Akabi gasekwa nkakeza koko! Ikimenyane aho kiva kikagera nikibi ariko harigihe bikabya ukabura icyo uvuga ukumirwa gusa!
Umusore witwa Jimmy yiga muwa 6 yanyuze kubasore 2 barimo kurwana kuko yiyizeraga ibigango yashatse kubakiza abajya hagati akoresheje agatuza atazi nibyo bapfaga umwe muri abo yafashe icyuma cyari hafi aho akubita Jimmy mumutwe yitura hasi bamukuye aho atumva atabona yaje kuhumura amaso nyuma y’imyaka hafi 2 aryamye mubitaro by’umwami Faisal yaje gusezererwa yaragize ubumuga bwo mumutwe bugaragarira buri wese kuburyo ibyo kwiga byari bitagishobotse.
Bwaracyeye kubera ikimenyane nyakwigendera wayoboye ikigo cy’igihigu cy’ibarurishamibare yaje kumuha akazi. Abakoze muricyo kigo baziko uyu Jimmy yari umukozi nkabandi watwazaga Directeur General impapuro akamucyingurira cg akamucyingira urugi rwimodoka iyo yabaga aje kukazi. Sibyo gusa kuko yanyuraga muri buri ofisi aha umukono buri mukozi wese ariko simpamya ko yaba yarafite ubwenge bwo kuba yajya gutanga raporo ko hari umukozi utaje cg utashye kare! Bwaracyeye uwo muyobozi azana n’abahungu be 2 baba abakozi b’ikigo ndetse byemezwaga ko harimo namahabara ye ubu ikiri muricyo kigo ibikesheje uwo nyakwigendera.
Muwa 2015 imwe mumaradio ya Kigali yatumiye Mayor w’Akarere ka Rwamagana yitwaga Nehemie Uwimana icyo gihe yari kubera gutinya ibukuru yari yarahaye umuntu ubana n’uburwayi bwo mumutwe ofisi n’intebe akajya yirirwaho agahembwa. Uyu muyobozi abajijwe iby’icyo kibazo yemeje koko ko uwo mugabo kubera arwaye mumutwe bamushakiye uburyo bwo kumufasha akajya yirirwa aho ukwezi kwashyira agahembwa.
Hano icyo umunyamakuru atamubajije nuko yari kumubaza niba abarwayi bo mumutwe bose bari mukarere ka Rwamagana bagomba kugana ibiro by’Akarere ka Rwamagana kugira ngo bafashwe bahabwa ofisi!
Uko biri kose uyu muyobozi yarinze ahambirizwa shishi itabona agifite icyicaro mubiro by’ubutaka Mayor ngo yatinyaga abagande bene wabo w’uyu murwayi!
Yanditswe na Christophe Kanuma