Mugihe cyashize nigeze gukomozaho politike yo kwifotoza, mukugaragaza yuko hari icyo wacyemuye. nuko, mvuga yuko iyo politike ari iy’ubwibone. kuko bahugira mukwerekana yuko hari icyo barigucyemura bihishe mumafoto bakwiza hose.
Abantu bamwe ntago bumvishe neza icyo nitaga politike y’ubwibone. reka mbisubiremo, ni politike ishingiye ku kwiyemera werekana yuko uri igitangaza mubandi.
Iyi politike ishingiye kubwiyemezi no kwibona ikugaragaza uko utari, nuko kandi igatindahaza abo yakabaye irengera.
ushyizeho gahunda nziza ya gir’inka wifotoje utanga inka 10 nuko filime ikaba irizinze. nuko hakajya hakwira ayo mafoto mukwerekana yuko wagize neza. Gutanga inka ni igikorwa kiza cyane rwose. ariko iyo cyajemo ubwibone. nabo zari zigenewe nti bazibona. uhugira mukwerekana yuko uri muri gahunda yagir’inka mugihe abaturage bakabonye izo nka barimo barira. bati baratwanditse ngo bazaduha inka, none ntazo baduhaye, abandi nabo bati nizo baduhaye barazitwatse.
Mugihe abaturage bari mwibyo, Politike yo iba yamaze gukwira hose yuko abanyarwanda bose borojwe. ko ari amahoro!!! ngibyo ibyo nita politike ishingiye kubu ndyarya nu bwibone.
Abanyarwanda baragira bati “ITERA UBUREZI IRABWIBANZA ” nuko kandi bakongera bati “IJYA KURISHA IHERA KURUGO ” abakurambere bacu bari abantu baba nyabwenge ndetse cyane kurenza twe tubakomokaho. kuko babashaga no kumva utuntu duto twe tutabona mwiki gihe.
Umuntu wese ufite mu mutwe hakora neza. yansobanurira ukuntu, Leta yu Rwanda yihanganisha abaturage bo muri afrika y’uburengerazuba iyo ngiyo bahuye ni nzazane. ariko bakaryumaho mugihe impunzi zari imbere mugihugu zarashweho!!!! habe no kurenzaho bati nibura “”mpore” kubabuze inshuti, imiryango, abavandimwe hariya?
Ariko ukaba ushishikajwe unerekana yuko ubabajwe n’ingorane zabanyafrika bandi!!!! hari abarusha abandi ubunyafrika se, ngo twumve yuko zirya mpunzi zo zitari zikwiye kwihanganishwa kubyababayeho!!!!
Ibi, birakwereka ubu ndyarya. kuko nkuko abakurambere babitwigisha “IJYA KURISHA IHERA KURUGO, ITERA UBUREZI IRABWIBANZA, ITANGA IMIRIZO YIHERAHO BURYA IYO UTAGENJE UTYO UBA AKA GIKERI. ”
Ngaho noneho kina gato na miliyoni y’idolari wumve ibibazo yakabaye acyemura mu Rwanda. ariko President wu Rwanda aratanga impano cg imfashanyo ya miliyoni y’idolari mukurwanya abaterorisiti muri sahel!!!!!!!!
Ngo IJYA KURISHA IBIGENZA ITE HARYA?
Dufatire idolari rimwe wenda nko kuri 860, ni ukuvuga aha hari kuba hari miliyoni 860, President kagame ahaye u Rwanda. aya mafaranga hatajemo ubwibone, yakora akazi gashimishije cyane mukuzamura umunyarwanda urenganye aka kanya.
aya mafaranga bayafashisha aba barwaje bwaki, bayakemuza ikibazo cy’amavunja. ubwo mutekereza icyo miliyoni 860 zakorera abaturage ba bwiza haramutse habyeho umuganda rusange w’abasore? bakubakira amazu barya bakene bose twagiye tubereka batuye mutunuri tutagira n’amabati. amafoto twarayaberetse. izo miliyoni zarikuba igisubizo cya ba bana biga bahagaze mwishuri ririmo abanyeshuri amagana muri primary, yari kwishyurira ba babyeyi twumva ngo amavuriro afatira ngo babuze uko bishyura ibitaro. ntu shobora kumva ukuntu aya mafaranga yaramira abarwayi bari mu mbagwa nahandi batishoboye bagize accident. mperutse kubwirwa case y’umuntu wavunitse igufwa riratana yaramaze umwaka bataramuvura kubera kubura ubushobozi. nyuma yaho tubigiyemo batubwiye yuko byarengereye ko azacibwa akaguru… tekereza icyo miliyoni 860 zamarira bene aba bazino cases.
miliyoni 860!!!! bari kuzifashishamo urubyiruko rwabanyarwanda bafite impano yokwizamura. habonetse umwanya tukajya mumibare ihamye nabereka uburyo 860millions yu Rwanda yakora agashya muri sector iyariyo yose bayashyiramo. nuko abanyarwanda bakishima.
