Buregeya Ahmed
Ndarangisha u Rwanda
Urwanda rw’abanyarwanda
Urwanda rw’umunyarwanda
Urwanda rw’abarugenda
Urwanda rw’abarusura
Urwanda rw’abari munzu
Urwanda rw’abari hanze
Urwanda ruduha ituze
Rutuwemo n’abatunze
Rwubaha n’abatonze
Ruhumuriza abashonje
Ndavuga urwanda umwami atuje
Uwo mutungo we ukaba abarwo:
Abaruvuka n’abarutuye
Ndavuga umwami uyu ugaba ituze
Uhumuriza akanagwa neza
Akazira icyasha cyica ab’iwe
Akabona bose basa bareshya
Ntabasumbanye ku mbehe
Ntabaheze mu rugo iwabo
Ahubwo rwose n’abarumbye
Akababonamo intama nziza
Zahanurwa zikaba indatwa
Ndavuga urwanda uru rutabeshya
Ngw’amajyambere akataje
N’amashuri ngo kuri bose
Cyangwa ubumwe burimbanye
Byahe byokajya ari baringa.
Ngaho ngwino nawe umbwire
Harya imihanda twese tuzi
Kigali-Gatuna ugana I Bugande
Kigali-Kayonza-Kagitumba
Kigali-Kibungo ugana I Rusumo
Kigali_Butare ugana I Rusizi
Kigali-Ruhengeri ujya I Gisenyi
Harya iyo yose yakozwe na nde?
Mbwira rwose iyakozwe n’uyu
Uretse Kicukiro-Bugesera
Gitarama-Kibuye utamara umwaka
Butare-Akanyaru ugacura inkumbi
N’uyiteranya uzambwire
Niba ihwanye wenda n’umwe
Mu yo twavuze yahabanje
Nyamara rwose abafite amaso
Bazi rwose akamaro kayo
Harimo iharirana n’abandi
Rituma biyungura ubutunzi
Rikanabongereza umubano.
Uti “Erega dufite amashanyarazi”!
Ni akumiro ndakubwiye.
Nawe undebere iyi sabukuru
Y’amacumi abiri arengaho ibiri
Ntawe umara kabiri mu nzu
Atarimyoza ng’ubu uragiye
Ndavuga umuriro w’amashanyarazi
Ariko reka njye nguhe impamvu:
Ntaruka yahaga iyo Mukungwa
Gihira ikiyambaza Gisenyi
Bikunganirwa na Rusizi
Ifite iya mbere n’iya kabiri
Ndetse n’utundi duto tutazwi
Nko kwa Burugwe iyo mu Ndiza
Bigahurizwa hamwe byose
Bigacanira abarutuye
Ng’aho mbwira ibyiyongereye?
Aya methane yarananiranye
Naho Rukarara ntiwareba
Uko bukeye n’uko bwije
Tubarurirwa abayibye
Nk’irushanwa ritagira utsinda
Nyamara Rudashishwa mu kunyomeka
Akaduha insinga ahantu hose
Zikadutwara n’amafaranga
Tukazikwiza mu mazu yacu
Ariko kandi ari nk’imitako
Igira umuriro rimwe mu kwezi
Erega abahanga bazi neza
Ko utatanga udafite rwose
Mbere yo kongera gutanga
Ubanza kongera gutunga
Uti aho ndumva ho nkumvise
Ariko amashuri dufite menshi.
Nti nibyo rwose aho ntumbeshye
Ariko kandi uburezi nyabwo
Si ibi byumba tuba tureba
Ni umurezi ufite agaciro
Wubahirwa umurimo ashinzwe
Akanagenerwa ako gashimwe
Gatuma atuza agatureza
Agategurana ubushishozi
Amasomo atanga nta gihunga
Ngaho nawe umbwire rwose
Umurezi tuzi w’uyu munsi
Ugana ishuri aganya mu mutima
Abana b’iwe baburaye
Cyangwa babuze ubujwa kwiga
Kuko ntaho afite akomora
Ngo abunganire mu butunzi
Ibyo kandi ntibirekera aho
Aho gushaka amasomo meza
Asabwa kurata umwami rwose
N’iyo amasomo yarorera
Izina ry’umwami rigasagamba
Ngo ubwo aba yemye yeshe imihigo
Naho iby’ubumenyi ngo si ngombwa
Kuko abiga bari iyo bari
Uwa ngofero amara umuhango
Uti ndabyumva ndanyuzwe rwose
Ariko nshima ubumwe tubwirwa
Dore ko ubwoko bwanacitse
Ubumwe nibura burarambye
Nti have sigaho kwibeshya
Niba kandi arinjye ukubeshya
Genocide yansize iheru
Harya ntiyakorewe abatutsi?
Niba se bivugwa ko batabaho
Bushobora kwira iyo mvugo itavuzwe?
Ariko kandi turetse n’ibyo
Mbwira FARG ni iya ban de?
IBUKA, AVEGA na Kanyarwanda
SURF, AERG, na Barakabaho,
GAERG, Duharanire kubaho n’ayandi.
Reka se nkwibarize nanone
Ngo abahutu ntabo mugira iwanyu
Harya ngo abishe bari bande?
Ngo kuvuga ubwoko ni icyaha
Cyeretse ugira bumwe amashitani
Ubundi abamalayika beza?
