Site icon Rugali – Amakuru

Ngaho se Kagame niyice Diane Rwigara turebe –> Ameherezo azashiduka abicanyi be bibeshye bice Ivan cyangwa Ange we!

Rwigara Diane abaye intwari mu bakobwa mu mateka ku ngoma ya FPR! Amakuru akomeje gutangazwa nibinyamakuru byo muri gakondouRwagasabo aratangaza yuko Umwali DIANE RWIGARA yagaragaje ubutwari budasanzwe aho yatumiye abanyamakuru anegura imikorere ya gatsiko ka FRP,leta igizwe ahanini nabakoze ubwicanyi bwa genocide bafatanije na bahutu ba MRND.

Ibi bibabye nyuma yuko ubutegetsi bwa gatsiko ka FPR,bwishe umubyeyi wa DIANE Rwigaragara babigambiriye bamuzizije yuko ngo yarashyigikiye ubwami bw’uRwadnda.Nyamara buri wese afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa gukora amahitamo yibyo yemera.

Diane Rwigara yagaragaje ubwikanyize bukorerwa abaturage,kuvangura gushingiye mu karere amaoko ndete na ruswa yamunze igihugu ishingiye kwigizaho imitungo ya leta kugirango ba nyamucye bakire babashe gutegeka rubanda nyamwinshi.

Undi mugambi FPR yaje isanganywe kwari ukwica abanyarwanda bari basanzwe mu gihugu (Sopecya) cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi kubera kubatinya kandi bakaba bazwi kuba bataniganwa ijambo bityo uko iminsi yagiye igenda ninako FPR yagiye yica abatutsi banenga cyangwa bagaragaza bitagenda ariko icyari kibyihishe inyuma kwari ukurwanya abanyaginya bazwi kuba aribo bayoboye ubwami bw’uRwanda.

Ikindi cyari cyihishe inyuma,bashyiraga imbere abavuye Uganda abandi bose basigaye bakaba abgaragu babo.Uko iminsi yagiye igenda ninako abavuye I BURUNDI bagiye binyujijwe muri NYIRAMONGI Jennette Kagame abashyira mu myanya.Bagenda basimbura abavuye Uganda icyo kimaze kurangira nibwo batangiye kwica abakunda ubwami bw’uRwanda bahereye kuri Rwigara Asinapol.

Ntabwo byagarukiye aho,ahubwo banashenye inzu ye yubatswe mu myaka [25] bavuga yuko ngo yubakiwe Umwami w’uRwanda kigeli V Ndahindurwa.Ntabwo ibyo byabahagije bambutse imipaka bajya muri America bica Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Ibyo byose babikoraga bibwira yuko bazacecekesha abanyarwanda ntabazongere kuvuga.

DIANE Rwigara yatangaje abantu cyane maze ahamagaza abanyamakuru anegura ubuyobozi bwa FPR buyobowe n’Umwakagara uburyo banze kujya gutabariza Umwami Kigeli bishe,ndetse banabuza abanyarwanda muri rusange kujya kumusezeraho Umwakagara ubwo yari yahunze yigira mu gihugu cy’UBUHINDE,ariko nyuma yatangaje abanyarwanda uburyo yagiye kwakira Umwami wa MOROCCO aje gusura uRwanda nabanyarwanda.

Ariko burya ibijya gucika bica amarenga,ngaho niba arabagabo kandi nibagende bice DIANE maze barebe yuko imbwa zitabarya!Ugirango yapfuye kuvuga gusa?Ese Nziza na NYIRAMONGI bishe Umwami Kigeli bibwira yuko ibyo bakoze bitazabagiraho ingaruka.Ikigaragara ni uko DIANE atapfuye kuvuga gusa byanze bikunze amahanga arashaka kureba reaction ya FPR n’Umwakagara.Ikigaragara ni uko leta yarangiye kuko niba urubyiruko rutangiye gutanga ubutumwa bwamagana APR/FPR mu myaka [23] ishize bitarashobokaga bifite icyo bivuze muri politike nyarwanda.

Reka twihere amaso turebe uko umukino ugiye kugenda uko biri kose uyu mwaka urasiga abatutsi bo mugatsiko ka FPR,byanze bikunze bagiye kubona yuko ibihe bigiye guhinduka kandi ko ibyo bibwira byose byari inzozi zidateze gusohora nk’uko babyifuzaga.

Source: inyangenewss.com

Exit mobile version