Aho Igitabo cya Aimable Karasira nticyaba aricyo kizakurikira icya Michela Wrong kuri version nshya ya Jenoside?
Karasira ati icyo ngiye ngushyiramo ingufu n’igitabo cyanjye. Igitabo Aimable Karasira ngo yatangiye kwandika kikaba kenda kurangira ngo uretse ko hari ibintu bishya birikumabaho muri iyi minsi agomba kongeramo yatanze urugero nko kwirukanwa ku kazi akavuga icyo yazize. Aimable Karasira akaba avuga ko atazigera agitangaza ari mu Rwanda ngo kuko ibyo yavuzemo bihabanye n’ibyo RIB yamubujije gutangaza kuri Jenoside. Aimable Karasira nawe afite version nshya kuri Jenoside nk’uko Michela Wrong nawe yavuze kuri version nshya ya Jenoside. Yavuze ko ashobora kugiha abantu kikazatangazwa igihe azaba atakiriho nk’uko byagenze ku gitabo Intwari Kizito yasize yanditse. Cg kikazatangazwa igihe azaba yaravuye mu Rwanda aho ubutabera bwo mu Rwanda butazamukurikiranayo.
https://www.youtube.com/watch?v=SNgCsH3eskY&feature=youtu.be
Impamvu Aimable Karasira avuga ko ubutabera bushobora kumukurikirana aramutse asohoye icyo gitabo ke akiri mu Rwanda n’uko igitabo ke kivuga ukuri kwe ukuri abona ngo kandi gutandukanye na version y’u Rwanda ku byerekeye Jenoside. We aravugamo ukuri kwe abona ati iyo uvuze ko abantu aba n’aba bapfuye uba upfobeje Jenoside. Ati hagombaga gupfa bamwe abishi nabo bakaba bamwe gusa. Yavuze ko hari abo yahaye kopi ko baramutse bamwishe cg bamufunze cg ahunze aribwo bazagitangaza.
Aimable muri iki kiganiro yatanze ubutumwa bukomeye harimo n’ibisobanuro impamvu ibiganiro bimwe biba byemejwe guhitishwa ngo ariko abakunzi be ntibakabigendereho ngo bamucikeho ngo aracyabizeye kandi anabashimira kuko bamufatiye rinini. Hari akantu yongeyeho karanyura ngo ibiganiro byo « kuruhande bitari ibye abakunzi be bazajya babivumbura » ko afite uburenganzira bwo gutangaza ibiganiro bye ntawe umukomye mu nkokora. Bavuga menshi hakumva beneyo!