Site icon Rugali – Amakuru

Ndemeranya na Doreen Umwiza kubijyanye urupfu rwa Kagame

Perezida Kagame

Hari abantu bakunda kumbaza inbox aho mpagaze ku bivugwa ko Kagame yapfuye, ndashaka kubasubiza muri iyi post.

Kuba nabona ibitandukanye nawe, ntibingira umukozi wa FPR, kuko nahemukiwe n’ubutegetsi bwayo kurusha uko mwabitekereza, ndamutse ntanze n’ubuhamya hari abarira, rero natanga n’ubuzima bwanjye aho kuyikorera.

Ibijyanye n’urupfu rwa Kagame, bakunda byo gukoresha amafoto ya kera cg hakagira ibyo bacura (fake) ikindi yagiye asubika gahunda zimwe na zimwe yagombaga kugaragaramo bikaba byatuma umuntu atekereza ko ubuzima bwe butameze neza.

Amakuru mfite ntashidikanyaho ni uburwayi bwe, ikindi video yagaragaye mu muhango wo kwita izina (yari pre-recorded) yagaragazaga ko afite intege nkeya, kdi nayirebye nyitondeye.

Ntacyo byamarira kubeshya kugira ngo munkunde, ariko Kagame ariho ni muzima, napfa nabwo nzabivuga.

Urupfu rw’umukuru w’igihugu si ikintu cyoroshye cyagirwa ibanga bigakunda, ku buryo abagize gouvernement bose bahurira muri cabinet babika iryo banga ntibaribwire abagore babo, cg abavandimwe.


Iyi si ifite inzego z’iperereza zo hejuru harimo CIA, MI6, Mosad etc kdi ziba zinakorera imbere muri za leta nko muri Africa.


Ikindi abanyarwanda benshi nanjye ndimo bafite abantu bagera ku makuru yo mu mbere muri FPR ku buryo tutabiyoberwa.


Birumvikana hari abatishimiye ibyo mvuze, ariko aho kukubwira ikinyoma kigusetsa nakubwira ukuri kubabaje.

Doreen Umwiza

Exit mobile version