Abanyarwanda ubwo twarwanyaga ya ngoma yakomotse mu Marangara ikarangirira mu Rukiga, buri wese yari afite icyo agamije kimugaragarira nk’aho bizaba byiza cyane ingoma Rubwebwe ivuyeho. None amaherezo twese byaduhindukiye igihombo, dusinda umuruho.
Ubwo indagu za Nyirabiyoro zasohoraga mu Marangara barishimye, nyamara uwo munezero ntiwamaze kabiri, Abakiga baraje babata ku munigo, barabica babicira intwari zabo barangije nabo basubiranamo, baricana barafungana, ingoma y’abakiga ikomeza kuryoherwa, yibagirwa ko andi moko cg uturere tw’abanyarwanda bo bari bashaririwe. Maze FPR ibona icyanzu.
Cyera nkiri muto ubwo narindagiye inka za Data ndagiranye n’umwana w’umuturanyi, uwo mwana yaranshutse kandi namurutaga ubukuru. Azana umugozi, arambwira ngo ninywumubohesha arahita awuca. Nanjye nti uyu ndamukanaga ndebe ubwo bubasha bwe! Atega amaboko ndamuzirika, ndangije nkireba uko aca iyo migozi, ahita yiruka aragenda asanga aho Data yari ari gusoroma i kawa. Aramubwira ati mbohora ingoyi umuhungu wawe yanshyizeho. Data yamubohoye ahinda umushyitsi, arampamagara ati mwana wanjye biriya wakoze ni ibiki? Uragirango bazavuge ko twagaruye ingoyi mu gihugu? Nubwo uwo mwana yari umututsi, byanyeretse ko ikibazo cyari gikomeye, kuburyo iyo aza kuba umuhutu, Data yari kwikubita hasi cyangwa umutima ugahagarara.
Ababyeyi bacu nta kintu batubwiraga, ariko babaga mu bwoba bubarenze! Abarinda bo twari dufite ikibazo kuva kubwa Kanjogera, kuburyo imiryango yacu nayo ubwayo yabagaho yihishahisha kuburyo twagiraga ba data bacu tudahuje igisekuru, kubera kwiyoberanya, icyo batashoboye ni ukwigira abahutu. Imisozi y’iwacu yari yuzuye ho Abarinda ariko ntawabamenyaga uretse iyo ba data batwongoreraga ngo jya kwa so wanyu, ukaba uritaye mu gutwi, nawe ukicecekera kuko wabonaga hari ibitavugwa.
Igihe Inkotanyi ziteye, njya gusezera kuri Data ariko ntamubwiye ko nzigiye mo, nibarisha mubaza ku by’Inkotanyi. Arambwira ati erega mwana wanjye batsinze byaba ari byiza uretse ko nabo ingoma yabo atari shyashya. Nuko umusaza mubara nk’igipinga kuko nari mfite umuriro wo gutabara ntakigomba kunyitambika imbere. Bwaracyeye ndagenda nambukira muri Congo, nsanga yo abanyamuryango ba FPR beza, batwohereza i Burundi mu banyamuryango baho, ari naho amasomo yo kumenya FPR icyo ari cyo yatangiriye. Icyambere bakubonaga mo ni ukuba igipinga, ndetse hari nabo bicaga. Hari ho uwari ugiye kwica umwana wa murumuna we, akizwa n’abasirikali b’Abarundi bamubajije igisekuru cye. Avuze izina rye, asanga yitiranwa na se wabo uwo wari yasheze ngo bamwice. Babona wa mwicanyi atangiye kurira, bati ese urarizwa n’iki? Ati uyu mwana ni uwa murumuna wanjye!
Ubwo twageze aho dukorera imyitozo ya gisirikari, byari ibindi. Ho byari ifuni, utarapfuye yararokotse. Byabarusara! Ubwo rya jambo Data yambwiye njya kugenda ntangira kurisobanukirwa, ngo irya mukuru riratinda ntirihera. Ariko FPR iraroga, nubwo batwicaga abasigaye twagumanye morali tuzi ko ibintu bizahinduka, turinda turangiza iryo tabaro ntagihindutse.
Icyo gihe cy’intambara mu Rwanda byaracikaga, amoko yose yaje kwitabaro, abasore b’abahutu baturutse mu mashyaka yo mu gihugu, baratuvuna kuburyo byagaragaraga ko u Rwanda rugiye kubona impinduka buri wese yazibonamo. Nyamara twari twaraguye mu gico cy’abayayi/abambuzi/abatekamutwe/ingegera.
