Site icon Rugali – Amakuru

Nduhungirehe ave mu mwobo i Kigali ngo aje gucecekesha Mukashema Espérance na Radio Ubumwe tubirebere tutagira icyo dukora?

Nduhungirehe ave mu mwobo i Kigali ngo aje gucecekesha Mukashema Espérance na Radio Ubumwe tubirebere tutagira icyo dukora?

Harya Kagame azaducecekesha imbere mu gihugu tubyemere maze ashake no kuducecekesha no hanze y’igihugu nabyo tubyemere? Oya, igihe kirageze ngo abari hanze twereke abimbere mu gihugu ko tutazemera ko Kagame aducecekesha.

Ubu umwuzukuru wa Ngurube Nduhungirehe Olivier AKA Budome nkuko biri guhwihwiswa, aze mu Buholandi atangire ahige Madame Mukashema Esperance na Radio Ubumwe tubirebera gusa tutagira icyo dukora? Oya, Nduhungirehe Olivier, abari hanze nitwe twagobye kumucecekesha hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka ukuyemo bwa bugome bwa Kagame na DMI ye bwo kwica no kuroga.

Ntibyumvikana ukuntu Olivier Nduhungirehe yaza avuye mu mwobo i Kigali agatangira guhiga abantu mu burayi tukabirebera gusa. Ibintu byose ni amafaranga ni biba ngombwa iyo miryango y’uburenganzira bwa muntu ndetse na buri munyarwanda wese wiyumvamo kurwanya akarengane, bazashyireho ikigega kihariye maze dutange amafaranga yo gukoreshwa mu kumvisha Kagame na Nduhungirehe ko na nyina wundi abyara umuhungu.

Iyumvire hasi imwe mu migambi mibisha ngo yaba yaratumye Paul Kagame yiyemeza kurigata ikiboze maze akagarura Nduhungirehe Olivier akamwohereza mu Buholandi kandi yarashoboraga kumwohereza muri Senegal cyangwa muri Congo.

Francis Kayiranga

Exit mobile version