Ngo “Iso ntakwanga akwita nabi”; umugabo NGIRENTE yahuye n’akaga ubwo abagore babiri bahora bahanganye; Ambasaderi MUKANTABANA Matilida n’uwahoze ahagarariye Diaspora Rwanda yo muri US, Madamu CYUSA Alice (wirukanishijwe na Matilda kubera kutumvikana) baduhaye ka filimi k’ubuntu, aho buri umwe yashakaga kwerekana ko ari we ufite ubucuti burusha ubwa mugenzi we, kuri Minisitiri w’Intebe Ngirente!
Aho twari duhagaze, inshuti yanjye yandiye urwara iti iriya foto ntiducike ndabona byakomeye, dore ko buri umwe muri abo bagore yarimo akurura Bwana Ngirente!! Umugabo neza neza ubona yabuze aho akwirwa nawe yabuze amahitamo; ni uko inshuti yanjye iti ni Ngirente kweli
Maze kujya muri Rwanda day zirenze ebyiri, ukongeraho iyi convention tuvuyemo, icyo navanyemo ni uko mu by’ukuri biba ari inama zitazatanga umusaruro na muke, dore ko ibiganiro byose biba bihuza kuri Kagame, Kagame, Kagame, umuntu akibaza niba Kagame atazanasaza, ukibaza ibyo abagabo bize bafite za PhD. na za Masters’ degrees basigaranye mu bwonko bwabo; ni ukuri umuco wo guhakirizwa uteye ubwoba mu gihugu cyacu, aho ubona ko iterambere tuvuga ritazanashoboka kuko ridashingiye ku bitekerezo, ahubwo rishingiye mu guhakirizwa kwa Shebuja ngo bagumane imyanya yabo.
Ingeso zitari nziza na gato niho uzisanga, ndaburira abagore b’aba bayobozi kujya babaherekeza, kuko ibyo niboneye hariya biteye inkeke pe!! Niba ari ubusabane, ubwiyunge, ubucuti se simbizi ibibera hagati y’aba bayobozi n’abayobozi kazi… urubyiruko muraduha urugero rubi cyane, kandi turabibona ni uko twicecekera, twarumiwe, gusa tuzajya tuza kuko iterabwoba ryanyu ntawarikira, ariko burya ngo ibanga riri ku mutima wa mugani.
Ngayo nguko, Madamu Ngirente tabara!!
Umu-Diaspora
United States