Site icon Rugali – Amakuru

“NDI UMUNYARWANDA” ya Kagame twatahuye icyo igamije: ko ubutegetsi buguma mu ntoki ze n’agatsiko ke.

Nimuhorane Imana!

Intambara y’ubutegetsi yadukuyemo imena zitabarika, umugabo natanga ni amarimbi !

Abahezanguni b’Abahutu baravuga ngo “nitwe benshi, nitwe dufite amaboko yo kurugaburira no kurwubaka, ubutegetsi ni ubwacu”.

Abahezanguni b’Abatutsi nabo bakavuga ngo “nitwe beza, nitwe dufite ubwenge n’ubumanzi bwo kururasanira no kuruhigura, ubutegetsi ni ubwacu”.

Naho Kagame akitakuma ati “jyewe sindi umuhutu, sindi umututsi, ndi umunyarwanda.” Gusa iyo “ndi umunyarwanda” ya Kagame ntitwatinze gutahura icyo igamije : ko ubutegetsi buguma mu ntoki ze n’agatsiko ke.

Ni uko aho aboneye ko iyo nimero ya “Ndi umunyarwanda” tuyiharurutswe ahagurukana umujinya ati “Ndi Imana mwese mukesha ubugingo, muhumirize mbayobore, kuko mwa batutsi mwe muriho kuko nahagaritse jenoside, naho mwa bahutu mwe muriho kubera imbabazi zanjye nagombaga kubatsemba nyuma ya jenoside”.

Ikibazo ni uko iyo jenoside ikugize imana ari wowe Kagame wayiteje. Bakundarwanda, bavandimwe, dukwiye kwima amatwi abahezanguni aribyo tukabakura mu mishinga yacu, maze twese tugahuza ingufu uyu Kagame wigize kagarara tukamusezerera. Nimuhaguruke !

Dr Biruka, 13/08/2019

Exit mobile version