Site icon Rugali – Amakuru

Ngarambe na Musonera bakomeje gukoresha INTWARO Kagame na FPR bakoresheje bafata u Rwanda muri 1994

Aba bagabo bombi, Ngarambe na Musonera ni ukuri baritiranya intambara turimo niyo mu 1990. Aba bagabo bombi ntabwo bazi icyo tugambiriye twese. Ntabwo bazi intambara turimo turwana. Baracyari muri mama wararaye. Baragenda inyuma nk’ikoti. Barimo barashaka kugarura ibyabaye muri 1973. Barangiza ngo RNC na Rugali byigaruriwe na MRND – CDR. Iyi ni ingenga bitekerezo yujuje ibyangombwa byose. Barimo bariyibagiza ko ibyo barimo aribyo byatumye Genoside ibaho.

Ngarambe na Musonera bati Radiyo Itahuka n’ikinyamakuru Rugali cya MRND-CDR ntacyo byavuze kunyito nshya ya Genoside. Mu gifaransa baravuga ngo “qui ne dit mot consent” cyangwa “qui se tait, consent”, bivuga ngo iyo ntacyo uvuze ku kintu ngo ukinenge cyangwa wemeranye nacyo burya uba wacyemeye. Ahubwo umugambi wabo waratahuwe kera.

Aho kugira ngo dutahirize umugozi umwe batangiye gucamo abanyarwanda ibice. Ibya Kiga na Nduga bibagiwe aho byagejeje abanyarwanda? Urugamba turimo turwana rwarenze ibyo bitekerezo byabo bagabo bombi. Nta muhutu nta mututsi, nta nduga nta kiga, icyo duharanira twese nuko habaho u Rwanda buri mu Hutu, buri mu Tutsi, buri mu Twa, buri munya Nduga, buri mu Kiga wese yiyumvamo ntawe uryamiye undi, ntawe uhohoteye undi kandi ntawe ufite ipfunwe ryo kwitwa icyo ari cyo.

None se Kagame amaze kwica abatutsi bangahe? Amaze gufunga abatutsi bangahe? Amaze kohereza kwikorera amakarito abatutsi bangahe? Ari nako abikorera abahutu. Ngarambe na Musonera ntibazi igihugu kirwana n’ikindi. Bareke kudusubiza inyuma kuko byaragaragaye ko igihe cyose tutazatahiriza umugozi umwe ntacyo tuzageraho. U Rwanda ni urw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Nibareke kongera gucamo abanyarwanda ibice. Waba uva mu majyaruguru waba uturuka mu majyepfo, waba uri umuhutu waba uri umututsi twese turi abanyarwanda. Kandi icyo buri wese yifuza ni amahoro no kubaho neza. Tuzabigeraho dute niba tukirimo kuryana? Amayeri ya Kagame turayazi twese. Akoresha abantu nka Ngarambe na Musonera kugirango asenye abamurwanya. Iyo amaze kubona ko abamurwanya bahurije hamwe akora ibishoboka byose kugirango abazanemo umwiryane agatangira akazana iby’amoko n’uturere. Ibyo twarabirenze, umugambi ni umwe wo kuvanaho umwicanyi, umunagitugu Kagame.

Ubwanditsi bwa Rugali

Exit mobile version