Site icon Rugali – Amakuru

Ngo u Rwanda rutoza abasirikare bazatera u Burundi ? Iyi kinamico irasekeje

Umwe mu bakunzi b’Ikinyamakuru Ukwezi.com witwa Gatera, yatwandikiye inyandiko igaragaza igitekerezo cye ndetse n’uko afata inkuru na raporo zishinja u Rwanda gutoza abasirikare bagamije gutera u Burundi bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Ku bwe, asanga iyi ari ikinamico isekeje ndetse buri wese asesenguye akaba yabyibonera. Iyi nyandiko ye iragira iti :
Sindi umunyapolitiki ariko kandi nkurikiranira hafi ibijyanye n’imiyoborere y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Iyo nsomye inkuru zivuga kuri raporo z’umuryango w’Abibumbye zishinja u Rwanda gutoza abarundi bifuza kujya gutera igihugu cyabo ngo bahirike Pierre Nkurunziza, mbona ari ikinamico isekeje kurusha izindi numvise mbere zose, ikinamico idafite icyo yigisha, usesengura ugasanga ibabaje kandi igamije guteranya abarundi n’abanyarwanda. Soma Ibikurikira

Exit mobile version