Murakoze cyane kutugezaho ubuhamya bwa padiri kibanguka, ubu uri hano mu Bubiligi, aho ngo akomereje ubutumwa bwa gisaserdoti?! Kibanguka rero yavuzwe cyane muri college St Andre aho yakunze gufata imitwe y abana agasekuranya..tuti ni uguhana by umurezi.
Ageze ku mwana wa perezida Habyarimana we yashatse no kumwirukana gusa icyo gihe Habyara _ wacishaga macye) yabonye uko umwana aguma aho ku Ishuli.
Nyuma ya 94 rero, Kibanguka yabangukanye amarere: hari umudamu wapfakaye wakoraga akazi kubukarani, yahise amwirukana nta nteguza. Bidatinze afata icyumba cya paroisse St Michel agiha cogear ngo ikoreremo ubucuruzi..avuga ngo abasenga bazajye munsi y ibiti !
Ngirango akayabo yabonyemo ndetse n’ imfashanyo nyinshi zabonetse nyuma ya génocide, byamugiriye akamaro kuko nkuko bigaragara kuri google, imbere y’ urukiko rw i nyamirambo, yerekanye ko afite inzu kacyiru y agaciro ibihumbi 500 by amadolari!
Rero reka yishime ko perezida Habyarimana yari yishwe kuko byamuhaye imibereho myiza ( kuri iyi isi) none akaba aje gusaza nk’ umukungu i burayi
Ni byiza rwose ko akuzuye umutima kageraho kagasesekara ku munwa. Nibura tumenye neza ibya padili Kibanguka.
Byiza
Umusomyi wa Rugali