Abaturage babarirwa mu magana bakora imirimo yo gucukura amaterasi ndinganire mu murenge wa Remera mu kagali ka Bugera kuri uyu wa gatatu mu gitondo bataye akazi bajya mu mihanda berekeza ku murenge wa Remera bagaragaza akababaro bafite.
Bamwe mu bigaragambyaga biganjemo urubyiruko, bavuga ko bibababaje kumara amezi atatu badahembwa
Aba baturage bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, bavuga ko ubuzima bubakomereye mu gihe baramukira mu materasi bagataha ukwezi kugashira ukundi ku kaza ntibahembwe.
Berekeza ku murenge bari mu muhanda bahagaritswe na Police ibabuza gukomeza kwigaragambya mu buryo butemewe n’amategeko.
Hahita hatumizwa abayobozi b’Umurenge na Police bose hamwe bicara hamwe babagira inama birahosha.
Aba baturage bakorera umushinga wa MINAGRI witwa RSSPL-WH ugamije iterambere ry’icyaro mu karere ka Ngoma ari nawo wabahaye akazi ko gucukura aya materasi.
Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko icyatumye aba bakozi batinda kwishyurwa ari uko amafaranga yayobye ntazire igihe gusa ngo bitarenze ejo kuwa kane bazaba bishyuwe.
Bahagaritse akazi bagana k’Umurenge bagaragaza akababaro batewe no kudahembwa
Bavugaga ko ababkoresha batitaye ku buzima bwabo n’imiryango yabo
Inkuru irambuye mukanya….
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW