Site icon Rugali – Amakuru

Ndashimira ijisho rya rubanda ku buryo buhebuje

Ivumburwa ry’abagambanyi ba rubanda bakomeje kudindiza ukwibohoza ryakozwe neza n’ubuhanga buhanitse. Habonetse ibimenyetso simusiga kandi hakoreshejwe ingingo zirumana ku buryo ntarabona uvugako bamubeshyera. Ibi ni ibintu byo kwishimira biri gukorwa n’abantu banze agasuzuguro k’ingoma mpotozi y’umwega Paul Kagame na FPR.
Ndasaba ijisho rya rubanda gukomeza umurava kuko urugamba rwo gukura urumamfu mu ngano rurakomeje. Ubushishozi n’ubwitonzi bigume kuranga abasore n’inkumi biyemeje gushyira ku karubanda abagambanyi. Ibi bikorwe ibimenyetso simusiga byegeranywe ku buryo uzatera hejuru azabona nibyo atatekerezaga. Ineka ni rikomeze maze abiyemeje kururwanirira babone urubuga rwo kwivuna umwanzi.
Ukuri kuzatsinda ikinyoma kandi ba rusahurira mu nduru nta mwanya bazahabwa.
Donat Gapyisi

Exit mobile version