Site icon Rugali – Amakuru

Ndi Sankara Ndi impirimbanyi y’Impinduramatwara

Narahiye kuva mubuto bwanjye kutazigera ngambanira umutima nama wanjye, kutazasimbuza ubwoba, ubutunzi cyangwa ikindi kintu icyaricyo cyose ukuri nzi kandi mpamanya numutima wanjye, kutazarebera akarengane nabarengana aharihohose mugihe icyaricyo cyose kabone niyo nabizira, inyungu zigihugu cyanjye ziza imbere yabyose, ahazaza hurwambyaye hafite agaciro kuruta ubuzima bwanjye, amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, abacu twabuze, akababaro twakuriyemo amacakubiri hagati y’Abanyarwanda ntidushobora kwemera ko byazokama abazadukomokaho mubisekuruza byinshi birimbere. Harageze ko dutsinda ubwoba tugaharanira ukuri.

Nsabimana Callixte Sankara arazira iki? Iyimfubyi yacumuye iki? Guharanira uburenganzira bwabakandamijwe? Kwigisha ko abanyarwanda turi umwe kdi tugomba kubaho tureshya murwatubyaye? Numvise ntagumya guceceka mbona uyumusore mugenzi wanjye Intwari ikwiye gushimwa ajya kubambwa n’abagome.agaciro kubuzima si ingano yimyaka tubaho, ahubwo nibikorwa byacu mugihe tumara kuriyisi.

Sankara sizonyama namaraso mubona suwomubiri mumaze iminsi mubabaza mushinyagurira Sankara nibitekerezo byurukundo rwigihugu, ibitekerezo byifuza urwanda Rwiza ibi ntibizabura mumitima yacu ingoma ibihumbi. Gupfa ushakira ineza igihugu nibyagaciro cyane gusumba kubaho urebera inkozi zibibi zigihekura. Harakabaho abasore n’inkumi ba FLN nizindi mpirimbanyi zitanga ubutitsa ngo ingoma yigitugu ya FPR _Kagame isezererwe i Rwanda

#Ndi Sankara #Ndi impirimbanyi y’Impinduramatwara

Kabeja Luther

Exit mobile version