Site icon Rugali – Amakuru

Ngezi Issa wahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana

Ngezi Issa w’imyaka 63 wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi akanayobora ikipe ya ATRACO yitabye Imana azize uburwayi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, nibwo Ngezi Issa yashizemo umwuka.

Ngezi asize abana bane barimo umuhungu umwe n’abakobwa batatu. Yamenyekanye cyane ubwo yari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi arimo ikipe yitwaga Terminus zari iza MAGERWA, Ikipe y’igihugu Amavubi na Kiyovu Sports yaje gusorezamo umupira w’amaguru.

Uyu mugabo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaje kuyobora ikipe y’abashoferi yitwaga ATRACO yaje guseswa.

Ubu yari umukozi wa Police FC.

Umuhango wo gusengera Ngezi urabera ku musigiti wo kwa Khadafi ndetse biteganyijwe ko nyuma y’isengesho rya saa Cyenda n’igice umurambo we ujya gushyingurwa mu irimbi ryo mu Rugarama i Nyamirambo.


Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, nibwo Ngezi Issa yashizemo umwuka

https://mobile.igihe.com/imikino/article/ngezi-issa-wahoze-ari-myugariro-ukomeye-mu-ikipe-y-igihugu-amavubi-yitabye

Exit mobile version