Inkuru ya Ndimbati ikomeje kuvugisha benshi. Hari benshi bibaza uburyo Ndimbati yafungwa mu gihe mu Rwanda bizwi ko hari benshi bakunda gusambanya abana cyangwa gufata ku ngufu. Gusa aho mu Rwanda bibera amayobera bikanatera urujijo nuko abantu bashinjwa cyangwa baregwa gufata abana cyangwa gufata ku ngufu, akenshi aba ari abantu ubona bafite uburyo bwo kuba bakwishakira abakobwa bakuze binyuze mw’ubwumvikane!
Ibuka ku byabaye kuri Gisupusupu bavuga ngo yafashe umwana, nyuma ngo Dr Kayumba yafashe umukobwa ku ngufu none dore na Ndimbati barashaka kumwikoreza urusyo rushyushye. Hagati aho ibi babikora biyibagije ibyo umuntu nka Musoni James yakoze asenyera ingo nyinshi z’abagabo, ibyo bavuga kuri Gen Kabarebe ngo wamaze abana b’abangavu abatera amada na Sida.
Iyi nkuru ya Ndimbati yabaye kimomo kubera Isimbi TV yanyibukije ibyo uyu munyamakuru Murungi Sabin yigeze gukorera umukobwa Ishimwe Diane akaza kubura bamaze kugirana ikiganiro azira ibyo yavuze bitashimishije agatsiko. Gusa abantu benshi ntibajya bibaza k’ubugome bwa Murungi Sabin wahemukiye Ndimbati bamwe bakamubonamo nk’umuntu mwiza. Twizere ko Ndimbati atazongera kwibeshya kuri Sabin na Isimbi TV kuko nubwo ntawashyigikira ibivugwa kuri Ndimbati biramutse aribyo koko, ariko ibyo Sabin yakoreye Ndimbati n’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.