Site icon Rugali – Amakuru

Ngire icyo nisabira Semana na Saidati

“Nimuve ku giti, dore umuntu! Mureke gushyigikira Président Kagame! Mushyigikire, mutore, mutoreshe Padiri Thomas Nahimana, niwe ufitiye abanyarwanda akamaro”.

Maze kumva ikiganiro cyatambukijwe na Semana Tharcisse, waganiriye n’abantu batandukanye barimo Madame Saidati Mukakibibi, ndetse n;ikindi Semana yahitishije mu minsi ishize, ubwo yumvikanishije ikiganiro yagiranye na Padiri Thomas Nahimana kuri telephone, nahise numva bitatambuka ntagize icyo mbivugaho. Ikiganiro cya mbere, cyiswe “Padiri Thomas mu ndorerwamo ya Leta ya opozisiyo yo mu buhungiro”, icya kabiri cyiswe “Umunyamakuru Tharcisse Semana yashyize hanze Padiri Thomas Nahimana”. Mu kiganiro cya mbere, wumva Tharcisse na Saidati barwanya cyane Padiri Thomas Nahimana, maze ukumva ahubwo bavugira neza Président Paul Kagame, kandi kubwa njye, jye numva baracuritse ibintu! Bagombaga kuvuga neza Padiri Thomas Nahimana, kuko afite “politique” nziza, hanyuma noneho bakarwanya Kagame bivuye inyuma, kubera “politique” ye mbi cyane ku banyarwanda. Mu kiganiro cya Kabiri, Tharcisse Semana yatambukije ikiganiro yagiranye na Padiri Thomas Nahimana; sinzi niba yaranagitambukije, yari yasabye Nahimana uruhushya, kuko biramutse atari byo, wumva yaramukoreye icyo umuntu yakwita “éspionnage”. Ndisobanura mu kanya.

Bwana Tharcisse Semana, na Madame Saidati Mukakibibi, mu izina ry’abanyarwanda bashaka impinduka (kandi nibo benshi), nagirango mbasabe kureka guharabika umukandida w’ishyaka ISHEMA Padiri Thomas Nahimana.

Ibyo muvuga mubikura hehe? Kuki mutabivuze mbere hose? Kuki mubivuze ubu? Ikigaragara ariko, ni uko mushobora kuba mwaraguzwe, mukagurwa na Paul Kagame, kuko ntiyumvisha ukuntu abantu mutekereza neza nkamwe, mwasebya umuntu uharanira gusimbura Président Kagame wamaze abanyarwanda ku ntebe y’ubuyobozi ! Sinumva ukuntu mwasebya ushaka kumusimbura, aho kumushyigikira. Mu yandi magambo, bigaragara ko muharanira gushyigikira Kagame, kugirango agume ku butegetsi, akomeze amare abanyarwanda! Yaba ari yo nyungu mufite? Kuki, mutinyuka kurwanya no guharabika umunyapolitiki umaze iminsi amutitiza, ari we Padiri Thomas Nahimana? Mubiterwa n’iki? Mu Kinyarwanda baca umugani ngo: “ibyinshi byotsa amatama”, kandi ngo:”ingwize yishe Ntango”. Kuki mutavuze nk’inyamanza, yo yagize iti:”nzarya ducye twiza, noze akarenge”?

Ese Semana na Saidati? Muzi ko gushyigikira Kagame byavuga kunywa amaraso y’abanyarwanda?! Ese, kuri mwe amaraso y’abanyarwanda yaba nta gaciro agira?! Nimureke kwitera umwaku mufatanya n’uriya wishe abanyarwanda imyaka n’imyaniko! Rwose nimureke Kwiyanduza! Nimwitandukanye n’ikibi, mureke abanyarwanda bahumeke, mwibabamba mushyigikira uwabamaze. Ntimukabe abafatanyacyaha! (complice). Mujye mubyirinda cyane! Mureke twese ahubwo dufatanye na Padiri Thomas, maze dusubize abanyarwanda icyubahiro cy’ubumuntu bambuwe na Président Kagame, udasiba kubamarira ku icumu!

