Aborozi bo mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma baravuga ko inka zabo zimaze iminsi zibasiwe n’indwara bataramenya ubu imaze guhitana inka 20 mu mezi abiri gusa iyi ndwara imaze igaragaye muri aka gace.
Bavuga ko itungo rifashwe n’iyi indwara rihita ripfa amarabira, bakavuga ko inka ishobora kurara cyangwa ikaramuka ari nzima ariko bakajya kubona bakabona yikubise hasi.
Umwe muri aba borozi witwa Musabye agira ati ” Ujya kubona ukabona inka yituye hasi irapfuye ako kanya igatangira kurashya akaguru ikaba irapfuye.”
Undi mworozi utifuje ko imyirondoro ye itangazwa agira ati ” Iyange yatangiye itabasha kunywa amazi ariko icyumweru cyagiye gushira yapfuye.”
Aba borozi bafite impungenge ko ishobora kuzahitana amatungo menshi bavuga ko ntawe uzi ubwoko bw’iyi ndwara kuko n’abasuzuma izapfuye batababwira ibyavuye mu isuzuma.
Kayiranga Jacques ati ” Nabo (abaganga b’amatungo) ni ugushakisha ntayo babona kuko nta gipimo bakoresha baraza bakatubwira gusa ngo irarwaye turayitera umuti uyu n’uyu.
Umuvuzi w’amatungo (Veterinaire) muri uyu murenge wa Kazo, Agaba Mudenge avuga ko iyi ndwara koko yagaragaye muri uyu murenge gusa ngo baje gusuzuma basanga iterwa n’uburondwe.
Uyu muvuzi w’amatungo avuga ko igiteye impungenge ari uko ngo nta muti uhari ushobora gutangwa na Leta nk’ubufasha ahubwo ko ari umworozi ugomba kwishakamo ubushobozi.
Ati ” Uburondwe butera indwara nyinshi aho ikibazo kiri ni uko niyo umworozi abibonye ajya guhamagara uri buyimuvurire bikaba ngombwa umusaba kwigurira imiti kandi nta n’iya leta ihari, ibyo byose ugasanga biratinze kugira ngo ivurwe vuba bikaba ari nabyo biyiviramo gupfa naho ubundi ziravurwa zigakira.”
Agaba Mudenge avuga ko inka zimaze guhitanwa n’iyi ndwara muri aka gace zigera muri 20, agaruka ku binyetso by’iyi ndwara birimo kunanirwa kunywa no kurya; guhagarika ubwoya.
Akagira inama aborozi ko mu gihe babonye itungo ryabo rigaragaza ibi bimenyetso kwihutira kubimenyesha abavuzi b’amatungo kugira ngo baramire ubuzima bw’itungo kuko iyi ndwara yica vuba.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW