Ku wa gatanu taliki ya 26/6/2020 Abarundi bazajya gushyingura Perezida wabo Nkurunziza Petero bambaye imyenda yera. Abarundi bayobowe na CNDD-FDD barikukiye mubaveho kabisa!
Banze kujya gushyingura Umukuru w’Igihugu cyabo bambaye imyenda y’ibara ry’umukara kuko bazi ko ikimenyetso/symbole cy’urupfu atari ibara ry’umukara nk’uko abazungu babigorofanyije, ko ahubwo ari ibara ry’umweru wa neige/snow bikomoka k’uko muri Occident muri winter/hiver byose biba bitwikiriye umweru wa neige/snow, byaba ibiti byaba ibyatsi byaba amazu, mbese TOUT EST MORT nkuko abazungu ubwabo babivuga.
Nyuma kubera impamvu za racisme contre abirabura, abazungu ibintu barabicuritse ibara ry’umweru ryahoze ari ikimenyetso cy’urupfu barisimbuza ibara ry’umukara. Abarundi rero mu kwikukira kwabo, babishubije iyo byavuye muri symbolisme d’origine yabyo.
Mu 1993 mu kwezi kwa 8 nagiye muri delegation rwandaise gushyingura Umwami Boudoin 1er w’u Bubiligi. Ashyingura umugabo we, Umwamikazi Fabiola mu kurwanya racisme y’abazungu ntacyo avuze, yambaye tout blanc/ensemble y’umweru! mbese nk’uko Abarundi bazaba bambaye taliki ya 26/6/2020 bashyingura uwari Umukuru w’Igihugu cyabo Nyiricubahiro Petero Nkurunziza.
Anastase Gasana