Reka tuvuge ukuri kubera iki ibihugu bikungahaye mu bukungu aribyo birirmo intambara n’ukubera iki? Hakaba harimo n’ubufatanye bw’ibihugu bya mpatse ibihugu? Murebe ibiri kuba mu bihugu by’abaturanyi. Kubera iki bose bacec etse? Ese umuryango mpuzamahanga ntubona ingaruka zabyo? Ndababwiza ukuri n’ibikomeza gutya intambara irafata akarere kose. Niba u Rwanda rukomeje kwigarurira uduce tw’ikihugu cy’umuturanyi ndabizi neza ko azagera no mu Burundi. Ntabwo tuzemera ko intambara ikwira hose. Turabizi neza ko haribyo arigutegura gukorera u Burundi. Ariko iby’Imana abarundi twaraburiwe. Niba umuryango mpuzamahanga umuretse akabikora twe hano i Burundi nyabwo tuzemera ko abikora. Nongeye guhamaharira umuryango mpuzamahanga guha ibi bintu agaciro. Hari iterabwoba mu karere. Ntabwo riri gusa ku Burundi, riri no kuri Tanzania, Kenya, Uganda mbese akarere kose nta mahoro gafite. Ntabwo ndetse riri ku karere gusa mwibuke ko n’Afurika yepfo yabihanangirije. I kibazo gihari cyakagombye gukemuka mumahoro. Koko bagombe kubanza kwica miliyoni z’abantu b’inzira karengane z’abakongomani bitwaje ngo hari iterabwoba kandi ku kibazo cyagakemutse mu mahoro? Iki kibazo koko nticyakemuka hatabanje kumenwa amaraso y’inzirakarengane? Ndabizi neza ko Congo n’u Rwanda rushobora kumvikana mu mahoro kuri uriya mutwe wa M23. Njye nkaba nshyigikiye ko habaho ihuriro mpuzamahanga rirwanya iyo mitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro muri Congo ibi bikaba byatuma u Rwanda rwumva rutekanye ndetse na Congo ikagira amahoro. N’iki kibura?
N’uko hari ikibazo cy’ubufatanyacyaha. Niba twese twemeranije gushyira hamwe kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo bizaha u Rwanda gutuza noneho Congo ikabasha kubaka no gushyira ku murongo igihugu cyabo mu mahoro.
Njyewe nivuganiye na M23, ndababwira ngo niba mutari abanyarwanda kuki mutashyira hasi intwaro mukagana inzira y’amahoro ko muri abakongomani mukaba mukunda igihugu cyanyu? Icyo gihe barabyemeye. Ubwo babasabye kwitanga bakabashyira hamwe aho bazabacagurira abanyarwanda bagasubizwa iwabo abakongomani nabo bagasubira mu duce twabo. Barabyemeye ariko nyuma baza kubyanga ngo bashatse kubashyira ahantu hatari ubuzima. Neva yagiye kuhareba asanga koko nta buzima baza guproposa ahandi hari hameze neza i Rumangabo. M23 yaremeye ariko igihe cyo kwitanga M23 yahise isubira mu mirwano. Icyari gukurikira n’ugushyira mu bikorwa ibyavuye mu nama ya Nairobi. Kugira ngo amahoro agaruke mu karere n’uko impande zombi zemera gushyira intwaro hasi zigahagarika imirwano. None ikibura n’iki?