Igitumye nanditse iyi nkuru, nagirango mbabwire ko FPR nta muntu n’umwe uyizi. Niba hari n’abayizi ntibarenze batatu. Abantu benshi bibwira ko bayizi ugasanga batwifatiye kugahanga kandi umuntu yagenda ababwira ati ahangaha ugeze ni muri metero izi n’izi zigana kugasozi ka Rusororo.
Muri 1996, nfungiye i Nasho, twari dufunganywe n’abarinzi cg abashoferi ba Perezida Bizimungu b’inkoramutima, nuko na we akabategereza yihanganye igihe bazafungurirwa niba bazanafungurwa. Bizimungu na we yari mu byo atazi.
Natangariye FPR ubwo narinkigera iKami mabuso, banyemeza ko Kayumba na Sebarenzi bandi inyuma. Nuko ndibaza nti: niba Kayumba nawe atari mu kintu arashya yarura iki? Sebarenzi we nararuhutse kuko nafunzwe hashize iminsi ibiri mbonanye nawe, ari bwo bwambere mubonye, kuburyo nabanje gukeka ko ari we wangambaniye. Mutekereze muri 1998, uwari umukuru wa DMI, akaza kuba umugaba w’ingabo kuba atarabarirwaga mubiringirwa ba FPR!
Hari ho abantu ntarasobanukirwa icyo bakora muri FPR, nibe n’abandi, ariko umututsi cyangwa umuhutu wabaga mu Rwanda mbere ya 1994, bo ibyabo birenze ukwemera. Yego uri igicucu waba muri FPR ndetse ukaramba kuko iyo nta kintu uzi cyangwa ntacyo ubona wiberaho neza. Ariko bariya mvuze barabizi kandi barabibona, bibwira ko bafite ubwenge bari muri politiki ihanitse, kandi batazi iyo riva n’iyo rirengera. Icyakora hari umuhutu umwe gusa nemera uzi FPR, ni Rucagu wenyine, azi ko aragiriye ku manga yibeshye gato yagwamo, agahora yigengesereye. Naho mu batutsi nta n’umwe. Mperutse kumva pasteur Rutayisire yiha gushyira mu gaciro, nuko nti uriya nawe aragana Rusororo bidatinze. Akagerageza kuvanga amasaka n’amasakaramentu, akisama yasandaye, ahomerera iyonkeje.
Ariko mwari muzi ko n’abariya bicanyi rwose bibinywa amaraso nabo batazi iyo biva n’iyo bijya? Hari n’ababaga bahawe mission yo kunyica, bangera imbere bakambaza ngo: ariko sha ko bambwiye ngo nkwice ubundi wakoze iki? Buriya na bariya bicanyi kenshi ntibaba bazi FPR ikora ite, ahubwo babagira utumashini two guscya abantu nyuma nabo bakisanga bagomba gupfa. N’aba baza guhiga abantu baba babatumye, jye nzi ko nta n’umwe unyanga ngo ni urwango rumugenza. Aba gusa ashaka gusohoza mission bamuhaye, aba ari ku kazi. Hari n’ukwibwirira ati sinshaka kumenya amakuru yawe hatazagira ukuntuma! Noneho ukazajya gusanga babandi bafite urwango si bamwe bafite ubushobozi bwo kwica, ahubwo ni babandi bibwira ko bari muri FPR, kandi itabazi nabo batayizi. Kenshi ni nabo usanga ari aba candida bo gupfa. Abo banyenzangano uzabasanga no muri opposition, urwango rwabo rushingiye ngo kuki batakwica kandi ukwiye gupfa. Cg se utagendera ku mahame yabo nayo atari ayabo ahubwo ayoborwa na RPF kuko nayo batayisobanukiwe. Ibyo nabyo bikaba amayobera.
Ubwo nahungaga mva mu Rwanda, umuntu narimpunze ikubagahu, yari Jack Nziza akubutse muri za operations za Congo. Yari igihubutsi gihutiraho, kwica ntibimusaba gutekereza cyangwa gushyira mu gaciro, cyari ikimashini kiraho cya FPR nacyo kitazi uko FPR ikora. Nkigera mubuhungiro yihaye kunkurikirana, birangira mushyize ku murongo ntarengwa kuburyo yarinze avaho nta kibazo nkigirana nawe. Hari n’abo nabibwiye muri 2010, ko Jack Nziza, azavaho vuba , bimviramo ko ngo ndi umukozi we, ngo ariyo mpamvu batanyica. Buri muntu wese hariya umuntu yamuha igihe cye.
