Ubufatanye bubisha bwa Uganda n’u Burundi mu gushyigikira umutwe mushya urwanya u Rwanda
Ubusanzwe abaturanyi beza bashishikazwa n’uko buri umwe yabaho neza, byanagenda nabi bagahuza imbaraga bakamushyigikira. Gusa ibi siko bimeze kuri Uganda n’u Burundi bihora iteka byifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, badatekereje ko ikibi barwifuriza cyabagarukaho kikabashegesha.
Nyuma y’uko Uganda yeruye igafasha umutwe w’iterabwoba wa RNC, kugeza ubwo ushinze imizi muri iki gihugu, amakuru mashya yizewe yahishuye ko ubu noneho yinjiye mu bufatanye bubisha n’u Burundi bwo gushyigikira undi mutwe mushya urwanya u Rwanda.
Aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru Virunga Post, avuga ko abayobozi mu nzego z’umutekano za Uganda n’iz’u Burundi bahuje imbaraga mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubusanzwe ibi bihugu byombi byakunze kugira ubufatanye mu mugambi mubisha wo gushyigikira abanyabyaha batihishira ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aha twavuga imikoranire ya hafi na Kayumba Nyamwasa wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Gusa ubu noneho Uganda n’u Burundi byahuje imbaraga mu bufatanye bubisha bwo gushyigikira umutwe w’abarwanyi wa Paul Rusesabagina.
Uyu mutwe ni MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change), uyobowe na Rusesabagina, uba mu Bubiligi. Uyu yamenyekanye muri filimi yakwirakwijemo ikinyoma cy’uko yarokoye Abatutsi muri Jenoside kandi ari forode yakoze yo kwaka amafaranga abahungiye muri Hotel Milles Collines, abatabashije kumwishyura akabasubizayo abenshi bakicwa n’Interahamwe.
Umubano w’akadosohoka wa Uganda na RNC ya Kayumba ntawe uwushidikanyaho kuko byagiye binigaragaza, binyuze mu rwego rw’ubutasi bw’iki gihugu (CMI). Ninde wakwibagirwa ikinamico yo guta muri yombi abari bajyanywe mu myitozo ya RNC nyuma bakarekurwa kandi baranabyemeraga?.
Kuri ubu MRCD ya Rusesabagina yiyunze kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa binyuze mu gukingirwa ikibaba no gufashwa na CMI, igakora ubukanguramba mu turere twa Uganda tubamo abanyarwanda cyane nka Mubende, Masindi, Hoima, Kibale, Kagadi, Sembabule, Nakivale n’ahandi.
Abanyarwanda muri utu duce bashyirwaho igitutu cyo kohereza abahungu babo mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gutanga amafaranga kandi CMI ikabigiramo uruhare rukomeye.
Abanze kohereza abana babo cyangwa gutanga amafaranga bashinjwa kuba bashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda, bagahohoterwa, bagakorerwa iyicarubozo, bakirukanwa mu gihugu, bakanashinjwa kuba intasi.
Hari abatawe muri yombi bagakorerwa iyicarubozo mu nzu z’ibanga za CMI, mbere yo kugarurwa mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Gatuna.
Hari kandi abanze gukurikiza ibikorwa bya CMI bagiye bagerekwaho ibyaha bihimbano byo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo babone urwitwazo rwo kubakorera iyicarubozo mu bigo bya gisirikare no kubajyana mu nkiko za gisirikare.
Ibi byose byakozwe mu buryo bwo kwica amahame mpuzamahanga, ateganya ko abahagarariye u Rwanda muri Uganda bagombaga kumenyeshwa ifatwa ryabo kugira ngo babashe kubona ubufasha burimo n’ubw’amategeko.
CMI kandi ni inkingi ikomeye mu mugambi wo gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare muri RDC bavuye Uganda, bakanyura i Bujumbura aho bakirirwa n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano zikabaherekeza banyuze ku kiyaga cya Tanganyika.
Urugero ni aho mbere y’uko bahaguruka muri Uganda, CMI ibanza ikabaha ibyangombwa by’inzira mpimbano ikanabafasha kwambuka umupaka.
Iri perereza kandi ryanacukumbuye ko izi ngendo zitegurwa n’abahuzabikorwa bashyizwe ku mipaka ya Mutukula, Kikagati, Nyamirima na Butogota kugira ngo banoze ibi bikorwa kandi banizere ko bitongera gukomwa mu nkokora nk’uko byagenze Kikagati.
Aha Kikagati niho Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC.
Iyo bageze muri RDC bitegura ibikorwa bya gisirikare bikuriwe na Kayumba Nyamwasa n’Umujenerali wo muri MRCD, Laurent Ndagijimana alias Wilson Irategeka Lumbago, uyu wiyita Umugaba Mukuru w’Ingabo, yahoze mu ngabo zasize zikoze Jenoside (ex-FAR).
Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Burundi ntibasiba muri Uganda
Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Burundi, bagirira kenshi ingendo i Kampala muri Uganda zigamije kuganira ku mugambi uhuriweho wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urugero ni urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, wagiye i Kampala akagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano za Uganda barimo umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh na Abel Kandiho ukuriye CMI.
Mu mihuro iheruka, Niyongabo yongeye guhura n’aba bayobozi ndetse na Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda, ukuriye Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO. Aba nibo bari ku isonga mu gufasha RNC.
Amakuru kandi yanahishuye ko Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu Burundi, Etienne “Steve” Ntakirutimana, nawe yagiriye uruzinduko i Kampala inshuro nyinshi.
Buri ruzinduko rwose yakirwaga neza cyane agahabwa abamuherekeza bo muri CMI, bigaragaza ko ari umushyitsi w’imena ubumbatiye ubutumwa bw’ingirakamaro ku mpande zombi.
Ku rundi ruhande, iriya mitwe yashyize ububiko bw’ibiribwa i Kakumiro na Gayaza mu Karere ka Wakiso muri Uganda, aho baruze amatoni y’ibigori byo kugurisha ngo babone amafaranga yo kubafasha mu bintu nkenerwa mu nkambi za gisirikare birimo kugaburira abari mu myitozo.
Mu gihe Museveni, Nkurunziza, Kayumba na Rusesabagina bakomeje ubufatanye budafite ishingiro, abahanga bavuga ko ibyago wifuriza umuturanyi wawe bishobora kukugarukira bikaba ari wowe bishegesha. Aya akaba ari amagambo areba u Burundi na Uganda.
IGIHE