Igihe uvuze ko abahutu bishe
Burya ngo uba uvuga neza cyane
Wavuga ko nabo ari bantu
Bati wuzuye ingengasi
Bugacya umuntu akajya mu ruhame
Ati abahutu njye burya ndabanga
Akabivugira muri stade
Ati: Hari benshi izo nkoramaraso
Ati: Ariko hari na bake b’abere
We ngo ubwo akaba avuze neza
Ndetse akanongezwa mu ntera
Ng’ubwo ubumwe bw’abanyarwanda
Erega higeze ubumwe nyabwo
Aho ayo moko yasabanye
Akanasangira duke twiza
Akanashyingirana birambye
Gusa shitani udakozwa ibyiza
Yaradutanyije by’igihombo
Amazina inyenzi aratongora
Cyangwa ibyitso, inzoka n’ayandi
Ibyari ubumwe biba amage
Amahano abyara imivu y’amaraso
Kugeza n’ubu iracyatemba
Nagize ngo ejo bizacika
Maze tugaruke impembera
Ariko amerwe narayabitse
Nyamubi asimburwa na Ruharwa
Amazina ntakiri yayandi
Ariko hadutse ameze nk’ayo
Ay’ibipinga ngo n’ibigarasha
Umuntu afata iry’amazirantoki
Amazina nk’ayo akava ku mwami
Amashyi n’impundu bikamuhabwa
Maze nkashoberwa nkaruca nkarumira
Ariko nkabaza umutima wanjye
Nti ubwo uyayobora we aba ari iki?
Uti ubu ndimo ndahumuka
Gusa mfite ibibazo byinshi
Ko mbona mbona ibisa n’urumuri
Aho ntirwaba ari itabaza
Rihishe umwijama wa karundu?
Ese iyi Kigali ishashagirana
Ikizihira n’abayisura
Abayituriye bayihunga
Naba nkibona amacuri nka mbere?
Nti oya tuza urabona neza
Kigali rwose irarabagirana
Ariko urebe ibirimo byose
Uze no kumbarira agaciro
Umpe n’umubare w’ abatunzi
Nyir’imitungo batwitirira
Maze uze umbwire numve nanjye.
Uti ndabizi narawutuye
Iby’abanyarwanda byaragiye
Kigali ville gare yacu
ETO ya muhima yaturereraga
Ahari radio iduha amakuru
Na MINADEF n’Itumanaho
N’isoko ryacu iyo Nyarugenge
Byagurishijwe ndimo ndeba
Ariko sinzi aho uwo mutungo
Wagize icyo umarira abanyarwa
Gusa ibyo namenya nk’inkuru nyayo
Ni uko byose ari iby’umwami
Cyangwa abitirirwa abarinzi
Nti agahomamunwa ni ako ngako
Ese ubwo umwami nacuruza
Ndetse akaniyegurira byose
Ubwo abatambyi nabo bakaza
Harya rubanda izaba iyande?
Nti ndabona ibuzimu wahavuye
Abo rubande bareke rwose
Kuko uru Rwanda Atari urwabo
Ahubwo wite ku barusura
Babone rwose umucyo utamaje
Kandi uhitemo inkotsa nziza
Zivuge ko duhora duhaze
Maze umushyitsi n’aba atashye
Uwahigimye ahotorwe rwose
Ngo ejo hatagira unabirota
Kuvuga ibibi bitwugarije
Nk’abasembereye iwabandi
Oya rwose dufite iwacu
Niyo mpamvu mparangisha
Nabuze Urwanda rw’abanyarwanda
Abanyarwanda aba b’abahanga
Bavuga kandi bakanahanga
Bakaba iwabo ntibahahunge
Bakanaturiza mu mahanga
Ibaze nawe uru rwa none
Uvuga ukuri ngo urapinga
Icyinyoma cyo ngo ni ubwenge
Nta kwibaza iby’abahanga
Ng’ejo utahamenekera agahanga
Nakuze numva ngo turareshya
Twiga twese tudatoneshwa
Umwana w’uwahezwe nka mirenge
Akicarana n’uwa birenge
N’uwa ngofero utagira shinge
Bakarerwa kimwe bakinira hamwe
Bakarererwa hamwe mu mashuri
Uburezi bwiza bukabahuza
Ireme ryabwo ubwo rikareshya
Maze ubuhanga bukaba igipimo
Mu rwa none rw’agahomamunwa
Mu rw’igipindi ruzira ubwenge
Haba amashuri y’abahaze,
Aya agira ireme ariko ahenze
Hakaba n’andi y’abahenzwe
Aho wicara ugategereza
Ukamara imyaka ushyusha umwanya
Ubwirwa rwose iby’uwo mwami
Naho ibyo kwiga biragatabwa
Ahubwo rwose ukozwa ubwonko
Ngo ejo utazumva ko uri mwiza
Ukabaza ibyawe nk’ubikwiye
Kandi byararazwe ab’umwami
Ariko se ibi bifite imvano?
Umbaze nkubaze sinzi isano
Gusa aho bigana ndaharuzi
Ubwenge bwose bwiswe ishyano
Urwanda ruba urw’abidishyi
Umwami udasiga agasigura
Abasizi bo babute mu mazi
Abanyabwenge bashire bose
Abiru bo bazire gusiganuza
Naho abahanzi babe abacakara
Ishyano nirigwa bakome mu mashyi.
Ng’urwo urwanda rwa none
Urwanda ruzira umutima-nama
Urwanda ruzira ubumwe mu barwo
Urwanda ruzira ukuri nyako
Haguruka rero umfashe gushaka
Urwanda rwacu rw’abanyarwanda
Nibiba ngombwa uvuze iyo shakwe
Urangurure ubasabe bose
Baze dufatanye uyu mugambi
Tugarure Urwanda ruzira amage
Duce ingoma mbisha y’abatindi
Twimike ukuri n’ agaciro
Ubumwe nyabwo bucirirwe
Maze tureshye nk’abanyarwanda