje cyane muri gahunda ya Girinka na VUP mu bagenerwa inkunga y’ingoboka (Direct Support) nk’uko Byiringiro Enock, umukozi wa Transparency International -Rwanda ushinzwe ubushakashatsi abivuga.

Byiringiro ati “Muri Girinka, VUP, ni ahantu hakigaragara imyitwarire ya ruswa, abaturage bavuga ko hari aho babaka Frw 20  000 kugira ngo bajye ku rutonde rw’abahabwa inka.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko hari ingamba n’amabwiriza, ariko ngo hari bamwe na bamwe bacyaka ayo mafaranga bita ay’ikiziriko, ahandi bakayakwa ngo bahabwe amafaranga y’ingoboka.

Ubu bushakashatsi ku birebana n’uburyo abaturage bishimiye servise bahabwa, bugaragaza ko mu turere umunani, ruswa muri Huye iri hasi cyane mu gihe Kayonza iri ku mwanya wa mbere mu hari ruswa nyinshi muri turiya turere 8, ikaba iri ku gipimo cya 26.10%. Ni mu gihe umwaka ushize Huye yari ku gipimo cya 11.7%.

Sebutege Ange, umuyobozi w’Akarere ka Huye, asaba abaturage kugaragaza uwo ari we wese ubaka ruswa kugira ngo n’aho ikigaragara irandurwe.

Sebutege ati “Niba ugiye gusaba servisi ntugire icyo wongeraho kirenze ku giciro cya servisi, ugusabye ibirenzeho hita ubimenyesha ubuyobozi. Iyo bariya bantu bagaragaye bitanga isomo n’ubutumwa ku bandi kuko ruswa tugomba gufatanya kuyihashya, yaba ku utanga serivisi ndetse n’uyaka.”

Muri ubu bushakashatsi, muri servisi abaturage batishimiye bashyira ku mwanya wa mbere hariho irangizwa ry’imanza ritinda cyane, ku mwanya wa kabiri bakahashyira servisi ijyanye n’ibyangombwa by’irangamimerere.

Ku nama za Transiparency Rwanda mu gukemura ibi bibazo byose, Byiringiro Enock asanga abayobozi bagomba kwegera abaturage.

Mu mitangire ya servise abatuye akarere ka Huye bagaragaza kandi ko hari ubwo abo baka servise bababwira nabi,  abakozi badahagije, kudasobanukirwa ibisabwa ngo umuntu ahabwe servise, na service z’Irembo zitanoze bitewe na internet itihuta.

Umuseke.rw/Huye

Exit mobile version