Yanditswe na Boniface Kwizera
Gisagara: Uruganda rwashowemo miliyoni 900 Frw rugiye gufunga kubera igihombo
Uruganda rwenga inzoga mu bitoki mu Karere ka Gisagara rwubatswe kuri miliyoni zisaga 900, rushobora gufunga imiryango kubera igihombo gituruka ku kubura isoko ry’umusaruro.
Urwo ruganda rwitwa GABI (Gisagara Agro Business Industries Limited) rwubatswe mu 2016 mu Murenge wa Kibirizi, ku bufatanye bwa Leta yashoyemo miliyoni 452 Frw n’ikigo Mountain Naturally Food gihagarariwe na Dr Kubumwe Celestin, cyashoyemo miliyoni 489 Frw.
Intego yarwo yari uguca inzoga zitemewe binyuze mu gufasha abaturage kubona inzoga zujuje ubuziranenge, ariko abaturage ntibigeze bazikunda.
Rugikora neza muri 2017 rwaguraga toni 20 z’ibitoki ku munsi umwe, ariko ubu ngo rwahagaritse kubigura.
Umuyobozi wa GABI, Munyampundu Celestin, avuga ko mu mwaka wa 2017 nibura ku munsi benganga litiro zirenge 10000 bagahita bagurisha izirenga ibihumbi 8 000 ariko kuri ubu hari n’umunsi bwira batagurishije n’imwe.
Ati “Ubu nk’ejo hashize twagurishije amacupa 200 gusa, dusigaye twarahagaritse kwakira ibitoki kuko ibyo twaguze nabyo biracyahari.”
Iyo ugeze muri uru ruganda uhita ubyibonera, kuko hagaragara ibitoki byinshi n’inzoga ziri mu bubiko bivugwa ko zabuze abaguzi.
Bamwe mu baturage bavuga ko impamvu batagura inzoga zikorerwa muri urwo ruganda ari uko zihenze ugeranyije n’izindi zengerwa mu gace batuyemo.
Icupa ry’inzoga rya cl 50 mu ruganda GABI rigura amafaranga 500 mu gihe irya cl 33 rigura 300.
Ibibazo cyahumiye ku mirari ubwo abaturage bakomorerwaga kwengera inzoga iwabo mu ngo, bituma n’abaguraga inzoga z’uru ruganda babihagarika.
Ni nyuma y’uko abaturage basabwaga kugurisha ibitoki byabo kuri uru ruganda, ariko narwo rukabigendamo biguru ntege kubera impungenge z’aho bagurisha izo nzoga, ugasanga bya bitoki bitangiye kubapfira ubusa.
Ubuyobozi bwarwo buvuga ko ikibazo gihari ari uko bagura ibitoki by’abaturage bakabyenga ariko inzoga yamara kuboneka ntigurwe, ikabapfira ubusa.
Munyampundu avuga ko n’ubwo batarabara neza igihombo bari guhura nacyo, bigaragara ko gihari kuko basohora amafaranga ntabagarukire.
Ati “Igihombo cyo kirahari kuko niba uri guhemba abakozi buri kwezi kandi ukabona nturi gucuruza, ubona ko nubwo tutaragera igihe cyo kubura ubushobozi bwo gubahemba ariho bigana.”
Rukoresha abakozi 35 bahoraho n’abandi barenga 60 badahoraho. Abo bose bashobora gusubira mu bushomeri ruramutse rufunze imiryango.
Umuyobozi wa GABI, asaba akarere ka Gisagara kubafasha guca inzoga zengerwa mu ngo ndetse n’ibikwangari bicuruzwa hamwe na hamwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwo buvuga ko ikibazo kiri gukemurwa baca inzoga zitemewe, banashishikariza abaturage kugura izo mu ruganda.