Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi yanenze uburyo ubutegetsi bwa Nkurunziza bwitwara ku Rwanda. Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi, yanenze uburyo ubutegetsi burangajwe imbere na Pierre Nkurunziza bwifata mu kibazo bufitanye n’u Rwanda, bugakomeza kuvuga ko rubushotora aho gukemura ibibazo bufite.
U Burundi bukomeje guhangana n’ingaruka z’ibibazo bya politiki, byafashe indi ntera mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga manda yafashwe nk’inyuranyije n’Itegeko Nshinga, bifata indi ntera ubwo itsinda ry’abasirikare ryageragezaga guhirika ubutegetsi ariko uwo mugambi ukaburizwamo.
Ibyo bibazo byashyizwe ku Rwanda, ndetse rukomeza gutwererwa kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko “bwatewe n’u Rwanda.”
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Iwacu, Domitien Ndayizeye yanenze imyifatire y’u Burundi muri iki kibazo. Uyu mugabo w’imyaka 68 yayoboye u Burundi kuva mu 2003 kugeza mu 2005. Yasimbuye Buyoya nyuma yo kumubera Visi Perezida mu mezi 18, aguma muri izo nshingano kugeza asimbuwe na Nkurunziza muri Kanama 2005.
Yagize ati “Ikibabaje ni uburyo abayobozi bariho uyu munsi bafata ikibazo dufitanye n’umuturanyi wacu wo mu majyaruguru y’Akanyaru. Usanga bihuta cyane. Reba nk’uburyo urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD ruba ruri mu mihanda rutera hejuru mu mvugo zamagana u Rwanda cyangwa abarwanashyaka b’ubutegetsi bigaragambiriza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Ibi bintu ntabwo bihesha icyubahiro igihugu cyacu na gato ahubwo bigaragaza ikibazo gihari.”
Ndayizeye yavuze ko ubusanzwe u Burundi bwakabaye busaba ibiganiro ku kibazo gihari, kigashakirwa umuti kikava mu nzira.
Ati “Igisubizo cyiza ku kibazo nk’iki ni ibiganiro. Nk’urugero, nta kintu kibuza ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi kuba batumanaho. Ubwo nari ku butegetsi, byari bihagije kuzamura ibiganiro kuri telefoni n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ngo hakemurwe ibibazo bikomeye cyangwa byoroheje hamwe n’umuturanyi wacu wo mu majyaruguru.”
“Ni muri ubwo buryo ibibazo twagiranaga bitakeneraga ko rubanda babyinjiramo. Byongeye, kuba ubu bwumvikane buke bushingiye ku bibazo biri imbere mu Burundi, abayobozi bacu mu nzego za politiki bagomba gushaka uko babikemura mbere yo gushaka ibiganiro n’u Rwanda. Aha mpita natekereza ku bihumbi by’Abarundi bahungiye mu Rwanda nyuma y’ibibazo byo mu 2015.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurirwa impunzi 73.327 z’Abarundi nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ribigaragaza.
Ndayizeye yanabajijwe ku itegeko riheruka gutorwa mu Burundi, rigena uduhimbazamusyi ku mukuru w’Igihugu nyuma yo gusoza imirimo ye, bihesha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza na Melchior Ndadaye guhabwa miliyari imwe y’amafaranga y’Amarundi n’inzu igezweho izubakwa aho bifuza.
Ni itegeko Ndayizeye avuga ko ritandukanya ibintu bibiri; icya mbere ni ukuba umuntu yaragiye ku butegetsi atowe n’abaturage cyangwa niba yaragiyeho ahiritse ubutegetsi.
Yakomeje ati “Ku bwanjye Umukuru w’igihugu ntabwo akwiye gufatwaho umwanzuro hagendewe ku buryo b yageze ku butegetsi niba, ahubwo hakwiye kurebwa ibyo yakoze aburiho.”
Ibyo ngo biterwa n’uko umuntu ashobora kujya ku butegetsi atowe n’abaturage ku majwi atangaje, ariko akabupfusha ubusa ku buryo mu myaka itanu cyangwa icumi nta kintu gifatika yaba yarakoreye abaturage.
Yakomeje ati “Gushaka kwita ku matora, ku buryo umuntu yabaye Perezida, ni ugufata ibintu nabi. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, perezida ntabwo atorwa n’abaturage, atorwa n’ababahagarariye kandi bakavuga ko bafite demokarasi ya mbere ku Isi!”
Indi ngingo ya kabiri y’itegeko rishya ni ukuvanaho umwanya w’ubusenateri bw’ubuzima bwose ku muntu utaratowe n’abaturage.
Ndayizeye yakomeje ati “Njye icyo ntindaho ni uko inshingano z’umuntu wahoze ari umukuru w’igihugu atari ukugenda ngo atore amategeko, ahubwo ni ugutanga umusanzu we mu bikorwa binyuranye haba imbere mu gihugu no hanze yacyo, aho bakeneye kungukira ku bunararibonye bwe nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu. Naho ku bijyanye n’amafatanga ateganywa n’iri tegeko, hari byinshi rifuze.”
Nyuma yo gusoza inshingano ze, Ndayizeye asigaye akora ubucuruzi butandukanye. Gusa yakomeje no kuba hafi ya politiki, kuko mu biganiro byahuje Abarundi nyuma y’umwaka wa 2015, yabigizemo uruhare nk’umujyanama wa Benjamin Mkapa wari umuhuza.
Domitien Ndayizeye yanenze uburyo ubutegetsi bw’u Burundi bwitwara ku Rwanda
Igihe.com