Dushimire urubyiruko rwabonye ko Leta iriho itavugira abanyarwanda bose bagafata iya mbere mu kwbuka bose. Intambwe bateye niyo gushyigikirwa nabaharanira ubumwe bw’abanyarwanda bose. Kizito rwose n’intwari yamennye amaraso ye agamije ineza ya bose.
Kuki Kagame asuzugura abagabo bitwa ko bamufasha mu kuyobora? Umugabo nya mugabo n’uwanga agasuzuguro ko kugaraguzwa agati, abahindura nkuhindura amasogisi. Wagira ngo u Rwanda nta bagabo rukigira!
FPR imaze guta ibaba nyuma y’imyaka 26 itarabasha kuzana Amahoro mu gihugu. None ubwoba batewe n’uko urubyiruko rwasobanukiwe ko amacakubiri ntaho azabageza maze bahitamo kutarebera amahano bahitamo gufata icyemezo cyo gutera ikirenge mu cya Kizito Mihigo bati “Ndi umuntu ibanzirize ndi umunyarwanda”
Urubyiruko hutu tutsi bose bati “amacakubiri FPR itwubakomo ntacyo atubwiye!!! (on s en fout)
Ngiyi intero izaca inzigo!” FPR na Kagame bashatse bazinga akarago kuko urubyiruka babahagurukiye.
Rubyiruko mukomereze aho n’ubwo inzira ikiri ndende, ariko hagora intango. Ubumwe ubutabera n’ubwisanzure bw’abanyarwanda niyo ntango y’amahoro arambye y’u Rwanda. Bityo rero abashaka gutura u Rwanda nta mbogamizi z’intambara, bagomba guharanira ibyo.
Kwibuka ntibigomba kuba ubwoko bumwe kandi kuvuga ko n’abahutu bishwe bibabaza abarokotse Jenoside. Twese turi abanyarwanda naho ayo moko “on s en fout”.
Hari umugabo bafatanye inkweto baramurasa, hariho n’umusore wari utwaye moto abaporisi baramurashe ngo yaparitse ahadakwiriye, abo abapolisi b’u Rwanda barasa ni benshi ntawababara. Porisi y’ u Rwanda ikunda kurasa abaturage ikabesha ngo ko bari bagiye kuyirwanya. N’ukubera iki batabarasa ku kaguru? Uwo mugore barashe afite inda yaratuye hafi ya Musanze yaragiye guca inshuro muri Uganda.
Urubyiruko ruti “Turi urubyiruko rushaka ejo hazaza heza. Bariya basaza baradushuka bagatuma turyana kandi ntacyo byatumarira nta naho byatugeza. Ubutumwa Kizito Mihigo yasize tuzabukwiirakwiza hose kugeza ho abahezanguni bakutse amenyo urugendo rwa Kizito Mihigo tukarusoza”.