Site icon Rugali – Amakuru

NGO “BYABARA ABARI BAGIZE LETA Y’IKUZIMU” BYAGENZE BITE I KIHEHO KUWA 22 MATA 1995? “

Kwibuka abacu

KIBEHO mpinga yatondagiwe n’umutoni mu babyeyi
Bikira Mariya nyina wa JAMBO wajojobye amaraso usiga amatage ute ? Utera ishavu ute? Kuki?

KIBEHO mu mirambi yawe harambagijwe na Rugira
Rurema yoherereza Nyina w’umucunguzi iwawe i KIBEHO
Ko wemeye kwima icumbi abacumbagiye baza iwawe
INTUMBI ZITABARIKA, KUKI?
IBITURO BITABARIKA,KUKI?

ABANTU, ABANA, ABAKAMBWE
NTIBISHWE N’IMBEHO Y’ITUMBA
NTIBABUZE IMPOMBO KU MBEHE
NTIBISHWE N’UMWUZURE NK’IGIHE CYA NOWA
OYA BISHWE N’UMUNTU ABAHORA KO ARI ABANTU-NUSU
BASA N’UDUSIMBA BADAHUJE UBWIZA N’UBWOKO, KUKI?

KIBEHO KO WANTEYE IGITENGO MBONYE UTINZE IMIRAMBO?
KIBEHO KIBEHO MUSOZI WATOWE N’IMANA KO WAKOJEJE ISONI NYINA WA JAMBO?

HARI HASHIZE UMWAKA UMWE GUSA NYINAWIMANA YA KINYAMI
NDAVUGA MU KIRIZIYA YA NYINAWIMANA MU MATABA YA GAHENESHA MURI KINYAMI YA BYUMBA
SI KURE YA GICUMBI KWA NDONGO NA KAREGEYA ABATWARE ABAKIRIRISITU BARI BAKIRAHIRA…BAGAPFA

NYINAWIMANA ABARIMO BARIMBUTSE IHINDUKA IRIMBI

NI UKO UWABIKOZE AMANUKA GAHENESHA ATAHA MUGINA
ARIMBURA AB’I KAVUMU NA MUTANDI, KU RUSUMO…FAGIYA NA PYEKA NI UKURI
BYARAVUZE KU BYOMBO!

Abanyakibeho MPORE
Abanyabuyoga MPORE
Abanyarutare MPORE
Abanyagiti MPORE
MPORE MPORE Rwesero
Rwesero weserejwemo abasasaridoti, abalimu n’abahinzi

Abo mu muryango wa Padiri MUDASHIMWA GASPARD MPORE
Abo Mumuryango wa Padiri
MUHAYIMANA CELESTIN MPORE

Mpore KIBEHO
MPore nawe wiyumvise mo
Kibeho 22 Mata 1995 ubutaka bwawe bwaratukuye nka GORGOTA
MPORE Sylvestre wowe wavuze uti”Utaba amateķa ntabona itaka”

Bwana Gasana Anastase yari ahari, aratubwira uko byagenze ngo byakozwe na LETA Y’IKUZIMU.
Ikondera ryigenga ryanyeganyeze rimwegera
MPORE NAWE!

Yanditswe na Vestina Umugwaneza

Source: NDABIRAMBIWE

Link: https://www.facebook.com/vumugwaneza/posts/10216691921349592

Exit mobile version