Ese mwari muzi impamvu Président Kagame yifuza kurenza mandats 2 ahabwa n’itegeko nshinga (constitution), agakomeza kuyobora kugeza muri 2034? Impamvu ni uko adashaka ko ubudahangarwa (immunité présidentièlle) ahabwa no kuba ari Président wa Republika bumuvaho, maze agakurikiranwa n’ubutabera ku byaha bikomeye aregwa. Ibi bikaba byamubaho, igihe yaba avuye kuri uwo mwanya, kandi arabitinya cyane! Nicyo bivuga. None se, ni kuki mwamukingira ikibaba, mumufasha kwihisha muri ubwo budahangarwa? Ariko mutinye umuntu wamarishije bene wabo (Abatutsi) abizi neza kandi abishaka, ubwo yatangaga itegeko ryo kurasa indege ya Nyakwigendera Président Habyarimana! Imvugo ivuga ngo “akamasa kazaca inka kazivukamo” ntacyo ibabwira?! Iyo mvugo ni biriya isobanura. Mwibuke uko yishe Colonel Patrick Karegeya, maze yarangiza akabyigamba? Kandi we aho abera undi wundi, ibibi akoze byose, bucya yabyigambye! Ese ko mwize mugasobanukirwa, mwigeze mubona hehe umukuru w’igihugu, wishimira kumarisha bene wabo, abizi neza kandi abishaka?

Ese harya kuri mwebwe,ibigwi bya Président Kagame ni ibihe? Kuba yaramarishije Abatutsi, maze yarangiza akanamara n’Abahutu, yanakurikiranye aho bamuhungiye muri Congo Kinshasa, nibyo bituma mwumva mugomba kumurengera, muharabika abiteguye kumusimbura? Reka mbabwire, kandi muzakore ubushakashatsi nk’abanyamakuru biyubashye (journalistes professionelles), maze mumbwire niba mbabeshya. Mwari muzi ko mu nama Kagame n’abo bari kumwe bakoreye ahitwa Bobo Dioulaso muri Burkina Faso mbere ya 1994, ariho bateguriye kwica Président Habyarimana, kugirango habeho génocide yakorewe Abatutsi?! Reka mbanyuriremo uko byagenze, mushobora kuba mutazi amakuru y’uwo mushyigikiye! Muri iyo nama, abari bayirimo babonye bidasubirwaho ko Président Habyarimana aramutse yishwe, nta kabuza, Abatutsi babaga mu Rwanda bazicwa! Uzi uko Kagame yabashubije? Yaravuze ngo:”Ntawurya umureti atamennye amagi !” Sibyo yavuze gusa! Yanongeyeho ngo:”Nyamuke igomba gutegeka, cyangwa igashira”! Aha yari arimo kuvuga ko Abatutsi ari nyamucye mu Rwanda (ugereranyije n’Abahutu). Ibi akaba yarabivuze  kugirango akunde ajye ku butegetsi, kandi niko na ko byagenze! Muzi ikindi yavuze? Yaravuze ngo:”N’iyo Abatutsi bo mu Rwanda bashira, Abatutsi bazatura u Rwanda ntibazabura”! Munyumvire namwe, umuntu nka Kagame, utarabagiriye impuhwe na nkeya, kandi yari abifitiye ubushobozi ! Ikibabaje kandi, ni uko bari bamutegerejeho ko abakiza interahamwe zari zibugarije muri 1994 ! None se koko, ibi nibyo muheraho mushyigikira Kagame? Harya ku rundi ruhande, muzi ibigwi bya Padiri Thomas Nahimana? Reka mbibanyuriremo: Umushinga afite, agomba kugeza ku banyarwanda witwa “Kwunga abenegihugu kugirango bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere kandi ruha abana barwo bose amahirwe angana”, wonyine urivugira! Uyu mushinga, niwo abanyarwanda benshi bamaze gukundira Padiri Thomas Nahimana, kandi ukaba ariwo utuma Kagame agira ubwoba, akamwangira gukandagira ku butaka bw’u Rwanda kugirango adahangana nawe mu matora yo muri Kanama 2017, maze akamwereka igihandure. Muri uwo mushinga, harimo amatsinda 33 y’ibibazo byugarije u Rwanda, ndetse n’ibisubizo byabyo 33, bizatuma abanyarwanda bakira inzara, ubushomeri ndetse n’ubwicanyi bwa Paul Kagame, maze bakongeraguhumeka umwuka w’ituze n’amahoro, nk’ibyo bari bifitiye Kagame na FPR batari batera u Rwanda muri 1990, ndetse bakanarushaho kuko nabwo bitari shyashya. None se, mugereranyije ibi bigwi bya Kagame na Padiri Thomas Nahimana, mwebwe mwahitamo nde? Ntibyigaragaza se? Murumva se mwatinyuka gutora Président Kagame, na biriya bigwi bye biteye isoni n’agahinda? Mbagiriye inama, nk’abanyamakuru b’umwuga, nimwamamaze Padiri Thomas, ufite ibigwi byumvikana kandi bifatika. Mureke Paul Kagame wahisemo kumara abanyarwanda! N’umwana muto, ni uko yabigenza, ntiyakwibeshya na gato, atora umwicanyi wamaze abantu! Oya rwose!

