Bamwe mu baturage bambuwe na ba rwiyemezamirimo mu mirimo itandukanye babakoreye babajwe n’uko manda ya komite nyobozi isojwe itabishyurije amafaranga.
Umuvuduko akarere ka Ngororero kihaye mu kongera ibikorwa remezo mu myaka itandatu ishize, usize abatari bake baririra mu myotsi, kubera ko ba rwiyemezamirimo babakoresheje mu masoko batsindiye ariko ariko bakabambura komite nyobozi ntibashe kubishyuriza.
- Abubatse kuri aya mazu y’ahazwi nk’Agakiriro ntibigeze bahembwa amafaranga yabo.
Nahayo Jean d’Amour wambuwe mu mirimo yo gukora umuhanda Kazabe-Rutsiro agira ati “ Ni byo hari ibyo iyi komite yakoze byinshi. Ariko hari nibyayinaniye nko kubeshya abaturage ngo tubonye akazi ariko bakaba basoje mande batatwishyurije kandi twarabiyambaje kenshi.”
Uyu mugabo avuga ko rwiyemezamirimo wamukoresheje amaze imyaka ine yaramwambuye ibihumbi 120Frw.
Undi witwa Hakizabera Callixte we avuga ko yakoze mu mirimo yo kubaka kuri farumasi nshya y’akarere. Kuri we ngo kuba akarere katarabasha kubishyuriza amafaranga ba rwiyemezamirimo bababmbuye ari igisebo kuri iyi komite.
Ati “ Nonese ko baduhaga akazi bavuga ngo batugiriye neza byatumariye iki ? dukeneye uwatubera umuvugizi kuko abayobozi b’akarere twiyambazaga manda yabo irarangiye, nta kizere tugifite.”
- Abubatse uru rukuta kuri farumasi y’akarere nabo barambuwe.
Nkusi Niramire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero ari nawe uzaba akayobora mu gihe katarabona umuyobozi mushya, avuga ko hafashwe ingamba ko ba rwiyemezamirimo batazambura abaturage.
Ati “ Hari abo tugifitiye amafaranga batarahabwa abo ntibazambura abaturage kuko bazayabona babanje gukemura ibibazo byose bafitanye. Abakoze amakosa yo kwambura tutarafata izi ngamba ubwo hazisungwa izindi nzira zikurikije amategeko.”
Kugeza ubu, imirenge ifite abaturage bambuwe ikomeje kwegeranya umubare nyawo w’abavuga ko bambuwe mu bikorwa bitandukanye kugira ngo bazishyurizwe.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article28215#sthash.n1eHoat6.dpuf