Site icon Rugali – Amakuru

Minisitiri Uwizeyimana aremeza ko yahindutse

Minisitiri Uwizeyimana

Minisitiri Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamufashije guhinduka, nyuma y’ibihe yagize arwanya Leta y’u Rwanda ariko akaza kwitandukanya n’ibyo bikorwa, ubu akaba ari umwe mu bagize Guverinoma.

Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri Uwizeyimana ni umwe mu batanze ikiganiro mu ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu.”

Uwizeyimana yavuze ko mu banyapolitiki usanga bafite imitima “wagira ngo ifite icyumba na salon”, bakagira ibyo bemera bavuga, bitandukanye nibyo batekereza, ibintu asanga bidakwiye muri iki gihe.

Yagarutse ku gihe yari umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda aba muri Canada, ndetse yagiye yumvikana kenshi anenga ubutegetsi bwarwo, nubwo nyuma yaje kubwiyungaho.

Yagize ati “Umuntu ashobora kwibaza ati ‘ariko Evode wo muri BBC na Evode wo muri Minijust bapfana iki?’ Ni ikibazo wenda wakwibaza […] Icyo gihe, nimwe mwaca urubanza, ntabwo ari njyewe. Perezida Kagame aza i Toronto muri Rwanda Day, yavuze imbwirwaruhame yatumye njya gushaka itike ya kare. Yaravuze ngo abahashye ubwenge, abafite amafaranga, abahashye ubwenge mubuzane turabushaka, abahashye ubushobozi turabushaka, ariko abahashye imico mibi muyigumane hano.”

“Nisanga mu bantu bahashye ubwenge nibazaga ko burimo gupfa ubusa. Kuko hari abantu, warebaga ibyo ukora, njye nkunda kwikorera isuzuma nkavuga ngo muri iyi myaka itanu ngeze hehe? Urwanya leta, ese ndi njyenyine, hari abo dufatanyije se, rimwe ugasanga n’abantu bashaka ko usobanura ibidashoboka, n’amakosa bo bakoze n’iyo politiki utarayijyamo cyangwa utaranavuka bagashaka kubigushyira ku mutwe ngo ni wowe uzi gusobanura ibintu.”

Uwizeyimana yavuze ko nyuma yo gutaha mu Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamufashije cyane nubwo hari abashaka kuyihinduriraigisobanuro.

Yakomeje ati “Abantu basobanura Ndi Umunyarwanda, iyo bashaka gukabya bamwe bayihindurira kamere bakavuga ngo igamije kwemeza abahutu ibyaha batakoze. Ariko si byo. Ndi Umunyarwanda njyewe yaramfashije nk’umuntu, kandi ni yo mpamvu mvuga ngo njyewe ndi igipimo cy’uko umuntu ashobora guhinduka, cyane cyane iyo ashobora kwisuzuma akareba ibyo akora, akavuga ati ‘ibi bintu, ubwenge mfite, reka ndebe ko nagira icyo nkora kandi hamwe n’abandi.”

“Perezida turi i Toronto yaravuze ati ‘ntabwo twasubiza inyuma ibihe’, nanjye nsaba niba ntawe uzanyishyuza ibya kera. Ntabwo twasubiza ibihe inyuma ariko dufite ubwenge bwo kugena ejo hazaza heza.”

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza giha amahirwe buri wese, gishobora kubabarira kandi gifite ubuyobozi buhamye.

Mu kugaruka ku mwanzuro yafashe yagize ati “U Rwanda ni igihugu wavuga ngo kirakinguye, u Rwanda rurakinguye ariko ntirurangaye. Wisunga umugabo mbwa mugakubitira hamwe. Burya niko bimeze.”

Hari abayobozi bafite impu nyinshi

Minisitiri Uwizeyimana yanagarutse ku myitwarire y’abayobozi bamwe na bamwe usanga batavugisha ukuri, kandi inshingano barimo n’ibyemezo bafata bigira uruhare mu kugena ejo hazaza h’igihugu.

Yagarutse ku kinyoma gikunda kuba mu bayobozi ugasanga kigeze no mu baturage, nubwo atavuga ko ari “ihame”, ngo hato atagwa mu mitekerereze ya ba Reyntjens (Filip) na ba Pierre Péan.

Ati “Hari n’igihe duhura n’umukuru w’igihugu akaba ahari, nkareba uburyo dukora na ba Minisitiri mu matsinda atandukanye, tukagira ikintu twemeranya tukavuga ngo tuzakijyana mu nama n’umukuru, mukabyumvikana mukabirangiza.”

“Noneho Nyakubahwa yakigeraho, umuntu agapima ikirere akareba aho umukuru igihugu w’igihugu yerekeza, ugasanga afashe ijambo ngo ‘Nyakubahwa nanjye niko mbibona ahubwo bagenzi banjye nabonaga ari bo batabyumva neza. Kandi ugasanga n’icyo gitekerezo uwo muntu ni we wakizanye. Nta mazina ndi buvuge, aho bantu aha barahari.”

Icyo gihe ngo umuntu aho kwifatanya n’abandi bitewe n’uko babona ibintu kimwe, wenda mukaba mugiye guhindura icyemezo mwafashe nyuma yo guhabwa umurongo, ugasanga undi we arimo kugerageze guhuza igitekerezo cye n’icy’umuyobozi cyangwa uwatuma uhura n’ingaruka runaka.

Uwizeyimana yakomeje ati “Umuntu uramureba gutya ariko imbere harimo abandi nka batanu. Ibi bintu rero usanga ari ikibazo gikomeye muri sosiyete yacu cyangwa muri politiki yacu.”

Yahise atanga urugero kuri Perezida Habyarimana mu nama ya MRND uburyo ba perefe bagendaga bamubwira ibibazo biri muri perefegitura bayobora, yishima mu mutwe, aza kugera kuri umwe abona ko Habyarimana yarakaye, we aterura ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abanya-Gisenyi bantumye ngo mbwire umubyeyi ko nta kibazo bafte.” Uretse uwo, ngo abandi baperefe nyuma barirukanwe.

Ati “Nk’uko Perezida Kagame aheruka kubivuga, u Rwanda rugomba kugira amahame rugenderaho, ku buryo niba « uri umuyobozi upima ikirere, utekinika imibare ukabeshya, bidashoboka ko igihugu cyabasha kugira ya mahame.”

Exit mobile version