Nyamuneka mwitanga urwenya mukuze kandi muzi ubwenge! Ni muve ku giti, dore umuntu! Mushyigikire, mutore, mutoreshe Padiri Thomas Nahimana, niwe ufitiye abanyarwanda akamaro bana ba mama! Naho uwo Kagame, mumureke yishe abanyarwanda, kandi kubica bivuga kwiyica, mumureke yirangije cyera! Mwibuke ko “Uwiyishe ataririrwa”.

Icyo mugomba kumenya ariko, ni uko Padiri Thomas muriho muta igihe musebya, abanyarwanda benshi bamaze kumugirira icyizere, kubera “politique” ye banyotewe, itagize aho ihuriye n’iy’uwo mushyigikiye ari we Kagame. Ese, iyo mutageze ntimunagereranya? Ibyo byaha bihimbano mubeshyera Padiri, yabikoze ryari? Mubifitiye ibimenyetso ndakuka? (preuves irréfutables), bitari amarangamutima (émotions) gusa? Aha ndabaza cyane cyane Saidati: guharabika umuntu kuriya byitwa “diffamation” mu mategeko, kandi birahanirwa rwose. Mwibuke ko Kagame muvugira, we aregwa (crimes de génocide), ibyaha byibasiye inyoko muntu (crimes contre l’humanité) ndetse n’ibyaha by’intambara (crimes de guèrre)!

Nimureke mbaze Saidati: ese, uriya mutegarugoli Madame Nadine waharabitse bigeze hariya, buriya wamuhoye iki koko? Ufite ibimenyetso bimushinja kiriya cyaha? Cyangwa ni bya bindi wavuze ngo umuntu yakubwiye ngo…! Uwo we se, uzi ko yabibonera gihamya? Ese ishyaka ISHEMA, niryo shyaka ryonyine wabonye, abagabo bakorera hamwe n’abategarugoli? Kuri wowe se, uburinganire hagati y’abagabo n’abategarugoli (égalité entre l’homme et la femme) bivuga iki? Ese, waba uri mu bacyumva ko abategarugoli bagomba guhera mu bikoni no mu masafuriya gusa?! Ntubona ko Kagame wagamye ku butegetsi, akaba abumazeho imyaka 22 yose yica abanyarwanda arambiranye?! Ntabwo ubona ko aho bigeze dukeneye na ba Ndabaga? Iyaba ahubwo twagiraga benshi ! Ese nta n’ubwo ubona ko hacyenewe imbaraga z’umunyarwanda uwo ari we wese, yaba umugabo, umutegarugoli, Umutwa, Umuhutu cyangwa Umututsi ubifitiye ubushobozi n’ubushake, kugirango abanyarwanda tubone twahumeka??? Biranatangaje kubona umusenya kuriya kandi na we uri umutegarugoli ! Ese, mu kinyamakuru cyawe, nta bagabo mukorana? Mu butegetsi bwa Leta se ho, abagabo n’abategarugoli ntibakorana? Ubwo se ni ukuvuga ko abagabo n’abategarugoli bose bakorana, ari kuriya uvuga biba bigomba kugenda?!!!! Ahaaa! Narumiwe da! Uretse ko jye nzi ko atari ko bigenda!

Ni gute koko mwashyigikira umuntu wamaze abanyarwanda, murwanya abacyereye kubakiza?! Uwo se, niwo muganda wanyu mwumva mwatanga, mukoresheje iryo tangazamakuru ryanyu? Reka nongere mbasabe kwirinda kuba abafatanyacyaha. Mwibuke ko abafatanyacyaha b’ibyaha nka biriya bidasaza (complice de crimes impréscriptibles) bahanwa kimwe n’uwo yafashije kubikora (le commettant). N’ubwo kandi mwebwe mutabibazwa n’inkiko kuko nkeka ko mutari kumwe na we abikora, mumenye ko Imana yo yazabibabaza. Nimurebe kure bana ba mama! Jye sibyo nabifuriza, kubazwa amahano nk’ariya!