Urabona nkiyo President wu Rwanda aba yatanze nkayo mafaranga kubanyarwanda ntago narikuba mujora ngo kuki yahaye abanyarwanda amafaranga.
urabona hariya turi muri ya politike yo kwibona. njye kagame ufite amafaranga yo gufasha sahel, kuko u Rwanda nyoboye nta bibazo rufite tubayeho neza cyane nakuye miliyoni 10 mubukene nabahaye inka!!!!
Dore naho bipfira, ntago President Kagame ashobora kuba panafrikanist mbere yuko aba nationalist. nti bishoboka iyi process ntago ibaho. nti wahangayikira sahel nabandi birabura muri rusange. ngo usige congo muturanye. nti wahangayikira sahel mugihe nawe ufite ibibazo mubaturage bawe.
Nuko bihinduka ubu ndyarya, ubuse uwavuga yuko arya mafaranga ya President Kagame yohereje sahel agiye muri business… ubu umuntu yaterura ati arabeshya!! kuko nabyo byashoboka. ubuse tuvugeko sahel ariyo yugarijwe na terrorism ihambaye muri afrika!!!! ubwo muzi ibya Somalia cg Nigeria mwabantu mwe!!!! ibya Al shabab na bokoharam!!!!
birya ni politike yo kwifotoza. ni kagame wafashije sahel, ni kagame ushaka impunzi zivuye libya na Israel ni kagame ubabajwe nabaturage ba afrika bapfa. ariko ni kagame utitaye kumunyarwanda yakabaye arengera.
Arasaba imfashanyo ngo akemure bwaki ariko agatanga amamiliyoni yamanyarwanda asohoka mu Rwanda!!!!! bati uhitwa nta fata uruka, mugihe usaba ubufasha nti wakabaye wiyemera ngo ufashe. kuko mwese mubabaje kimwe. ni nko gusaba inguzanyo ya bank warangiza ukajya kuyatangamo imfashanyo. utanga ibyo ufite ntu tanga ibyo udafite., BISOBANUKE RERO, MUGIHE NTA NZARA CG IBIBAZO BY’INGUTU TWARI KUBA TWUMVA MU RWANDA.. NARI GUSHIMA CYANE KAGAME IGIKORWA CYO GUFASHA SAHEL. NKUMUNYAFRIKA WESE USHYIZE AFRIKA IMBERE. IBIBAZO BYA AFRIKA NANJYE BIRANDEBA.KUBA HARI UFATA IYAMBERE MUKUBIKEMURA TWESE BIRATUNEZEZA. ARIKO TUREKE UBUNDYARYA, KUKO TUKIRI MUGIHE HARI IBYAKABAYE BIKEMUKA MBERE YO GUFASHA ABANDI NIBYO NITA UBWIBONE. UGABURA UMUGATI WABANA BAWE BASHONJE GUTE?
Nuko kandi ukomoje mwibi akaba umwanzi w’igihugu!!!!!
Maze mujye mureba ibintu bituma, Intore zinyita umwanzi w’igihugu. Gutamaza imikorere mibi y’agatsiko ni ukwanga u Rwanda!!,.. Nta gihugu gifite abaturage bakunze u Rwanda nk’abanyarwanda. buri uko byutse nshimishwa nuko nyiri umunyarwanda. ibyo si mwe muzabinyaka. kutemeranywa nimikorere mibi ya kagame ntago uba wanze u Rwanda, ntago kagame ari u Rwanda. itegeko nshinga ryu Rwanda naryo rinyemerera kugira ibitekerezo byanjye bwite. niba ntemera ibyo umuyobozi runaka yakoze ntago nkwiye kubibera umwanzi w’igihugu kuko ntaho bihuriye.
Yanditswe na Rwanda Iwacu