Amashirakinyoma ku bya Nduwimana ufite ubumuga n’ibyo avuga byamubayeho mu gisirikare. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabagejejeho inkuru ivuga agahinda ka Nduwimana Cyriaque, umusore ukiri muto wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ariko akaba aherutse gusezererwa mu gisirikare kubera ikibazo cy’uburwayi. Uyu musore yavugaga ko yakuwe mu gisirikare kubera ibyo yabeshyewe n’uwari umuyobozi we, akanashimangira ko ntacyo yafashijwe n’ingabo mu burwayi bwe, nyamara hari andi makuru yamenyekanye agaragaza ko hari ibyo afashwa ndetse ko hari n’ibindi ashobora gufashwa ariko we akaba yaragiye anyura mu nzira zitari zo.
Nduwimana Cyriaque w’imyaka 24 y’amavuko, amaze igihe afite uburwayi bwatumye anamugara ingingo, agenda mu kagare k’abafite ubumuga ndetse avuga ko kubaho no kwivuza ari ikibazo kimuremereye, akanashimangira ko yifuza guhura na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe kugirango amugezeho ikibazo cye.
Iby’uburwayi bwa Cyriaque ntibishidikanywaho, ndetse ibyo kuba yaravunikiye mu kazi ka gisirikare nabyo ni ko biri kuko yatangiye kugira ikibazo cy’imvune y’umugongo ubwo yari mu myitozo ngo yemererwe kuba umusirikare, aravurwa ariko biza kugenda byanga kugeza ubwo yamugaye. Gusa mu byo yatangaje, harimo ibyo yagiye ahisha yakorewe nyamara ubu aremera kubishimangira. Mu kiganiro kirambuye yari yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Ndumiwana yari yadutangarije ko hari akarengane yakorewe, nk’aho yavugaga ngo uwari umuyobozi we ubwo yajyaga mu butumwa bw’amahoro i Darfur, yakoze ibishoboka byose ngo amukuze mu gisirikare, akanagerakaho ko yajyaga amubwira ibintu byinshi birimo ko ari n’umwana w’interahamwe.
Ikindi yari yavuze, ni uko ngo atavuzwa kandi adafashwa ariko ibi byose, hari andi makuru agaragaza ko byaba byarajemo kubeshya no gukabya ndetse no guhisha amwe mu makuru y’ibyagiye bimukorerwa, hakiyongeraho n’amakosa ubu arimo gukurikiranwaho ko yaba yarakoze mu kwivuza kwe. Ikirenze ibyo byose, ubu aremera ko hari amafaranga ahabwa buri kwezi ndetse akanemera ko hari ubuvuzi yagiye ahabwa.
Hari byinshi ikinyamakuru Ukwezi.com cyahawe n’abantu batandukanye nyuma yo kubona inkuru yanditswe kuri Nduwimana Cyriaque, bigaragaza ibyo uyu wahoze ari umusirikare yahishe ndetse n’ibimukorerwa adashaka kugaragaza. Twegereye Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko ubusanzwe RDF itifuza kugira icyo isubiza ku byavuzwe byose ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko kubera uburemere bw’ibyavuzwe na Nduwimana yumva yabisobanuraho.
Lt Col Munyengango Innocent yagize ati: “We ubwe yiyemerera ko arwaye kandi akanagaragaza ko yasezerewe kubera uburwayi, ibindi byo kuvuga ngo bamujijije ababyeyi akomokaho, ni ibinyoma kuko kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda no kugisohokamo bica mu nzira zisobanutse kandi nta kuvangura, ibyo nawe avuga birumvikana ko nta shingiro bifite kereka niba yarasezerewe kubera uburwayi kandi atabufite. Twe mu ngabo z’u Rwanda ibyo avuga ntibihaba, yasezerewe kubera uburwayi kandi bikurikije amategeko. Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda rirasobanutse kandi ibyamukorewe bikurikije iryo teka. Ibindi yifuzaga gufashwa, nta baruwa n’imwe yigeze yandikira ubuyobozi agaragaza ikibazo cye kandi ibintu bigira inzira binyuramo (administration process), ahubwo mwe nk’abanyamakuru mwazamugira inama kuko ushaka kubonana n’umuyobozi runaka wese, arabisaba bikanyura mu nzira zagenwe, ntabwo ushaka kugaragaza ikibazo cye ajya kuri Minisiteri ngo avuge ko agomba kurara abonanye na Minisitiri atarigeze anandika asobanura ikibazo afite, mumugire inama azandike ikibazo cye bagikurikirane niba hari ibindi akwiye guhabwa birenze ibyo yahawe, ababishinzwe babisuzume.”
Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda
Ingingo ya 85 y’Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, isobanura ko uburwayi buri mu mpamvu zo gusezererwa ku kazi ka gisirikare. Iyi ngingo igira iti: “Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera afite ububasha bwo gusezerera umusirikare wese ufite uburwayi bukomeye cyangwa ubumuga hashingiwe kuri raporo y’akanama k’abaganga. Umusirikare wese usezerewe kubera impamvu z’ubumuga ahabwa pansiyo y’ubumuga nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ubwiteganyirize bw’abakozi.”
Ibiteganywa n’iyi ngingo, Nduwimana Cyriaque yarabihawe nk’uko byemezwa n’Umuvugizi w’Ingabo, ndetse ubwo umunyamakuru yabazaga uyu Nduwimana niba koko yarabihawe akaba afite n’ibindi agikomeza guhabwa, nawe noneho yabishimangiye. Ubwo Nduwimana Cyriaque yasezererwaga kubera uburwayi, yahawe imperekeza ingana n’umushahara mbumbe w’amezi 24 nk’uko amategeko abiteganya. Kuva ubwo kandi, ahabwa buri kwezi pansiyo y’ubumuga nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ubwiteganyirize bw’abakozi, hanyuma akaba anishyurirwa imiti n’ibindi atanga mu kwivuza, byose akajyana inyemezabwishyu yabyo ku kigo cy’ubwiteganyirize (RSSB) bakamusubiza amafaranga yabitanzeho.
Icyakoze Nduwimana Cyriaque kuba avuga ko hashize igihe hari amafaranga adahabwa na RSSB, bishobora kuba birimo ukuri ariko bikaba byaratewe n’uko hari ibyo iki kigo kimukemangaho nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com abishimangira. Hari ibaruwa Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kubonera kopi, yanditswe n’umuyobizi wa RSSB tariki 5 Ukuboza 2017, yandikira umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare i Kanombe, amusaba ngo hakorwe iperereza ku byo iki kigo gikeka ko ari amanyanga, aho Nduwimana Cyriaque ngo yaba afata imiti imwe n’imwe itajyanye n’uburwayi afite, bigakekwa ko yaba afite abandi ayiha cyangwa akaba ayigurisha. Ibi rero bikaba bishobora kuba byaratumye hari amafaranga RSSB itinda gusubiza Nduwimana Cyriaque mbere yo kubanza gusuzuma niba nta manyanga akoresha mu gufata imiti.
N’ubwo ariko bigaragara ko hari ibyo Nduwimana Cyriaque yaba yaragiye akora mu buryo budaciye mu mucyo, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwo buvuga ko buha agaciro umunyarwanda wese n’uwahoze mu ngabo by’umwihariko, bityo ko igihe cyose yazagaragaza ikibazo cye mu nzira ziboneye ntacyazatuma adafashwa nk’uko bigenda ku bandi bose.
Source: Ukwezi.com