Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amagambo akomeje gukwirakwizwa n’abanyepolitiki n’abihayimana muri RDC, ku cyiswe ‘balkanisation’, ashobora kubyara ihohotera n’urwango rwibasira abantu badakomoka mu gihugu kimwe (Xenophobie).
Abakurikiranira hafi politiki yo mu biyaga bigari, bakomeje kumva ijambo ‘balkanisation’, rihora mu kanwa k’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Barivuga bashaka gusobanura ko u Rwanda rushaka kwigarura Uburasirazuba bwa RDC, bagamije kubiba urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Imvugo ‘Balkanisation’, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.
Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .
Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko nta mushinga u Rwanda rufite wo kwigarurira Uburasirazuba bwa Congo, dore ko atari n’ubwa mbere amagambo nk’aya avugwa.
Mu myaka yashize byavuzwe ko u Rwanda, Uganda, u Burundi, bishaka kwigarurira RDC, bigakora ubwami bw’aba-Hima. Amb. Nduhungirehe avuga ko ibi ari ugushaka uwo begekaho ibibazo byabo, ndetse n’abayobozi bashinjwa kubiteza bakagerageza kubyikuraho.
Amb.Nduhungirehe avuga ko ibya “balkanisation” muri iki gihe byatunguranye kuko byaje mu gihe Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, arimo kugaba ibitero bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kuzahura umubano n’u Rwanda.
Ati “Ahubwo twavuga ko iyo mitwe yitwaje intwaro ari yo yigaruriye Congo kuko igice cy’Iburasirazuba yakigaruriye igahohotera abaturage, igatwara umutungo kamere wabo, ikica, igafata ku ngufu”.
Impungenge zikomeye kuri ‘Balkanisation’
Perezida Tshisekedi aherutse kubwira abanye-Congo baba i Londres ko mu gihe cyose ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.
Ati “ Mu gihe cyose ndi Perezida wa RDC, nta na santimetero n’imwe igihugu cyacu kizamburwa. Izi ni inkuru z’ababuze ibyo bavuga. Ubwo twari mu badashyigikiye ubutegetsi, ntabwo twigeze tubeshya abaturage ku ngingo y’uko hari abashaka kwigabanya igihugu cyacu.”
Amb. Nduhungirehe avuga ko iyo “balkanisation” iba ihari byari kuvugwa na Perezida atabaza Isi yose, ariko ni we wabaye umuhamya ko ‘hari ibikorwa by’urwango, by’ivangura byatangijwe n’abanyapolitiki n’abandi banzi bashaka gusenya igihugu’.
Ati “Ni ibintu biteye isoni kubona Karidinali n’abandi banyapolitiki ari bo babona “balkanisation” kandi abayobozi b’aho bavuga ntayo babona”.
Akomeza avuga ko ababivuga barimo Muzito, Cardinal Ambongo n’abandi bakwiye kwitondera ibyo bavuga kuko bishobora gutera ibikorwa by’ihohotera n’urwango rwibasira abantu badakomoka mu gihugu kimwe (Xenophobie).
Ati “Atari ukwibasira abanyarwanda cyangwa abandi banyamahanga, ahubwo hakabaho n’ibikorwa byibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari muri kariya gace”.
Yatanze urugero ku banyamulenge, avuga ko ari abantu baba muri Congo, bafite ubwenegihugu bwayo, bahari na mbere y’uko ibaho, ariko ugasanga hari abavuga ko abanye-Congo b’abanyamulenge batabaho ahubwo ari abanyarwanda bagiyeyo.
Ati “Iriya ni “Xenophobie”, kuko twabonye hirya no hino ku Isi ingengabitekerezo nk’iyi itangira gake gutyo, mu kuvangura no kwigizayo bamwe, urwango rukiyenyegeza mu baturage gake gake, “Xenophobie” igafata indi sura nyuma bikagira ubukana hakavamo impfu zidashobora kwirindwa”.
Nduhungirehe yasabye abanyapolitiki na karidinali kubiba amahoro n’urukundo bakirinda amagambo ahembera urwango.
Dr Aggée Shyaka Mugabe wari muri iki kiganiro, avuga ko icyiswe ‘balkanisation’, cyavuzwe na kera ariko ari ubwa mbere cyafata urwego kiriho ubu.
Ati “Mbere twumvaga babivuga ariko mu buryo budakaze ariko ubu byafashe indi ntera ku bwanjye mvuga ko biteye impungenge”.
Dr Shyaka avuga ko akurikije uko umubano hagati y’u Rwanda na Congo, umeze nta wari ukwiye kuvuga amagambo nk’ariya, icyakora agashimangira ko afite imvano mu bantu barwanya abavuga Ikinyarwanda.
Ati “Ndatekereza ko ‘ari imvugo z’urwango, zibibwa n’abantu nka Honoré N’Gbanda Nzambo-ko-Atumba, wari hafi ya Mobutu. Urebye amagambo ye kuri za YouTube, arwanya u Rwanda, abavuga Ikinyarwanda, usanga ari yo abikongeza”.
Umunyamategeko akaba n’inzobere ku burenganzira bwa muntu, Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yavuze ko kuba u Rwanda rurimo gushinjwa ‘balkanisation’ ya Congo, bifite umuzi ku bakoze Jenoside bahungiyeyo bakabiba urwango, ku bantu bo kwa Mobutu na Habyarimana, badakunda u Rwanda kandi bagifite ababashyigikiye.
Inkuru bifitanye isano: Baringa ku cyiswe ‘‘balkanisation’’ y’u Rwanda kuri RDC