Nakumva ab’ingirakamaro muri bo opposition yirirwa ibatuka, nkumirwa nti iyaba bari bazi u Rwanda icyo ari cyo.
Ushobora kwitegereza nko muri ministere y’ububanyi n’amahanga, ni yo iba mo ibikorwa byinshi byomongana. Abantu bose bayikoze mo, Mushikiwabo ni we wagerageje gukina neza, uriya mugore ni umubingwa. Ariko Sezibera, uzamwitegereze urebe mu maso he, iteka aba ameze nk’urukwavu rwenda gutoroka! Ni ko no mw’ishyamba yari ameze. Rimwe nigeze kumuhana yandakaje yihaye kunsuzugura, kuko narinzi ko nawe ntacyo aricyo nubwo yari major ndi caporali. Ntiyatinyutse kunyishyura kumugaragaro, ahubwo yaranyegereye anyongorera igitutsi, ndamuseka. Uko twakomeje kujya duhura naramwize nkajya nikorera ibyo nshaka, nawe ubanza yarageze aho akabona ko ntacyo andusha, nyuma yo gushaka kumpimbirwa ho ngo nawe abe umugabo. Yandutaga gusa iyo yambonaga nko kubitaro twafashe tukabimuha ngo avure abarwayi, akambaza icyo nkora aho, nkigendera, nanjye sinarwaraga. Uyu kumushyira muri uyu mwanya ni ukumuhemukira, ni magorwa, uriya ni umuntu w’umuganga waje agwa mu gaco k’ingegera, aba aho atazi iyo bigana none bari kubimukururiramo. Ayo nayo ni amayobera ya FPR.
Reba nka Nduhungirehe, nubwo abantu birirwa bamutuka ariko si umwana mubi ahubwo azira kutamenya kiriya kintu ngo ni FPR bakorera mo. Arambabaza kuko yari umwana ubona yari afite ubwenge, ariko baramubwiye ngo natange passport ye y’ububiligi arayitanga, atazi ko ayiguze umwobo Rusororo. Nka buriya aracyakora iki hariya?
Amayobera ya FPR ni menshi, hari nk’ubwo babazaga umwana w’umututsi winjiye mu gisirikali bati uje kurwanira iki? ati nje kurwanya bariya bahutu. Uwo yahitaga apfa, kuko atari azi uwo abibwiye, benshi bibwiraga ko umusirikali w’inkotanyi wese ari umututsi.
Ariko kandi kuri yi ngoma ya FPR, umuhutu aba ari hanyuma y’abandi, bashobora kwita umututsi igipinga cy’umuhezanguni n’abahutu bamwe bakabyemera, ariko ndakurahiye uko byamera kose, umututsi aba aruta umuhutu muri kiriya gihugu, ni na cyo gituma uzasanga hari abantu bamwe b’abahezanguni muri FPR, bazi ko bahejeje abantu kuko bazi iryo banga. Nabo ntibakamenye ko hejuru yabo hari abandi babareba, ndetse bari mo n’abahutu bazwiho ubututsi. Ibyo bigatuma yarababereye amayobera. Uko urushaho kugenda wigira inyaryenge ni ko dossier yawe igenda ikomera, kuko utazi FPR ni nde, FPR ni iki?
Hari nk’abantu bajya bihanukira bati Jeanette Nyiramongi ni igikomerezwa, arica agakiza. Niba hariho umuntu wagowe, ni uriya mugore! Ni indushyi nk’izindi, niba hari abagore yaba yariraririyeho, ntitwabigenderaho, ubwo yakoze inyungu za FPR nawe atazi iyo biva n’iyo bijya.
Niba uri muri FPR ukaba udashobora kureba kure kuyirusha, iruka, cika, yivemo. Niba utabishoboye, ntukumve amakuru, nujya no munama ujye uvunira ibiti mumatwi, wibere injiji iraho, uzasanga ariko kujijuka.
Ikintu cya mbere abantu bose bibagirwa, ntukigere ugaragaza ubwenge kuri FPR uko bwaba buri kose, ntuzigere utekereza ko ushobora kugira ubutunzi muri kiriya gihugu. Ibyo byombi ni rwo rupfu rwubikurikiye! Njya numva abantu bahangayikijwe n’ireme ry’uburezi mu Rwanda: icyo ni ikintu kidashobora kuzamuka kuko badashaka ko abanyarwanda bajijuka.
Ikintu cyiza kiriho ni uko FPR nayo itazi u Rwanda, itazapfa inarumenye, ni na cyo kindema umutima.
H.T.Sankara