Site icon Rugali – Amakuru

Ngo Paul Kagame azarekura ubutegetsi???? Kereka umunsi ingurube yarebye hejuru!!!!

Nta mutegetsi w’igitugu, umutegetsi w’umwicanyi warekuye ubutegetsi mu buryo bworoheje. Kagame arabeshya abanyarwanda n’amahanga kuko adashobora kurekura ubutegetsi. Mwiyumviye imishinga afite nyuma yo gutegeka, hari n’umwe mwumvise ufatika?

Kubeshya kwa Kagame biri mu maraso ye. Yabeshye amahanga ko abanyarwanda aribo bamusabye kuguma k’ubutegetsi maze ahindura itegekonshinga kugira ngo abashe nyine kubugumaho byemewe n’amategeko.

Kandi tuzi neza ko ibi ari ikinyoma kuko abitwa ngo ni abakozi be bagiye basinyisha abaturage ngo bemeza ko bashyigikiye ko aguma ku butegetsi. Ubwo birindaga gusinyisha abantu bitwa ngo bageze mw’ishuri ariko bakiyibagiza ko n’utarageze mw’ishuri afite ubwenge karemano.

Ibyo kuvuga rero ko ubuyobozi bunaniza, Paul Kagame arabeshya kuko aho yahereye guturuka Uganda kwa Museveni ari mu gisirikare kugeza RPF ifashe igihugu yakabaye yaramaze kunanirwa. Ahubwo ageze aho ubutegetsi bumuryoheye.

Exit mobile version