Site icon Rugali – Amakuru

Ngire icyo nisabira Bwana Sankara Callixte

Bwana Sankara N Calixte umuyobozi wa RRM ndakuramukije. Mbandikiye ngira mbisabire ikintu kimwe…Kandi muzagitekerezeho mugikosore. Maze kubakurikira kenshi ariko hari ijambo mukunze gukoresha mbona bibaye byiza mwarikosora.

Mukunze kuvuga ngo “rubyiruko rw’abacikacumu namwe rubyiruko rw’abahutu”. Jye mbona uramutse ukosoye ukajya uvuga ngo “rubyiruko rw’Abatutsi namwe rubyiruko rw’abahutu”.

Ibi mbibabwiye murwego rwo gusaba sintegeka.

Cyokoza reka ngire icyo nongeraho, “ABANYARWANDA BOSE BAGIHUMEKA NI ABACIKACUMU” kuko buri wese afite ibyo yarokotse gusa jye mbona bitararangira kuko Abanyarwanda bari gupfa urusorongo.

Murakoze!

Yari Umwana w’urwanda.

Yanditswe Rungu Victory

Exit mobile version