Site icon Rugali – Amakuru

NGIRE ICYO MVUGA KU NYANDIKO Y’IGITAMBAMBUGA AMIEL NKULIZA

NG29/01/2016 00:17 Ibitekerezo
Basomyi nshuti zanjye nongeye kubaramutsa!
Kuba nise igitambuga uyu Amiel NKULIZA si uko nyobewe ko yavuye munzira ahubwo ni uko nk’uko mubizi iyo umuntu ashaje mu mutwe ubwonko bwe busubira bwana bityo agafatwa kurwego rumwe n’igitambambuga bitewe n’igipimo cy’imitekerereze ye.
Nanjye rero maze gusoma amagambo anyerekeyeho uyu kadogo mu mutwe akaba umukambwe mumyaka yakoresheje uko ashoboye akayaseseka munyandiko muby’ukuri yagombye kuba ireba ishyaka ISHEMA by’umwihariko kurusha uko yareba NOUVELLE GENERATION cyangwa se yareba abantu kugiti cyabo (les individues) sanze nta kandi kabyiniriro gakwiriye nyiri ukuyandika atari agapimirwaho imyumvire ye nk’aka.
Munyandiko yasohotse mu kinyamakuru the rwandan kuri uyu wa 27 Mutarama 2016 ifite umutwe ugira uti“Ibihe turimo: P. Nahimana azagenda cyangwa aracyaseta ibirenge ?”
Umwanditsi w’iyo nkuru kadogo AMIEL NKULIZA yagaragaje impungenge ze kurugendo na gahunda bitegurwa n’ishyaka ISHEMA ndetse n’umuyobozi waryo Padiri Thomas NAHIMANA
Iryo shyaka rikaba ryaratangaje kandi rikomeje gutangaza ko ryitegura kujya gukorera mu Rwanda Hagati ndetse rikaba riniteguye gutanga umukandida mumatora ya Perezida wa repubulika ateganyijwe ahagana mumpera z’umwaka w’2017
Kuba Amiel Nkuliza cyangwa se n’undi munyarwanda wese yewe n’umunyamahanga yagaragaza icyo atekereza kuri iyo gahunda ndumva ntawe ukwiriye kubimuvebera kuko nicyo ukwishyira ukizana mubitekerezo bivuga (liberté d’expression)
Ariko kandi ubwo bwisanzure mubitekerezo bwagombye bugamije kwubaka atari uburyo nk’ubu bugamije kuryanisha no gucamo ibice abantu.
Gusa aha icyo nabwira kadogo Amiel NKULIZA ni uko urusha nyina w’umwan imbabazi aba ashaka kumurya kuko ayo mateka utubwira ya ba Ingabire na Mushayidi ntawe uyarusha muri twe dore ko waniyemereye ko bamwe muri twe tuzi neza FPR kurusha abandi urengera ubunnyega.
Ibyo byose uvuga twagize igihe gihagije cyo kubiganiraho mu rwego rwa NOUVELLE GENERATION kubibazo bitandukanye harimo byinshi wowe cyangwa mwebwe mutabasha no kubona kuko mukibereye mama wararaye.
Nyuma yo kubiganiraho kuburyo buhagije murwego rwa NOUVELLE GENERATION twiyememeje kuwushyigikira no kuwutera ingabo mubitugu haba mumahoro cyangwa mumakuba kandi iminsi mudutega tuzayisimbuka ntakabuza.
Ibyo bikaba bivuze ko abanyamuryango b’ishyaka ISHEMA ndetse natwe abafatanyabikorwa babo duhuriye muri NOUVELLE GENERATION tutari abaswa cyangwa se abana nk’uko les éléments exipirés en politique mubitekereza.
Muri aka kanya rero icyo ngambiriye si ugusubiza ibireba ishyaka ISHEMA muburyo bw’umwihariko dore ko ibyinshi mubitekerezo watanze wowe ubibonye twe twarageze kuyindi ntera ya kure mbese muri make wowe n’abo mureshya mumyumvire muhinguka twararenze kera kandi ari twe bana da!! batanafite n’uburambe.
