Hari ikibazo abantu benshi barikumbaza kuri proposition yanjye kubutabera nyuma ya Kagame.
1. Njyewe nunva urwanda rwafata umurongo usa n’uwa South Africa Truth and Reconciliation.
2. Proposition yanjye ko Kagame atafungwa cyangwa ngo bamwice ntabwo ishingiye kuguhendahenda Kagame kurekura ubutegetsi; n’ibintu nemera nunva bishobora guhindura umuco mutindi wa politiqye y’Urwanda.
3. Hari ibintu mbona by’ihutirwa mubutabera niba dushaka kubaka igihugu twese twebonamo;
( i) Murebe abantu batagira ingano barenganiye muri Gacaca; abenshi bafungiwe ubusa. Abo bantu bagombye kurekurwa ntamananiza kandi Leta igashiraho ikigega cy’ukubafasha kubasubiza mubuzima busanzwe.
( ii) abantu banyazwe amasambu yabo ngo kubera gushira mubikorwa zamanza barenganiyemo ngo ni Gacaca. Bose bagombye gusubizwa utwabo
( iii) Abantu Kagame yanyaze utwabo yubaka empire ye y’ubucuruzi .. bose bagombye kubisubiza utwabo …
( iv) gufungura ntamananuza abantu bafungiye ubusa bahimbiwe ibyaga kugirango Kagame akomeze ingoma y’igitugu
Urwanda rukombye guhabwa iyindi direction hapana ubuyobozi bushingiye kubugizi bwanabi…
Amategeko na institutions zose zashizweho kugirango akarengane gashinge imizi bigobye kuvaho ntamananiza.