Ni hahandi ariko, uwamarishije abanyarwanda akaba abagejeje no ku nzara abanyarwanda bise “Nzaramba” ariwe Kagame, abanyarwanda baramuzi ! Biteguye kandi kumusezerera ejo bundi mu matora yo muri Kanama 2017. Ese uko yibye amajwi mu matora ya 2003 na 2010 kuko abanyarwanda n’icyo gihe batari bamutoye ntacyo bibabwira? Ubu se, nibwo bazamutora? Ashwi da!!! Ese, induru Kagame yavugirijwe n’abenegihugu i Nyagatare ejo bundi tariki ya 13 Gashyantare 2017, ubwo bamwerekaga ku mugaragaro ko bamuhaze, ntacyo ibabwira? Kuri mwebwe se, mubona uriya ugeze aho gutongana n’abaturage ari umukuru w’igihugu, mubona koko ari we mukuru w’igihugu abanyarwanda dukwiye?! Abandi bakuru b’ibindi bihugu iyo bavuga ijambo babwira rubanda, baba bahabwa amashyi, impundu, ndetse banavugirizwa n’ingoma aho bazigira, mu gihe uw’u Rwanda we, asigaye atongana n’abaturage, kubera ibibazo uruhuri yabateye! Ariko Rwanda wagorwa koko!!!

Ese ubundi inshingano z’umukuru w’igihugu murazizi? Reka nzibabwire: Kurinda (protéger) no guteza imbere abo ayobora (developer). None se muri ibi byombi, Kagame yakoze iki? Ibyaha byibasiye inyoko muntu (Crimes contre l’humanité) yakoze, ndetse no kwicisha abanyarwanda inzara, gukenesha abazunguzayi, kubuza abantu gucuruza caguwa, gutegeka abantu guhinga igihingwa kimwe n’izindi ngamba (policies) z’urukozasoni ubutegetsi bwe budasiba gushyiraho, nicyo gituma mwumva mugomba kurwanya abashaka kumusimbura kandi babifitiye ubushobozi? Kuki mutaha amahirwe (chance) Nahimana uvuga ngo: “Kwunga abenegihugu kugirango bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere kandi ruha abana barwo bose amahirwe angana”, maze ngo mwirebere uko abanyarwanda batengamara!

Mwagombye gushyira mu bwenge mugatekereza neza, kuko mwakwibonera ubwanyu ko Kagame byamurangiranye. Sindi umuhanuzi. Ariko uko byagenda kwose Kagame agomba kuva ku butegetsi muri uyu mwaka wa 2017. Uyu mwaka nusiga ari ku butegetsi, utaha ntuzasiga atabuvuyeho! Ndumva namwe muzi kureba, mushatse mwahindura ingendo, mukareka kumarisha abanyarwanda mushyigikira umwicanyi wabamaze. Mujye mukora “analyse politique y’aho ibihe bigeze, muzasobanukirwa! Kagame natubahiriza ibijyanye n’amatora nk’uko yagiye abigenza, “Révolution”itamena amaraso ya Padiri Thomas, izamushyira iruhande nta kabuza! Mwisebya uwamaze kwizerwa na rubanda, binagaragara ko ari we abanyarwanda biteguye guhundagazaho amajwi ari benshi. Padiri Thomas Nahimana amaze kwandika amateka, kuko nk’uko namwe mubyibonera, afite impano yo kuyobora. N’ikimenyimenyi, Président Kagame amutinya byasaze, kandi afite ibifaru, indege n’abasirikari benshi cyane, mu gihe Padiri Thomas we nta n’akabunda ka masotera agira! Impamvu ni uko abanyarwanda bamaze kubona neza ko politiki izabarenganura nta yindi, uretse iya Padiri Thomas Nahimana.

Mu gusoza, nagirango mbasabe kwirinda gufatanya abanyarwanda n’agahinda bafite, ko kuba leta ya Kagame yarangiye Padiri Thomas Nahimana bari bategereje ari benshi  tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ndetse na tariki ya 23 Mutarama 2017, gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda! Mu gihe bo bari biteguye ko bagiye kumutora, maze bagahera ko bagahumeka. Niba mutari mubizi, nagirango mbamenyeshe ko mu Rwanda agahinda ari kose mu mitima y’abanyarwanda, kubera iriya mpamvu. Muzakore iperereza (sondage) maze mwirebere, niba mugirango ndababeshya. Kagame ntabwo akwiye gushyigikirwa n’abantu nkamwe! Mwari mukwiye kureka abanyarwanda bakabona impinduka, bitorera umugabo umaze kwandika amateka ya “opposition” nyarwanda, kuko barambiwe no kuyoborwa n’umwicanyi karundura Paul Kagame. Mujye kandi mwibuka ko nta gihembo uwamufashije wese abona, uretse kwicwa! Muzabaze abamufashije kugera ku butegetsi uko yabagize!

“Nyiramaso yerekwa bike, ibindi akirebera”.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.

Exit mobile version