Ni ukuri si ukwirarira cyangwa ukwishongora twarabasize cyane urertse ko igihe aricyo kizabibasobanurira.
Mwe muracyari muri bya bindi byo kurata inkovu z’imiringa maze hagira ubita ba nyakubahwa muhuriye mu kabari mugakimbagira aka yahene bita mutamu ikanaga ijosi.
Twe muri NOUVELLE GENERATION twamaze kwumva ndetse no kwemera ko ingaruka izo ari zo zose zizaba kubantu bazabimburira abandi mu bazajya mu Rwanda tuzazirengera kandi aho uvuga ko Padiri Thomas NAHIMANA naramuka afunzwe atazabona umusimbura wahibeshya kuko yaba Ishyaka ahagarariye ndetse na mouvence ya NOUVELLE GENERATION bidashingiye ku muntu ahubwo bishingiye kumahame twese twemera kandi duhuriyeho.
Twe twahujwe dusangiye ntabwo twahujwe na politiki yo gucengana imeze nk’iringaniza (équilibre éthnique) yo muri ya mashyaka yiyita inzovu ngo ni uko agizwe n’abasangiye inkaba ku mpande zombi.
Reka ndase kuntego nivugire igitumye negura ikaramu n’urupapuro nkaba naniwe kugoheka ntashubije akebo iwa Mugarura.
Mugika cya kane cy’inyandiko yawe hari aho wagize uti:
“Nareke Ntaganzwa na Akishuri bagende, ni bo bazi iyo ngoma cyane, ni bo ba nyagupfa, ba nyagukira. Ariko se bo barashaka gupfira iki ?”
Iyi mvugo wakoresheje hano iraremereye kandi ihishe byinshi kuburyo kutayivugaho byaba nkokorora imisega. Iraremereye kandi iranatangaje kuko bigaragara ko mutigira kumateka ngo mumenye ko akarimi kabi gashobora gukongeza umurire wateza amakuba aremereye bitewe n’uko imvugo zanyu ziba zumvikanye.
1. “Nibo bazi iyo ngoma cyane, Kubinyerekeyeho ingoma ndayizi koko ariko kuba nyizi ntibivuga ko hari igihango mfitanye nayo nk’uko washatse kubyumvikanisha kugirango wumvishe abo wabwiraga ko ndi inzigo ikwiye ntampongano y’umwanzi.
Nongereho ko kuba nyizi ntigeze ngira uwo mbihisha yaba Padiri Thomas NAHIMANA ndetse n’abandi bafatanya bikorwa duhuje urugamba kuburyo baba batazi n iba hari ababihishemo yawe ngirango n’isi yose irabizi.
Muri NOUVELLE GENERATION ntabwiru buharangwa nka bwabundi bwo muri za nzovu zirwaye impitswi kubera inkaba zanyoye
2. ” Ni bo ba nyagupfa”kuko nibo baryoherwa n’udufuni nk’uko ababo baryohewe no gukorerwa jenocide ibyo bisobanura ko kuba turiho cyangwa se kuba hari abatutsi babashije kurokoka jenoside ntamahoro biguhesheje.
BIKINDI Simon yararimbye ngo “Imana tugira iwacu ni uko ari bake cyane” mukumusubiza nanjye nti ni bake beza si bwa buro bwinshi bwabuze umusururu kandi ntabapfira gushira.
Hari abahutu b’intagondwa benshi nkawe bahora bampigira bifuza ko ncibwa umutwe ariko ibyo ntibimbuza gukomeza gutekereza kurugamba niyemeje kuko u Rwanda si urw’ubwoko cyangwa agatsiko cyangwa akazu.
Uzi ikintera kudacika intege? Ni uko nziko hagize umena amaraso yanjye muri mwe nakwisasira abatagira ingano mukibuka ibitereko zasheshe.
