Site icon Rugali – Amakuru

Ngo Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasuye Mugesera, harya bazasura Gen Rusagara na Col Byabagamba ryari?

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasuye Mugesera mu igenzura ry’uko abayeho. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko nyuma yo kumva amakuru yavugwa ko uburenganzira bwa Dr Leon Mugesera ufungiwe ibyaha bya Jenoside butubahirizwa, yafashe umwanya wo kumusura isanga ibivugwa n’abantu batandukanye binyuranye n’ukuri.

Ibyo bibazo byarimo kuba adahabwa ubuvuzi bukwiye, kuba atabonana n’umunyamategeko we, adahabwa indyo ikwiye, adasurwa n’umuryango n’ibindi.

Iyi komisiyo ivuga ko yakoze iperereza ryayo ndetse ku wa 29 Ukuboza 2017 isura Mugesera aho afungiye muri Gereza ya Nyanza, bagirana ibiganiro ku ngingo zirimo uburenganzira bwa muntu ndetse icyo gihe umwunganizi we Me Rudakemwa Felix ahibereye.

Iyo komisiyo yanasuye ahandi hafungiye abagororwa batari Abanyarwanda n’aboherejwe n’ibihugu bitandukanye, maze ibona ibintu bitandukanye birimo ko imibereho yabo imeze neza, ku buryo hari ibiribwa bihagije n’aho kurara.

Mu itangazo Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasohoye yagize iti“Umugororwa arara ahantu ha wenyine hari ku mabwiriza mpuzamahanga hafite ubwiherero, amazi, ameza n’intebe, uburiri bwiza na matola, umwuka mwiza, inzitiramubu n’ibindi byangombwa by’isuku.”

Iyi komisiyo yavuze ko yasanze abagororwa bose bahabwa ibyangombwa by’ubuvuzi nta kurobanura, abafite uburwayi bugoranye bakoherezwa ku bitaro by’Akarere cyangwa ibindi bitewe n’imiterere y’uburwayi.

By’umwihariko kuri Mugesera, iyi komisiyo yavuze ko yasanze, bitandukanye n’ibivugwa ko atabona ubuvuzi no kuba yarasibye gahunda umunani z’umuganga w’amaso mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal n’izindi z’umuganga we hagati ya Werurwe 2016 no ku itariki bamusuriyeho ahubwo ko “Mugesera Léon yahawe ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku matariki yavuzwe.”

Yakomeje igira iti “Komisiyo yasanze Mugesera avurwa kimwe n’abandi bagororwa ku ivuriro ryabo; kandi yavuwe inshuro umunani hagati ya Kamena 2017 kugeza uyu munsi nk’uko bigenda ko buri murwayi abanza kuvurirwa ku ivuriro ryaho mbere yo koherezwa ku ivuriro ryisumbuyeho bitewe n’imiterere y’uburwayi. Ibyo ntabwo bishingira ku cyifuzo cy’umurwayi ahubwo ku cy‘umuganga iyo asanze ari ngombwa.”

Ku cyo kuba Mugesera ataremererwaga guhura n’umuryango we n’umunyamategeko, Komisiyo ivuga ko yasanze mu gitabo cy’abasura gereza, hagati ya tariki 16 Kamena na 24 Ukuboza 2017, yarasuwe inshuro 13 n’umuryango we n’inshuti.

Ikomeza igira iti “Icyo gitabo gikomeza kigaragaza ko kuva ku wa 4 Gicurasi 2016 kugeza ku wa 29 Ukuboza 2017 Mugesera yaragiranye inama 28 n’umunyamategeko we. Ku birebana n’inshuro n’igihe gusurwa byamaraga, komisiyo yasanze amabwiriza y’igihugu agena gusurwa inshuro imwe mu cyumweru yarubahirijwe.”

Mu byo komisiyo yasabye urwego rw’imfungwa n’abagororwa, RCS, harimo gushyiraho ahantu hiherereye hashobora gufasha imfungwa n’abanyamategeko kugirana ibiganiro byisanzuye no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza muri gereza arimo arebana no gusurwa.

Mu bindi komisiyo yasabye RCS nk’uko yabigarutseho, harimo “guha Mugesera ifunguro yandikiwe n’umuganga we no kubahiriza gahunda ahabwa n’abaganga.”

RCS iheruka gushimangira ko uburenganzira bwa Dr. Léon Mugesera, bwubahirizwa kugera n’aho yihitiramo amafunguro ashatse arimo inkoko n’amafi, igasanga abavuga ko butubahirizwa ari abafana be mu mugambi wo guhakana jenoside.

Source: Igihe.com

Exit mobile version