Bamwe mu baturaye Umudugudu w’Agasenga mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera, baravuga ko inka 15 za Girinka zarigishijwe n’abayobozi mu myaka 3 gusa.
Bavuga ko abayobozi bagiye baza mu baturage bakabambura inka bakazigurisha bagatwara amafaranga yazo, aho kuziha abandi baturage batishoboye kugira ngo zikomeze kororoka.
Kalisa Claude (izina twamwise) avuga ko inka yahawe yabyaye inyana, avuye guhinga asanga iyo nyana yavutse abayobozi bayitwaye.
Avuga ko bamubwiye ko iyo nyana yatwawe na perezida w’ubudehe mu mudugudu, ategereje kureba niba hari iumuturage bayiha araheba ahubwo nyuma aza kumenya ko bayigurishije.
Umukecuru witwa Mukamana Speciose (izina twamwise) we avuga ko abashinzwe ubudehe baje bagurisha inka ye, bayigurisha ibihumbi 70 bamuhamo ibihumbi 20 andi barayagabana.
Mukamana mukecuru yagize ati: “Inka barayimpaye ndayorora nyimarana iminsi noneho iza kwanga kwima, ushinzwe ubudehe mu mudugudu araza ambwira ko abamukuriye bamusabye ko yayigurisha maze arayigurisha ampa ibihumbi makumyabiri ayandi arayatwara kandi urumva ko nibura bari bakwiye kuyigurisha bakanguriramo indi nkayorora.”
Bamwe bashinzwe ubudehe muri uyu mudugudu bavuga ko inka zanyerejwe na perezida w’ubudehe, kandi ko yakingirwaga ikibaba n’umuyobozi w’umudugudu na gitifu w’akagari.
Abagize komite y’ubudehe muri uyu mudugudu, bavuga ko inka zagiye ziburirwa irengero bazibaruye basanga zigera ku nka 15, babimenyesha umurenge ariko ntiwagira icyo ukora.
Nyuma yo gutanga ayo makuru ahubwo ngo byabaguye nabi kuko uhagarariye ubudehe yababwiraga ko bizapfa ubusa kuko mu byo akora byose atajya akora ikosa ryo kurya wenyine.
Mukunzi Eric (izina twamwise) uri muri komite y’ubudehe akaba n’umwe mu bakoze urutonde rw’inka zanyerejwe yabwiye Izubarirashe.rw ati “Muri girinka abayobozi icyo bakora ni uguhuza umugambi, bamara guhuza umugambi umuntu yakwitura inka bakayitwara bitewe n’uko bahuje umugambi inka ikaburirwa irengero kandi nta muturage bayihaye, bamwe mu bayobozi bahuza umugambi harimo perezida w’ubudehe mu mudugudu, umuyobozi w’umudugudu na gitifu w’akagari iyo bashatse kuyinyereza nta muntu wabavuguruza.”
Ndayisenga Jean Claude wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera kuri ubu wimuriwe kuyobora Umurenge wa Gasange, ari na we bavuga ko bashyikirije urutonde rw’inka zanyerejwe ariko ntaze gukurikirana iki kibazo nk’uko yari yabibizeje, avuga ko ko iki kibazo atacyibuka.
Abayobozi batungwa agatoki banze kugira icyo bakivugaho, kuko ngo batemerewe kuvugana n’itangazamakuru, basaba umunyamakuru kuvugisha gitifu w’umurenge.
Mukamana Marceline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Umurenge wa Remera, avuga ko iki kibazo yamaze kukimenya akaba arimo kugikurikirana.
Yabwiye Izubarirashe.rw ati: “Icyo kibazo twarakimenye turimo kugikurikirana twakoze inama n’abaturage hari andi makuru tukirimo gukurikirana.”
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Théogene, avuga ko iki kibazo atari akizi ndetse akaba agiye guhita agikurikirana.
Avuga ko muri rusange mu karere ka Gatsibo higeze kugaragara amakosa mu micungire y’inka zatanzwe muri gahunda ya girinka, hakaba hari abayobozi b’utugari basezeye ku kazi kubera ayo makosa, abandi bagategekwa kuzishyura.
Yagize ati “Hari amakosa yigeze kubaho abayobozi bamwe barabihanirwa, hari abayobozi b’utugari basezeye hari n’abishyuye inka bari baranyereje, ibyo ndabikurikirana nibiba na ngombwa twoherezeyo itsinda kugira ngo ribisuzume.”
Ubwo yasozaga Itorero ry’Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Perezida Kagame aho yanenze abayobozi barya ibigenewe abakene, cyane muri gahunda ya Girinka na VUP.
Yanenze abayobozi bajya mu nsengero bakaririmba “wababona ukagira ngo ni abamarayika” ariko basohoka mu rusengero bakarya utwabo bakarenzaho n’utugenewe umuturage.
Yagize ati “Ndabibona aho mba nagiye hose umuturage ati ndakennye ndapfuye bari banshyize ku rutonde ngiyeyo nsanga umuyobozi runaka yarayitwariye [inka yari ingenewe]! Uriya muntu udafite aho arara icyo cyaha muzagikizwa n’iki?”
Yunzemo ati “Njya mbona muvuga ngo murasenga mujya mu misa muririmba mwatwawe, ariko warangiza ukajya kwambura umuntu udafite n’urwara rwo kwishima! Icyo ni ikinyoma kibi kandi ni ikinyoma utakizwa n’amahugurwa nk’aya muvuyemo.”
Izuba Rirashe