Site icon Rugali – Amakuru

Ndemeranya na Paul Kagame kuko ntibari kumuhitamo iyo aza kuba atujuje ibyo bakurikiza!

Kagame aravuga ukuri kuberako bamuhisemo kuko yari yujuje ibyo we avuga baba bashaka. Nizere ko intore zitarakara ngo nciye inka amabere nita intore izirusha intambwe igikoresho abazungu basanze cyujuje ibyangombwa Paul Kagame we yivugira bakurikiza iyo bahitamo uwo bazakoresha.

Reba nawe aho Paul yivamo akatubwira impamvu bamuhisemo ariko nakomeza kwica abacu, kubafungira ubusa cyangwa kubashimuta bazahitamo undi uzi ubwenge kumurusha. Kandi niba utabyumva kimwe nanjye singombwa ko ubinziza ahubwo kutabona ibintu kimwe ni kimwe mu bintu tugomba kwimenyereza nk’abanyarwanda mu gihe Paul Kagame uhora ashaka kumva indirimbo yinjyana imwe aba bazungu bazaba baramusutse hasi:

Exit mobile version