3. “Ba nyagukira” Kuri wowe kimwe no kuzindi ntagondwa z’abahutu,interahamwe ndetse n’ibigarashabyarutswe n’ingoma mwiyungiye kunzigo mwumva turi mukazi (tunekera FPR) kuburyo dutashye twaba twisanga nka wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi cyangwa nka ba bahutu b’inda ndende benewanyu badasiba guta ingabo kurugamba bakajya kurigata ibirenge by’inzigo bityo rero nka Padiri Thomas NAHIMANA mwiyumvamo mu shusho y’ubuhutu butavangiye mumutwerera atanafite muby’ukuri kuko yabasize mumyumvire mukaba mumufitiye impuhwe kuko twe mubonamo inyenzi bityo mukaba musanga tumushuka ndetse tunamushora .
Aha reka mbibutse ko Igitekerezo cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda ndetse no gutanga umukandida kumwanya wa perezida wa repubulika ishyaka ISHEMA ryagitangaje tutaratangira no guhuza ibikorwa mu rwego rwa NOUVELLE GENERATION. Ibyo bikaba bivuga ko atari Ntaganzwa n’Akishuli babashuka nk’uko washatse kubyumvikanisha.
Uti “ariko se bo barashaka gupfira iki?”
Ubuse Akishuli ngiye kurugamba bwaba ari ubwambere?
Watandukanya ute icyo napfiraga icyo gihe n’icyo napfira ndamutse ndusubiyeho ubu utabipimiye mubyo witekerereza ugatura aho ngo ngaho abantu babonye i nkuru ni basome?
Ariko abahutu baragowe koko!! ndavuga abahutu kuko bigaragara ko aribo wandikiye utandikiye abanyarwanda muri rusange.
Muvoma hafi bigeze aho!!! urashaka kuvuga ko nta mpamvu dufite yo gukora politiki turwanya FPR n’abambari bayo bo bafatanyije n’interahamwe kutwambura abacu n’ubu bakaba bagikomeje kuduhekura?
Naho kubijyanye n’uburenganzira nk’abene gihugu bukaba bwarikubiwe n’agatsiko k’amabandi y’abega?
Ese wowe ufite icyo wapfira ko utava hasi ngo ufate umuheto?sinabonye uvuga ko hari abakubaza icyo bakwiye kubafasha ukakiyoberwa cyangwa nawe uracyashikura ku mishito nka babandi uvuga munyandiko yawe?
Reka nkubwire wa muturage we kandi si wowe gusa mbwira ahubwo n’izindi nterahamwe zenewanyu ndetse n’ibigarasha byumvireho.
Umugambi mufite wo gucamo ibice cyangwa gusenya NOUVELLE GENERATION ntimuteze kuzawugeraho kuko mwibeshya ko mutuzi neza ariko muby’ukuri nta na 1% mutuziho haba kuri determination, haba kuri capacité intellectuelle, haba kuri stratègies politique zacu ari nabyo bibatesha umutwe mukavuga amangambure kuko twe tutari nka babandi birirwa bababwira ko bakora ibitangaza nyamara amaso akaba aheze mukirere.
Ntako mutagize ngo mutwicire mu igi ariko guharanira kubaho kwacu nibyo bizatuma abanyarwanda bashyira mugaciro badushyigikira kandi n’ubu barahari,batuba hafi ndetse babarusha ubunararibonye muri politiki n’ubunyangamugayo hakiyongeraho akarusho k’uko batakarabye inkaba.
Twe igihe cyo gutangaza bilan ntikiragera nikigera tuzabahamagara tubereke ibyagezweho
Utazi ubwenge ashima ubwe
Bikorewe i Paris kuwa 28/01/2016
AMACUMU ACANYE

AKISHULI Abdallah
Tél:+33 758 17 30 72
Skype & Face book : abdallah.akishuli
http://www.therwandan.com/ki/ngire-icyo-mvuga-ku-nyandiko-yigitambambuga-amiel-nkuliza/

Exit mobile version